RUHAGOYACU.com

RuhagoYacu yatangiye kwandika no mu Cyongereza

Nyuma y’imyaka itandatu RuhagoYacu Ltd binyuze ku rubuga www.RuhagoYacu.com igeza ku banyarwanda amakuru y’imikino ahanini mu rurimi gakondo rw’Ikinyarwanda, kuri ubu yamaze kwagura imipaka, aho yatangiye kwandika mu Cyongereza.

RuhagoYacu yashinzwe mu 2011, umushinga watangiye ari Blog, ugitangira hari intego yo gutangaza amakuru meza kandi ashimisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Blog yaje gukundwa biba ngombwa ko hashingwa website kuko hari byinshi byari bimaze kuboneka byagezwa ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abari mu mpande zose z’isi mu mikino yose itandukanye ibera mu Rwanda.

RuhagoYacu.com yaguye imipaka, itangira kwandika mu CyongerezaRuhagoYacu.com yaguye imipaka, itangira kwandika mu Cyongereza

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeli 2017, RuhagoYacu.com yatangiye kwandika mu Cyongereza mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha imikino mu Rwanda no hanze yarwo nk’uko bitangazwa na Ntwali Justice uyobora RuhagoYacu Ltd.

’’ Ku banyarwanda bari basanzwe basoma amakuru ya RuhagoYacu twanditse bo ni inyongera tubahaye. Twasanze hari abari hanze y’u Rwanda bakeneye kumenya uko mu mikino yo mu Rwanda bimeze, bijyanye n’uburyo RuhagoYacu Ltd igenda ikuramo duhitamo kujya twandika no mu Cyongereza, ejo cyangwa ejo bundi turaba twatangiye no kwandika mu Giswahili."

"Urabona ko igihugu cyacu kiri mu miryango itandukanye hamwe n’ibindi bihugu by’amahanga, abo bakeneye kumenya uko siporo y’u Rwanda imeze, ku bw’ibyo rero natwe turashaka kubibagezeho."- Ntwali Justice, umuyobozi wa RuhagoYacu Ltd.

Ntwali Justice uyobora RuhagoYacu LtdNtwali Justice uyobora RuhagoYacu Ltd

Ibi bizafasha kumenyekanisha impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda

"Murabizi ko RuhagoYacu Ltd yahawe uburenganzira na FIFA bwo kuba umuhuza hagati y’ikipe n’abakinnyi. Hari igihe abantu cyangwa amakipe yo hanze bakenera kumenya byinshi ku mukinnyi wo mu Rwanda, ariko ntibabibone. Kuri ubu bigiye gukemuka ubwo twe nka RuhagoYacu Ltd tugiye kubikoramo, tukamenyekanisha siporo y’u Rwanda mu mikino yose."- Ntwali Justice.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru