RUHAGOYACU.com

Rubavu Feza Cup- Rayon Sports na Etincelles zirahatanira 2 500 000Frw mbere ya Super Cup

Abakunzi ba Rayon Sports bashyiriweho umukino wo kwitegura Super Cup na APR FC dore ko ikipe yabo iri bube yipima na Etincelles kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nzeri, ubwo iyi kipe y’i Rubavu izaba imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya hamwe n’imyenda izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona.

Uyu mukino wateguwe n’umuterankunga wa Etincelles Feza Bet, uzabera kuri stade Umuganda kuva ku isaa 15:30 zo kuwa gatatu, aho ikipe izawutsinda izahabwa igikombe na Miliyoni ebyiri n’igice(2 500 000Frw), mu gihe ikipe izatsindwa yo izahabwa miliyoni n’igice(1 500 000Frw).

Ismaila Diarra ashobora kugaragara bwa mbere ku mukino wa Etincelles, imwe mu makipe yatsinze ibitego ubwo yakiniraga Rayon SportsIsmaila Diarra ashobora kugaragara bwa mbere ku mukino wa Etincelles, imwe mu makipe yatsinze ibitego ubwo yakiniraga Rayon Sports

Rayon Sports iheruka kwegukana irushanwa ry’Agaciro itsinze mukeba APR FC, igomba kongera guhura n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu mukino w’igikombe kiruta ibindi uzahuza ikipe yegukanye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

Mbere y’uyu mukino ariko, abakunzi ba Rayon Sports bazabanza bayisuzume ikina na Etincelles muri uyu mukino uzabera na wo kuri stade Umuganda. Perezida wa Etincelles Vincent Ndaribumbye yabitangarije RuhagoYacu.

“Ni umukino wateguwe n’umufatanyabikorwa wacu Feza Bet mu rwego rwo gutangiza umwaka wa shampiyona mushya nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka ine.

Tuzaboneraho umwanya wo kwerekana abakinnyi bacu benshi bashya ndetse n’imyambaro tuzakoresha umwaka utaha”.

Rayon Sports yaraye yegukanye irushanwa ry'Agaciro, ishobora kongera kwegukana igikombe cya kabiri kuri uyu wa gatatuRayon Sports yaraye yegukanye irushanwa ry’Agaciro, ishobora kongera kwegukana igikombe cya kabiri kuri uyu wa gatatu

Ikipe ya Etincelles na Feza Bet basinyanye amasezerano kuwa kane w’icyumweru gishize, aho iyi sosiyete y’imikino y’amahirwe yemeye gutanga miliyoni 10(10 000 000 Frw) mu mwaka wa mbere, 11 mu mwaka wa kabiri, 12 mu mwaka wa gatatu ndetse na 13 mu mwaka wa kane.

Hejuru y’ibi, iyi sosiyete ikazajya aba ari na yo yambika ikipe ya Etincelles muri iyi myaka ine.

Etincelles ni imwe mu makipe yagiye igora Rayon Sports mu minsi yashize, gusa abakunzi ba Gikundiro bakaba batangiye kwitegura ibihe bishya hamwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. By’umwihariko, uyu ukazashobora kuba uwa mbere ugaragayemo Ismaila Diarra nyuma yo kugurwa ndetse na Fuade Ndayisenga akaba yahabwamo amahirwe.

Etincelles ni imwe mu makipe akunda kugora Rayon Sports muri shampiyonaEtincelles ni imwe mu makipe akunda kugora Rayon Sports muri shampiyona

Abakinnyi Etincelles yasinyishije muri uyu mwaka mushya wa shampiyona

  1. Iddy Djumapiri wavuye muri Vitalo
  2. Nduwimana Michel wavuye muri Pepiniere
  3. Muganza Issac wavuye muri Kiyovu Sports
  4. Hakizimana Abdour Karim Wavuye muri Pepiniere
  5. Sibomana Arafat Yavuye mi ikipe y’Amagaju
  6. Akayezu Jean Bosco wavuye muri Police
  7. Tuyisenge Hakim (Dieme) yavuye muri Police
  8. Nshimiyimana Abdul Yavuye muri Kirehe
  9. Umunyezamu bita Enyeama Wavuye muri Marines
  10. Tuyisenge wavuye muri Vision Jeunesse Nouvelle
  11. Kambale salita Yongerewe amasezereno
  12. Mumbele Saiba Claude Yongerewe amasezerano
  13. Mugenzi Cedric Yongerewe amasezerano
  14. Nahimana Isiaq Yongerewe amasezerano
  15. Nsengimana Dominique Yongerewe amasezerano
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BIZUMUREMYI GASPARD

    Kuya 23-09-2017 saa 21:45'

    bavandimwe ibi bikombe byose ni ibyacu,ndavuga rayon[GIKUNDIRO],GUSA MUGERAGEZE KWIKOSORA MWONGERE MUTUGEZEHO AMAKURU ABA AGEZWEHO KUKO URAJYA KU RUBUGA UGASANGAHO AMAKURU AMAZE ICYUMWERU,TURABAKUNDA CYANE.

  2. bosco

    Kuya 21-09-2017 saa 10:35'

    Ko mutacyiduha amakuru bavandimwe kdi twabemeraga kbs mugerageze.uryajya kurubuga ugasangaho amakuru amaze icyumweru kbs mwikosore kuko turabakunda cyane

  3. MANIRAKIZA EMM

    Kuya 21-09-2017 saa 03:33'

    Mubyukuri mfana gikundiro.ariko haricyo nsaba abafana babaduhagariye mumakipe yacu.iyowumvise ukuntu baba bivuga mumbuga zimikino kumaradiyo atandukanye mbere yuko A P R na RAYON tubatubateze amatwi ndetse twaryohewepe!ariko iyo umukino urangiye bahita bose babura?yaba uwatsinzwe cg uwatsenze ngembena bakongera bakagaruka kumaradiyo bakongera bakivuga umukino urangiye.ibintu bikarushaho kuryoha kuwatsinze.uwatsinzwe nawe akihangana.murakoze

  4. munani

    Kuya 19-09-2017 saa 19:32'

    nacyo turagitwara!

  5. annet

    Kuya 19-09-2017 saa 13:25'

    ABA RAYON BIRAZWI KO IBYISHIMO BYANYU ARI IBYAKANYA GATO, MBA MBONA MWIHAYE KWITERA HEJURU URWEGO MURIHO MURI RUHAGO NUBUSHOBOZI BIRACIRIRITSE CYANE, CYAKORA KWISHIMIRA INTAMBWE MUMAZE GUTERA MWIYUBAKA NIBYIZA, ARIKO NIMUSHYIRE UMUPIRA HASI !!

  6. rubavu

    Kuya 18-09-2017 saa 22:04'

    kwinjira VIP 2000frs ahasigaye hatwikiriye 1000 fr ahandi hose nubwasisi kuko umuterankunga yahishyuye

  7. Albert

    Kuya 18-09-2017 saa 11:18'

    Oye rayon turakomeje gutawara ibikombe

  8. Jean Bosco

    Kuya 18-09-2017 saa 09:59'

    Gikundiroooo,oyeee!!! Nako gakombe turagashaka.
    Fouad nawe yatubereye umukinnyi mwiza nawe nagaruke mubandi

  9. niyonkuru

    Kuya 18-09-2017 saa 08:27'

    Ni kize gisange ibindi.

  10. niyonkuru

    Kuya 18-09-2017 saa 08:27'

    Ni kize gisange ibindi.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru