RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yongereye amasezerano Bakame, isinyisha undi mukinnyi wakuriye muri APR

Ndayishimiye Eric ‘Bakame yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, iyi kipe ihita inasinyisha abandi bakinnyi babiri barimo na myugariro Niyigena Moise wabyirukiye muri APR Academy.

Nk’uko Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Gakwaya Olivier yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe ngo Kapiteni w’iyo kipe yongere amasezerano, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga, hashyize hagerwaho umwanzuro, uwo munyezamu yemera gusinya indi myaka ibiri muri iyo kipe.

Abafana ba Rayon Sports bamukunda nnk'inka imweAbafana ba Rayon Sports bamukunda nnk’inka imwe

Uretse Bakame, Rayon Sports yanasinyishije Mugisha Gilbert imukuye muri Pepiniere FC yamanutse mu cyiciro cya mbere, uyu akaba ari mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu Rwanda yitegura kujya gukina na Tanzania mu mpera z’iki cyumweru.

Uretse Mugisha ukina muri barutahizamu ariko akenshi aciye mu mpande, iyo kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize yanasinyishije Niyigena Moise wari usanzwe ari Kapiteni wa AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri, uyu akaba umwe mu bakinnyi bigiye umupira muri APR Academy.

Niyigena Moise (Ugiye gutera umupira agaramye) yakuriye muri APR Academy hamwe na Rwatubyaye, Rutanga Eric n'abandi bakinanagaNiyigena Moise (Ugiye gutera umupira agaramye) yakuriye muri APR Academy hamwe na Rwatubyaye, Rutanga Eric n’abandi bakinanaga

Nk’ibisanzwe, ntibyoroshye kumenya amafaranga buri wese yatanzweho ndetse n’imwe mu mirongo migari yanditse mu masezerano yabo, ariko ikizwi ni uko Mugisha Gilbert azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 250,000.

Aba bakinnyi basinye biyongera kuri Nyandwi Saddam, Rutanga Eric na Habimana Yusufu basinye mu cyumweru gishize, ibiganiro bikaba bikomeje hagati ya Rayon Sports na Manzi Thierry na we ngo abe yakongera amasezerano cyangwa se yerekeze ahandi bivugwa ko bamwifuza.

Mugisha Gilbert yitezweho gufasha Rayon Sports kugera kuri byinshi nk'umukinnyi utanga icyizere Mugisha Gilbert yitezweho gufasha Rayon Sports kugera kuri byinshi nk’umukinnyi utanga icyizere

Mugisha ni umwe mu bakinnyi Antoine Hey yitezeho ibitangaza ejo hazazaMugisha ni umwe mu bakinnyi Antoine Hey yitezeho ibitangaza ejo hazaza

Bakame ashobora kuzaba ari we uyoboye abandi mu majonjora ya CHAN 2018Bakame ashobora kuzaba ari we uyoboye abandi mu majonjora ya CHAN 2018

Bakame yagize uruhare runini ngo Rayon Sports yegukane igikombe cya shampiyonaBakame yagize uruhare runini ngo Rayon Sports yegukane igikombe cya shampiyona

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. manishimwe basogogo

    Kuya 14-07-2017 saa 02:50'

    yooo!!! ubuse noneho igikona kirazibamba kizerekezahee? twishimiye muzehewacu bakame ntaho atezekujya. Naho gasore we nawe ntago uzi uko igikonakitwa: ni nyamugurukira kutumesa twabandi bakagi shwekurana.

  2. seba

    Kuya 13-07-2017 saa 23:07'

    ababakinnyi aba ntambaraga bafite namba Apr fc muhumure aba bari kugura nudukenyeri

  3. minani

    Kuya 13-07-2017 saa 18:01'

    twebwe aba rayon siport twishimiye umuzamu wacu bakame tuzagura nabarutahizamu bakomeye

  4. minani seth

    Kuya 13-07-2017 saa 17:50'

    ooh rayon komerezaho tuzagera kure

  5. Eric

    Kuya 13-07-2017 saa 09:01'

    Komereza aho Rayon dukunda mugure nabandi .

  6. nyirabizeyimana

    Kuya 13-07-2017 saa 06:59'

    Hhhhhhhh Ngo muri Apr rukinga bangahe? Sha ntakibazo gihari rwose keretse niba aba rayon mwarashyizeho amategeko yanyu ko buri kipe igomba gukora recurtement byanze bikunze. twe rero ntakibazo abakinnyi dufite barahagije kdi muzabibona

  7. lengi lenga

    Kuya 12-07-2017 saa 15:26'

    C’est que NDUWAMUNGU Jean dit on ajoute rien mais s’ il falait conserver MANZI et PIERROT et chercher un attaquant de point on aurait plus des difficultés dans Rayon Sport FC et on paovait célébrer avec GACINYA bien avant comme on le faira avec son Excellence Paul KAGAME bientot . Courage mes amis de RAYON Sport

  8. 1n

    Kuya 12-07-2017 saa 15:15'

    hhhhh NGO gisambo fc abafana ba rayon murabagome kbsa mwayitaga barafinda fc none mugeze kuri gisambo Apr bakwangiriki koko

  9. simon

    Kuya 12-07-2017 saa 14:59'

    venuste we iririre na gasenyi yawe Apr uyireke

  10. gasore

    Kuya 12-07-2017 saa 14:54'

    umve wowe wiyise venuste niyotwagira niwiririre wowe nurubyaro rwawe ubaye utaramenya nuko bayivuga ngorurakinga ba 2 uziko ntabwenge ugira niwanjwe ngo urasinyisha ingirwa bakinnyi yitwa Apr fc nyamukandagira mukibuga kirasa imitutu irahari izagutungura ucanganyikirwe wacyontaziwe urinda uvuga ngo rurakinga ba2se uyirushiki? ahubwose ibuzuki? Apr Fc itandukanye niyo witwako ufana nako ninayo igutunze yitwa mpemuke ndamuke a.k.a gasenyi Fc bibazo Fc magorwa Fc.......

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru