RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yatanze gasopo ku icuruzwa ry’ibirango byayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC bwongeye gutanga gasopo ku icuruzwa ry’ibirango byayo, cyane cyane ibyanditseho ko ari iya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Bajya bavuga ko Rayon Sports ari ‘Kimaranzara’, akenshi bashaka kuvuga ko amakipe agiye gukina na yo aba yizeye gusarura akayabo k’amafaranga kubera ubwinshi bw’abafana b’iyo kipe yambara ubururu n’umweru.

Icyakora Rayon Sports si Kimaranzara ku makipe ijya ihura na yo gusa, kuko hari n’abantu ku giti cyabo benda kuba abaherwe, biturutse mu gucuruza ibirango byayo cyangwa kubyifashisha mu bucuruzi bwabo, nyamara yo iyo kipe itabizi ndetse nta n’icyo yungukamo.

Bene abo ni bo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagurukiye, bubaha gasopo n’ubwo hagaragajwe ingamba n’ibihano biza gufatirwa ababicuruza ku mukino iyo kipe iza kwakiramo Mukura VS kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi kuri Stade Regional ya Kigali, ariko ntihagaragazwe ingamba zo mu gihe kirambye.

Hari abashoye imari mu gucuruza ibirango bya Rayon Sports kandi yo itabiziHari abashoye imari mu gucuruza ibirango bya Rayon Sports kandi yo itabizi

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangaje ko bihanangiriza buri wese ucucuza mu nyungu ze bwite ibirango by’iyo kipe, ndetse ko ubifatanwa aza kubyamburwa akanabuzwa kwinjira ku mukino uhuza iyo kipe na Mukura VS.

Iryo tangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports burihanangiriza uwo ari we wese urimo Kugerageza gucuruza ibirango byayo munyungu ze bwite; bunamenyesha buri wese ko bibujijwe kubigura ko kandi uri buze kugaragara afite cg yambaye ibyanditseho ‘Champion 2017’ ari bubyamburwe kandi akanangirwa kwinjira muri stade.”

Benshi bajya bavuga ko kuba hari abacuruza ibirango bya Rayon Sports abandi bakabyitwaza bakuzuza imifuka yabo, biterwa no kuba nta hantu hazwi kandi hemewe bicururizwa.

Gakwaya Olivier yatangarije RuhagoYacu ko hari imyenda irimo gukorwa, ati “Hari irimo gukorwa bazamenyeshwa vuba aho bayisanga.”

Kuba hari amatsinda y’abafana yari yishyize hamwe igatumiza imyenda iriho ibirango bya Rayon Sports yanditseho "Champion2017", Gakwaya yavuze ko bo bemerewe kuyambara mu gihe yaba iriho ibirango by’itsinda ryabo. Ati "Gusa iriho logo (ikirango) ya fan club ntakibazo, yo irasanzwe."

Rayon Sports iraba icakirana na Mukura VS ishakaho amanota atatu ngo yegukane igikombe cya shampiyonaRayon Sports iraba icakirana na Mukura VS ishakaho amanota atatu ngo yegukane igikombe cya shampiyona

Henshi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi mu Rwanda, uhasanga utubari dutandukanye twitwa Rayon Sports, Inzu zitunganya umusatsi zitwa gutyo, inzu z’ubucuruzi zimanitseho amabendera y’ubururu n’umweru.

Henshi mu mihanda, ku bibuga by’imikino ndetse n’aho bategera imodoko (gare) uhasanga abacuruza mu kajagari imirimbo yo ku maboko yanditseho Rayon Sports, ingofero, furari n’imyenda itandukanye, nyamara nta ruhushya rubibemerera bafite.

Rayon Sports itanze iyo gasopo mu gihe yitegura kwakira Mukura VS mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi kuri stade Regional ya Kigali, ari na wo ushobora kuyihesha bidasubirwaho igikombe cya shampiyona mu gihe yabasha kuwutsinda.

Itangazo ry'Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bimwe mu byo bamwe mu bafana barivuzehoItangazo ry’Ubuyobozi bwa Rayon Sports na bimwe mu byo bamwe mu bafana barivuzeho

Hari amatsinda y'abafana yari yaratumije imyenda ariko ubu bari mu gihirahiroHari amatsinda y’abafana yari yaratumije imyenda ariko ubu bari mu gihirahiro

Hari abashoye imari mu gucuruza ibirango bya Rayon Sports kandi yo itabiziHari abashoye imari mu gucuruza ibirango bya Rayon Sports kandi yo itabizi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru