RUHAGOYACU.com

Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio

Nshuti Savio Dominique, umukinnyi wo hagati mu kibuga unasatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rivers United nyuma yo gushimwa n’abatoza b’iyi kipe yari i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, kimwe na mugenzi we w’umurundi; Kwizera Pierrot.

Nyuma y’umukino wo kwishyura Rayon Sports yanganyijemo na Rivers United 0-0 kuri uyu wa Gatandatu, igasezererwa ku bitego 2-0, Nshuti Savio na Kwizera Pierrot begerewe n’umutoza w’ikipe ya Rivers United baraganira ndetse bahana nimero za telefoni.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Nshuti Savio wigaragaje muri uyu mukino, yemereye itangazamakuru ko Rivers United bamubwiye ko bashimishijwe n’imikinire ye ndetse bifuza ko yazerekeza muri iyi kipe yo muri Nigeria.

“Bari bari kumbwira ko nitwaye neza, umutoza wayo yambwiye ko nazerekezayo nibiba ngombwa tuzabanza tuvugane. “

“Ni ikipe irimo abantu bakuru bafite ubunararibonye, urumva ko nahigira ibintu byinshi. Ntabwo nahita mbitekerezaho cyane igihe kiracyahari cyo kubitekerezaho. Kurenga urwego rwo gukina mu Rwanda ni ikintu gishimishije cyane. Ndumva mbyakiriye neza cyane.”




Nhsuti Savio yazonze bigaragara ikipe ya Rivers United mu mikino yombi bahuyemoNhsuti Savio yazonze bigaragara ikipe ya Rivers United mu mikino yombi bahuyemo

Abajijwe ku cyabuze ku ruhande rwa Rayon Sports akinira, bigatuma isezererwa itageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, Nshuti Savio yagize ati:“Ikintu cyabuze cyane ni amahirwe na ba rutahizamu ntabwo bakoze movement nyinshi cyane (ngo bashyire imipira mu izamu) ni cyo twabuze.”



Umutoza Masudi ntiyishimiye uko ikipe ye yakinnye muri rusangeUmutoza Masudi ntiyishimiye uko ikipe ye yakinnye muri rusange

Uyu musore w’imyaka 20 yatangaje ko kandi amaze kumenyera gukina uruhande rwose rw’ibumoso nk’uko umutoza we Masudi Djuma amukinisha.

“[ Gukina uruhande rw’ibumoso rwose] ntabwo bimbabaza, uburyo twatangiye dukina sibyo twarangrijeho, uko umutoza ampanga niko mbyakira, narabyakiriye nta kibazo bintera cyane.”

Nshuti Savio uri gukina umwaka wa kabiri mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva mu Isonga FC, akaba yifuzwa n’amakipe atandukanye yaba hano mu Rwanda, no mu Bubiligi, aho ndetse hari gahunda y’uko azajyana na Pierrot mu Bubiligi gukora igeragezwa muri uku kwezi kwa Kane.

Nshuti Savio ari gukina umwaka wa kabiri muri Rayon SportsNshuti Savio ari gukina umwaka wa kabiri muri Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gasana deny

    Kuya 24-04-2017 saa 20:12'

    Savior tukwifurije amahirwe menshi gusa ntuzigere ujya muri ntamika iri hariya kuko wakicuza cyane nabariyo barashaka kuhava.

  2. Bamaze Iki?

    Kuya 24-04-2017 saa 19:21'

    Nshingiye Ku Guhuzagurika Imbere Y’izamu KWa Camara N’umusaruro Udashamaje Wa Kone Mbasabiye Kwisubirira Iwabo Mur Mari Gikundiro Ikagura Abandi Bashoboye.Wagirango Ntibari Mu Kibuga Samedi?Uzi Ko Nubwo Bakangata Hano Iwabo Ntawe Ubazi?Gusa Competition Yo Mu Rda Iri Hasi Cyane.Nigute Equipe Ya 18 Imaze 2ans Isezerera Iri Ku Mwanya Wa 1.Mwe Murabibona Gute?

  3. theo

    Kuya 24-04-2017 saa 17:46'

    rwose,turasaba,ubuyobozi,bwa,raiyon,sport,kwirukana,abo,banyemali,kuko,ntacyo,batumariye,bararushwa,umupira,nabasore,bacv,birwanda,,aho,kwatakisha,camara,nakone,natakisha,jabere,na,nova,na,shasir,rwose,nimwo,ngera,ku,recrite,muzashishoze,kuko,abo,banyemari,baradusebeje

  4. John

    Kuya 24-04-2017 saa 09:35'

    UMUNTU WADUHEMUKIYE NI UWAGUZE CAMARA NA KONE! UBU BABAGUZE BABACAHO IKI KOKO?

  5. ema

    Kuya 24-04-2017 saa 08:47'

    Yego sha muhungu wa! aho kugirango uzajye muri kagakipe katazi gukina gatsinda kahetswe nabasifuzi urwego rwawe rugasubira hasi wibwirako uzi umupira uzigendere bazakurekure rwose muhungu wacu tugushimira Yuko utagiye muri manegeka fc

  6. rutamu

    Kuya 24-04-2017 saa 08:34'

    N’ubwo uri umukinnyi mwiza ariko hari ibyo ugomba gukosora. Gabanya amacenga ureke kuryoherwa, ujye uha n’abandi kuko imipira myinshi ku Cyumweru wayipfushije ubusa.

  7. rutamu

    Kuya 24-04-2017 saa 08:34'

    N’ubwo uri umukinnyi mwiza ariko hari ibyo ugomba gukosora. Gabanya amacenga ureke kuryoherwa, ujye uha n’abandi kuko imipira myinshi ku Cyumweru wayipfushije ubusa.

  8. aimable

    Kuya 24-04-2017 saa 06:31'

    savio uzigendere dore ko wanivugiye kuri radio ngo ntufana gasenyi. kd ntitwifuza ko buriya burozi bukugiraho ingaruka ngo ni Nova usigaye abutwara ubwo ubutaha ni wowe bazabuha. ariko biragusaba gukora cyane kuko rivers uriya mutype w’ utwanwa sinziko wamwicaza kbsa.

  9. GATABAZI FELICIEN

    Kuya 23-04-2017 saa 23:05'

    SIMFANA REYO ARIKO WOWE SAVIYO WAKWIGENDERA UBUROZIBWAYO NTIWAZABUKIRA HARIGIHENAWEWABIKORA!

  10. Bwiza

    Kuya 23-04-2017 saa 21:34'

    Savio, umwana muto ufite ahazaza heza muri ruhago ndamwifuriza amahirwe masa, muri Gikundiro uduha ibyishimo iterambere ryawe ni ishema ry’Igihugu nk’umwenegihugu, courage kandi na Pierrot ni ntamakemwe, mwese mugire amahoro.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru