RUHAGOYACU.com

Rurageretse hagati y’Umutoza Sosthene wa Musanze FC na Kapiteni wayo Peter Otema

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene ‘Lumumba’ na Kapiteni wayo Peter Otema ntibacana uwaka, ndetse uwo mukinnyi yamaze kwamburwa inshingano ahita aca amarenga yo guhita atandukana n’iyo kipe.

Twagerageje kuvugana n’Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene ntibyadukundira kuko umurongo wa telefoni ye wari ufunze, ariko amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uwo mutoza yambuye Peter Otema inshingano zo kuba Kapiteni wa Musanze FC amuziza imyitwarire idahwitse.

Peter Otema (17) ashobora no guhita yiyirukana muri Musanze FCPeter Otema (17) ashobora no guhita yiyirukana muri Musanze FC

Umutoza Habimana yafashe icyo cyemezo nyuma y’aho uwo mukinnyi agiye mu kiruhuko kimwe n’abandi kuwa 27 Ukuboza 2017, agatinda kukivamo, aho abandi bagarutse mu myitozo ku itariki ya 8 Mutarama ariko Peter Otema akagaruka kuwa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018.

Nyuma yo kumenyeshwa imyanzuro yafatiwe, Peter Otema yahise yandika amagambo asa n’atega iminsi Umutoza Habimana Sosthene, ayashyira ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Peter Otema wamenyekanye mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi akitwa ‘Kagabo Peter’ yari Kapiteni wa Musanze FC kuva mu mwaka wa 2016/2017, akaba yahise asimburwa kuri uwo mwanya na Imurora Japhet ‘Drogba’ uzaba yungirijwe na Mwiseneza Daniel.

Japhet Imurora Hakizimana ni we wagizwe Visi Kapiteni wa Musanze FCJaphet Imurora Hakizimana ni we wagizwe Visi Kapiteni wa Musanze FC
Peter Otema (17) yari yaragiye kuruhukira iwabo ku ivuko muri UgandaPeter Otema (17) yari yaragiye kuruhukira iwabo ku ivuko muri Uganda
Kuri Facebook, Peter Otema yahise atega iminsi umutoza we Habimana SostheneKuri Facebook, Peter Otema yahise atega iminsi umutoza we Habimana Sosthene
Mwizeneza Daniel (4) ni we wagizwe Kapiteni wa Musanze FCMwizeneza Daniel (4) ni we wagizwe Kapiteni wa Musanze FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FAB

    Kuya 16-01-2018 saa 16:56'

    RAYON IGOMBA GUSINYA

  2. puro

    Kuya 16-01-2018 saa 16:05'

    Uyu mucyiryi yazize akagambane ubuse iyicyipe ikomeye bijyeze hehe kuburyo umuntu yahanwa bene kano kajyeni


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru