RUHAGOYACU.com

Rukundo Dennis na Habib Kavuma muri 11 ba KCCA baza kuba bahanganye na APR FC

Rukundo Dennis ushobora gukinira APR FC na Habib Kavuma wayihozemo bari mu bakinnyi 11 ba KCCA baza kuba bahanganye n’iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda mu mukino wa gicuti uza kubahuza ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2017.

Ikipe ya Kampala City Capital Authority (KCCA) iri i Kigali mu rugendo rugamije umwiherero w’imyitozo mu gihe yitegura gutangira shampiyona y’umwaka utaha w’imikino muri Uganda, aho igomba gukina na APR FC umukino wa gicuti uza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Babanje kuganira n'Umutoza wungirije mbere yo gutangira imyitozo bakoreye ku kibuga cya FERWAFA mu mugoroba w'uyu wa kaneBabanje kuganira n’Umutoza wungirije mbere yo gutangira imyitozo bakoreye ku kibuga cya FERWAFA mu mugoroba w’uyu wa kane

KCCA yageze i Kigali mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 24 Kanama, mu mugoroba w’uwo munsi ikora imyitozo yoroheje, aho Umutoza w’iyo kipe, Mike Mutebi yibanze ahanini ku kwereka abakinnyi 11 baza kubanzamo uburyo baza gukina.

Mu mukino KCCA iza gukina na APR FC Umutoza Mike Mutebi yahisemo gukinisha ba myugariro batatu, abo hagati batanu na ba rutahizamu babiri (3-5-2).

Dore 11 baza kubanzamo:

Lukwago Charles (GK) Obenchan Filbert, Okot Dennis, Kavuma Habib, Rukundo Denis, Kizza Mustafa, Kirabira Isaac, Waman Ibrahim , Allan Oryek, Nasasira Noel, Abubaker Saddiq Tijjani.

Umutoza Mutebi wa KCCA wanayihesheje igikombe cya shampiyona azi abakinnyi ba APR FC nka Andrew Butera n'abandi bari mu ikipe y'igihugu Amavubi gusaUmutoza Mutebi wa KCCA wanayihesheje igikombe cya shampiyona azi abakinnyi ba APR FC nka Andrew Butera n’abandi bari mu ikipe y’igihugu Amavubi gusa

KCCA ni yo ifite igikombe cya shampiyona ya Uganda y’umwaka ushize, ikaba yaje mu Rwanda idafite abakinnyi 8 barimo Derrick Nsibambi, Muzamiru Mutyaba, Paul Mucureezi, Benjamin Ochan, Isaac Muleme, Timothy Awany, Paul Musamali bari muri Uganda Cranes irimo kwitegura gukina na Misiri kuwa 31 Kanama mu ijonjora ry’igikombe cy’Isi.

Habib Kavuma (wa kabiri uturutse iburyo bwabo) yahoze akinira APR FC inyuma ku ruhande rw'ibumosoHabib Kavuma (wa kabiri uturutse iburyo bwabo) yahoze akinira APR FC inyuma ku ruhande rw’ibumoso

Habib Kavuma ari mu bakinnyi bake bakuze KCCA igenderaho kuko abandi ari abana bakiri bato cyaneHabib Kavuma ari mu bakinnyi bake bakuze KCCA igenderaho kuko abandi ari abana bakiri bato cyane

Bakoze imyitozo yoroheje yiganjemo ibya tekiniki n'uburyo baza gukinamoBakoze imyitozo yoroheje yiganjemo ibya tekiniki n’uburyo baza gukinamo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru