RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
RUHAGOYACU Ltd yemerewe guhagararira abakinnyi ihiga kuzamura urwego rwa ruhago nyarwanda
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ruhagoyacu LTD yarangije guhabwa uburenganzira bwo kuba yaba umuhuza w’abakinnyi n’amakipe cyangwa se amakipe n’abakinnyi, nkuko itegeko ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ribyemeza.

Kuva mu mwaka wa 2009, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa, ryatangiye gutekereza uburyo ryanoza imikorere y’abantu bahagararira abakinnyi mu mategeko, higwa uburyo ibi byakorwa ku nyungu z’impande zombi kandi nta mananiza ashyizwemo.

Ferwafa yahamije ko Ruhagoyacu ihawe uburenganzira bwo guhagararira abakinnyi ku buryo bwemewe n'amategekoFerwafa yahamije ko Ruhagoyacu ihawe uburenganzira bwo guhagararira abakinnyi ku buryo bwemewe n’amategeko

Ibi byatumye mu nama ya komite nyobozi ya FIFA yabaye tariki ya 21 Gicurasi 2014, hemezwa ko ibi byajya bikorerwa ku rwego rw’amashyirahamwe ya ruhago ku isi, aho gutegereza ko FIFA aba ari yo itanga abazaba aba ‘Agents”. Iri tegeko ryaje gutangira gukurikizwa kuva muri Mata 2015 aho inyito y’aba bahagararira abakinnyi yaje kuva ku kwitwa aba ‘agents’ ahubwo bitwa abahuza, “intermediaries”.

RUHAGOYACU Ltd muri gahunda yo guteza imbere imikino mu Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru, ikaba kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2017, na yo yaratangiye gukusanya ibisabwa ngo ibone uburenganzira bwo guhuza abakinnyi n’amakipe bakinamo/bifuza gukinamo, byose bigakorwa ahanini ku nyungu z’umukinnyi, nkuko Joseph D’alembert uyobora uru rubuga yabidutangarije.

“Igitekerezo tukimaranye iminsi, kuko buri gihe twandikaga inkuru z’abakinnyi bahuye n’ibibazo, abasezerewe nta mperekeza, abasinye amasezerano yanditse nabi, abadafatwa nkuko byagakwiye n’ibindi”.

Ibi byatumye twicara turavuga tuti ese ubu ntacyo twabafasha. Twicaranye n’abanyamategeko bacu tubona hari uburyo bwa nyabwo twakorana n’abakinnyi bo mu Rwanda tukajya tubafasha gukora amasezerano ndetse tukabashakira amakipe haba mu Rwanda no mu mahanga”.

“Twari twaranze kubikora mu buryo budakurikije amategeko, ariko ubu turatangiye. Intumbero yacu ni ukuzamura urwego rw’umupira w’igihugu, duhereye mu bawukina ari bo bakinnyi”.

Uyu muyobozi wa RUHAGOYACU Ltd, yadutangarije ko ku ntango hari abakinnyi bari bifuje gukorana na RuhagoYacu LTD, gusa ko imiryango igifunguye no ku bandi babyifuza, aho nibaramuka bumvikanye nta kibazo batangira gukorana na RuhagoYacu.

Joe D'Alembert(wa mbere ibumoso) ngo Ruhagoyacu yiteguye gufasha abakinnyi b'abanyarwanda bakagera ku rundi rwegoJoe D’Alembert(wa mbere ibumoso) ngo Ruhagoyacu yiteguye gufasha abakinnyi b’abanyarwanda bakagera ku rundi rwego

RuhagoYacu ni umushinga watangiye ari Blog ugitangira hari intego yo gutangaza amakuru meza kandi ashimisha abakunzi b’imikino mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Blog yaje gukundwa biba ngombwa ko hashingwa website kuko hari byinshi byari bimaze kuboneka byagezwa ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abari mu mpande zose z’isi. Kuri ubu RUHAGOYACU yaje kwaguka ndetse mu minsi ya vuba, ikazatangira no kwandika mu ndimi z’igiswayile n’icyongereza aho kuri ubu infante serivisi nyinshi tanga.

Mino Raiola ni umwe mu bamaze kumenyekana mu kuvuganira abakinnyi bahagarariye. Aha yari kumwe na Romelu Lukaku. Ruhagoyacu ngo ni yo nziraMino Raiola ni umwe mu bamaze kumenyekana mu kuvuganira abakinnyi bahagarariye. Aha yari kumwe na Romelu Lukaku. Ruhagoyacu ngo ni yo nzira

sedrick Kuya 9-07-2017 saa 11:06'

congratulations dear

hgy Kuya 7-07-2017 saa 18:22'

Ni gahunda nziza muxayikore neza.

knc Kuya 7-07-2017 saa 07:29'

OK!noneho tumenye abo muibo,n’uruhande muherereyeho.

Zamu Kuya 7-07-2017 saa 07:19'

Congratulations dear


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)