RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yongeyemo inzobere mu batoza bayo mu gihe yitegura mukeba

Mu itsinda ry’abatoza 4 ba Rayon Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier hongewemo Hategekimana Corneille, inzobere mu myitozo yongerera imbaraga abakinnyi (Preparateur Physique), akaba aje gufatanya na bo ngo iyi kipe ikomeze irusheho kuba ubukombe.

Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018, Umubare w’abatoza ba Rayon Sports wiyongereyeho Corneille, kugirango buri wese arusheho kwita ku byo ashinzwe kandi azobereyemo, ibyo bikaba byitezweho umusaruro wisumbuye ku wo iyi kipe isanzwe ibona.

Corneille (wambaye ubururu) ni umwe mu batoza bashya muri Rayon SportsCorneille (wambaye ubururu) ni umwe mu batoza bashya muri Rayon Sports

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko Corneille yaje nk’umukozi mushya muri Rayon Sports, akaba aje gufatanya na Lomami Marcel mu gukoresha imyitozo yubaka umubiri kandi ikongerera imbaraga abakinnyi.

Umutoza Karekezi Olivier yagize ati “Yitwa Corneille ngirango abenshi baramuzi kuko yajyaga anakoresha imyitozo ikipe y’igihugu Amavubi ndetse anakoresha n’abasifuzi, ariko icyo twari twabwiye Komite ni uko ‘Staff’ (itsinda ry’abatoza) yakagombye kuba nini.”

Umutoza Karekezi yakomeje atanga urugero ati “ndamutse ndwaye, Jannot yaba ahari, Lomami yagira ikibazo Corneille akaba ahari. Twamuzanye kuko nabonye ko hari ibintu byinshi ashobora kudufasha. Turamukeneye.”

Izina ‘Corneille’ rirazwi cyane muri siporo yo mu Rwanda ariko cyane cyane mu basifuzi n’abandi bakinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi, kuko ari we wateguye kandi akoresha igeragezwa (Test Physique) abakinnyi bakoze mu mpeshyi ubwo biteguraga imikino y’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018.

Abakinnyi ba Rayon Sports yatoje mu ikipe y'igihugu Amavubi bamwakiranye ibyishimoAbakinnyi ba Rayon Sports yatoje mu ikipe y’igihugu Amavubi bamwakiranye ibyishimo

Corneille kandi azwi ari Umusifuzi w’umupira w’amaguru kuva mu 2005 kugeza mu 2011, nyuma yaho ni bwo yahise yitabira amahugurwa ya CAF n’aya FIFA mu by’imyitozo yongerera abakinnyi imbaraga (Preparation Physique).

Nyuma yo kuyasoza, yakomeje kuba Komiseri w’imikino y’umupira w’amaguru, nyuma aza kuba Preparateur Physique wa Kiyovu Sports, maze amazemo umwaka umwe ahita aba impuguke ya CAF (Instucteur) mu gutegegura ba ‘Preparateur Physique’.

Uyu mugabo asanzwe ari Komiseri w’imikino anabifatanya no gutegura abasifuzi nka ‘Preparateur Physique’ wabo mu gihe Ntagungira Celestin, Gasingwa Michel, Nkubito Athanase, Aaron Rurangirwa na Munyangoga Appolinaire bo bita cyane mu kubategura mu bya Tekiniki.

Kugeza ubu itsnida ry’abatoza batanu ni ryo riyoboye Rayon Sports:

1. Karekezi Olivier (Umutoza mukuru)
2. Jannot Witakenge (Umutoza wungirije)
3. Nkunzingoma Ramadhan (Umutoza w’Abanyezamu)
4. Hategekimana Corneille (Preparateur Physique)
5. Lomami Marcel (Preparateur Physique)

Corneille azajya afatanya na Lomami Marcel ariko ntiharamenyekana uzaba yungirije undiCorneille azajya afatanya na Lomami Marcel ariko ntiharamenyekana uzaba yungirije undi

Corneille yari umujyanama wa Antoine Hey mu by'imyitozo yongerera imbaraga abakinnyiCorneille yari umujyanama wa Antoine Hey mu by’imyitozo yongerera imbaraga abakinnyi

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fazil

    Kuya 30-01-2018 saa 21:57'

    Iyikipe iracyaye kabisa jeudi izakora akantu!

  2. kabasele ya mpanya

    Kuya 30-01-2018 saa 11:55'

    Rwose ibyo bintu ntako bisa koko, Olivier rero nk’inararibonye arubaka ikipe ndetse no ku rwego rw’amahanga. Komera Rayon Sport yacu dukunda ufite benshi bahugutse ku cyaguhesha kujya mbere. Erega amarushanwa mpuzamahanga aba adutegereje imbere aha ntidukwiye kuyajenjekera.
    Be Blue! Be Original! Igikombe cy’intwari ko mbona nacyo tugikozaho imitwe y’intoki. Ngaho rero nitujye inyuma y’ikipe yacu.

  3. kirenga

    Kuya 30-01-2018 saa 10:56'

    Rayon turagushyigicyiye tuzakugwa inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru