RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yemeye kwishyura ibyo isabwa kuri Muhire Kevin wifuzwaga i Burayi

Ikipe ya Rayon Sports yemeye kwishyura amafaranga yasabwe n’ikipe yakuriyemo Muhire Kevin kugira ngo amasezerano yari yasinyishije uyu mukinnyi mu buryo butumvikanweho n’impande zombi abashe kugira agaciro.

Nyuma yo kugera muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru muri Kamena 2015, Muhire Kevin yongereye amasezerano mu mwaka ushize, ariko bitamenyeshejwe ikipe (centre) yakuriyemo y’i Gikondo.

Muhire Kevin (wa kabiri uturutse ibumoso) yarebeye umukino wa Rayon Sports na Aspor mu bafana kimwe na bagenzi be barimo Tchabalala na MasterMuhire Kevin (wa kabiri uturutse ibumoso) yarebeye umukino wa Rayon Sports na Aspor mu bafana kimwe na bagenzi be barimo Tchabalala na Master

Mu Ukwakira umwaka ushize, uyu musore yaje kwifuzwa n’ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus ndetse yerekeza i Burayi, gusa Rayon Sports yanze ko akinira iyi kipe, birangira agarutse i Kigali.

Nyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Muhire Kevin wanatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri CAF Champions League, ashobora kugaragara mu mukino uzahuza iyi kipe na LLBS4A y’i Burundi kuwa Gatandatu.

Uyu musore yari yamaze kwerekeza muri BelarusUyu musore yari yamaze kwerekeza muri Belarus

"Ikibazo cya Rooney [Muhire Kevin] abantu bose baracyizi. Ikipe ye yamureze yigeze kwandikira ikipe yacu ibaruwa, umukino utaha ikipe yacu izareba uburyo bazarangiza ikibazo cya Rooney.”

“Ntabwo bashobora kumureka ngo agende kubera ko hari amafaranga ikipe ye iri gushaka, ayo mafaranga ikipe [Rayon Sports] yarayemeye ko izayatanga.”- Lomami Marcel, umutoza wungirije ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports.

Muhire Kevin amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon SportsMuhire Kevin amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports

Muhire Kevin yakuriye mu ikipe y’i Gikondo yamutanze mu Isonga FC, ahava ajya gukinira Rayon Sports mu 2015 ku masezerano y’imyaka ibiri yari yarangiye mu mpeshyi ya 2017, gusa yongererwa amasezerano bitamenyeshejwe ikipe yamutanze.

Uyu mukinnyi yamaze guhabwa numero 8 muri Rayon Sports nyuma y’uko numero 11 yambaraga yahawe Shaban Hussein ‘Tchabalala’ waguzwe mu Amagaju FC mu kwezi gushize.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kkkk

    Kuya 8-02-2018 saa 15:54'

    aka kana karavuga cyane kandi ntaho karagera, na Pierrot na Djabel ntibavuga ariko ko kameze nk’isandi, nikave mumagambo kajye mukibuga gakore.

  2. kamo

    Kuya 8-02-2018 saa 12:14'

    Rayon Irebye kure, uyu musore ntakipe itamukenera. Nayigira inama yokumugurisha hakirikare kugirango igaruze cash yamutanzeho kandi ibone n’inyungu.

  3. sekikubo

    Kuya 8-02-2018 saa 07:41'

    yagutambye c ko wavamo igitambo kiza sinumva ubizi

  4. naho

    Kuya 8-02-2018 saa 07:18'

    Big deal

  5. naho

    Kuya 8-02-2018 saa 07:18'

    Big deal

  6. aimable

    Kuya 8-02-2018 saa 05:51'

    ngo yifuzwaga Iburayi? yifuzwa nande koko? mwagiye mureka kubeshya rubanda. muzahora mubeshya ko babashaka kugirango mwumve ko mukomeye kandi mwararangiye. amazeyo 6 months baramwanga none ngo arifuzwa hahhhhhhh. yari yatinye ibitambo none aragarutse.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru