RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yirukanye abakinnyi bagera ku 10

Rayon Sports yirukanye abakinnyi bayingayinga 10 biganjemo abavuye mu ngimbi zayo, kongeraho Lomami Frank na Rwigema Yves ndetse na Bashunga Abouba ugiye gutizwa mu gihe mu bakoraga igeragezwa hashobora gusigaramo Usengimana Faustin wenyine.

Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama isize hamenyekanye abakinnyi 24 bagomba gusigara muri Rayon Sports mu gihe bari bamaze ukwezi bakora imyitozo basaga 35, ari na bo bari bamaranye n’Umutoza Karekezi Olivier ibyumweru bitatu.

Rwigema Yves, lomami frank na bagenzi ba bo bashobora guhita batega iyerekeza i HuyeRwigema Yves, lomami frank na bagenzi ba bo bashobora guhita batega iyerekeza i Huye

Ndikumana Hamad Katauti yatangarije RuhagoYacu ko abakinnyi basezerewe ari Idrissa Nsengiyumva, Mike, Rutinywa Gonzalez, Willy Cyimana, Lomami Frank, Senyange Yvan Rwigema Yves na Bashunga Abouba we ushobora gutizwa indi kipe akazagaruka muri Mutarama umwaka utaha mbere y’uko Rayon Sports itangira imikino y’igikombe cya Afurika.

Umutoza Ndikumana yagize ati “Abenshi twarekuye ni abahoze mu ngimbi za Rayon Sports, ariko muri abo hari abari bagifite amasezerano na Rayon Sports, bo turabashakira aho bajya babe bakina wenda nibazamura urwego rwabo tubagarure.”

Muri abo bakinnyi barekuwe, harimo abagomba koherezwa muri Mukura VS barimo Nsengiyumva Idrissa, Rwigema Yves, Willy Cyimana, bakoherezwa nk’ingurane ya Ally Niyonzima, dore ko bivugwa ko amakipe yombi yumvikanye ko azaguranwa abakinnyi batanu.

Usengimana Faustin ni we watsinze igeragezwa wenyine

Kuva Rayon Sports yatangira imyitozo, abakinnyi benshi bayiciyemo bakora igeragezwa. Muri bo twavuga nka Habyarimana Innocent wamaze gusinya muri Kiyovu Sports, Nsoro Emmanuel Uwimana, Niyonkuru Djuma bita ‘Radju’ na Usengimana Faustin bakiyongeraho na Alhassane Tamboula waturutse muri Mali.

Mwiseneza Djamar ngo ntiyashoboye kuba ku rwego rwo hejuru ya Nova na Mugisha, ariko ashobora kwigira muri Miroplast FCMwiseneza Djamar ngo ntiyashoboye kuba ku rwego rwo hejuru ya Nova na Mugisha, ariko ashobora kwigira muri Miroplast FC

Muri abo bakinnyi bose n’abandi tutavuze, Usengimana Faustin ni we wenyine wamaze kwemeza abatoza ku buryo banamusabira gusinyishwa amasezerano, mu gihe Alhassane Tamboula we ategereje umukino Rayon Sports izakinamo na Villa SC ku itariki ya 2 Nzeri.

Aganira na RuhagoYacu, Umutoza Ndikumana yagize ati “Ku bakinnyi 25 dufite, turibuze kureba nibikunda Faustin ni we wenyine dushobora kongeramo naramuka abashije kumvikana n’abayobozi, hanyuma dutegereze mu kwa mbere turebe abo twazakenera mu b’imbere (ba rutahizamu) twazabongeramo, nibikunda Diarra akagaruka kandi atagarutse twashaka undi.”

“Nta mukinnyi turibufate uri mu igeragezwa kuko imyanya bakinaho tuyifiteho abandi bakinnyi, ni Faustin wenyine numva twafata.”

Abouba Bashunga ashobora gukina muri Musanze FC cyangwa muri Mukura VS akazagaruka muri Rayon Sports umwaka utahaAbouba Bashunga ashobora gukina muri Musanze FC cyangwa muri Mukura VS akazagaruka muri Rayon Sports umwaka utaha

Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports:

1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (GK)
2. Mutuyimana Evariste (GK)
3. Manzi Thierry (CD)
4. Usengimana Faustin (utarasinya amasezerano) (CD)
5. Rwatubyaye Abdoul (CD)
6. Mutsinzi Ange Jimmy (CD)
7. Mugabo Gabriel (CD)
8. Irambona Eric (LB)
9. Nzayisenga Jean d’Amour ’Mayor’ (RB)
10. Mugisha François (CD)
11. Rutanga Eric (LB)
12. Nyandwi Sadam (RB)
13. Kwizera Pierrot (OM)
14. Niyonzima Olivier ‘Sefu’ (DM)
15. Niyonzima Ally (DM)
16. Muhire Kevin (OM)
17. Nova Bayama (WB)
18. Manishimwe Djabel (OM)
19. Habimana Yussuf (WB)
20. Tediane Kone (S)
21. Bimenyimana Caleb Bonfils (S)
22. Nahimana Shassir (OM)
23. Alhasane Tamboura (ukiri mu igeragezwa kugeza ku itariki 2 Nzeri 2017) (S)
24. Mugisha Gilbert (WB)
25. Kassim (GK)

NB: GK: Umunyezamu; CD: Myugariro wo hagati; LB: Ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso; RB: Ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo; WB: ukina imbere ku ruhande; DM: Ukina hagati afasha abugarira; OM: ukina hagati afasha abataha izamu; S: Rutahizamu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. WQYF

    Kuya 24-08-2017 saa 14:56'

    apr yirukanye yves ayihungiye muri Rayon Sport none naho boherejeyo umuntu wa apr ugomba kumukimbiza kugirango bamwereke ko apr ari igitangaza gusa bajye bamenya ko byose Imana ariyoishyiraho iherezo.

  2. Umuhire Neophite

    Kuya 23-08-2017 saa 12:50'

    Mwitege urucaca dufite umujinya tuzashwanyaguza

  3. Rukara

    Kuya 23-08-2017 saa 11:07'

    Gilbert Baritesa yanditse ku itariki ya: 28-09-2016 → Musubize

    Yewe weeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Yves RWIGEMA, urasekeje, impamvu APR itagukinishaga ni urwego wari uriho, kuko hari benshi bakurushaga umusaruro mukibuga, nubona ubonye umwanya muri Rayon sport rero ntuzibeshye ko urigitangaza, kuko ntakizaba gitangaje kirimo, nonese batagukinishije bazakinisha nde, gusa wavuze neza nuko wabicuritse ahubwo iyo uvuga ngo urashaka kwereka uwakuguze ko yakwibeshyeho kandi nawe ntazatinda kubona ko yibeshye!!!!!!! nawe ubwawe uzabona icyo APR irusha rayon sport!!

  4. jp

    Kuya 22-08-2017 saa 18:27'

    HHHHHHHHHHH RWIGEMA YVES KWERI HHHHHHH NAWESE ARAKIMBIJWE (KWIRUKANWA) NIBIGAMBO YATANGAJE AVA MURI APR FC ? UBU NOMUNGIMBI ZA APR NTAZO YABONAMO UMWANYA .YAVUZE IBIGAMBO WAGIRANGO BAMWICAZAGA ASHOBOYE UBWOSE NTAGARAGAYE KO ADASHOBOYE .

  5. Benjamin HABIMANA

    Kuya 22-08-2017 saa 15:59'

    Rayon sport oyeeeeeeeeeeeeeeeee!Batsinde kdi uzongere ubatsinde.iyi yo nihatari kabisa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru