RUHAGOYACU.com

Rurageretse hagati ya Rayon Sports Fc na APR FC kuri Serumogo Ally wa Sunrise

Kapiteni w’ikipe ya Sunrise, Serumogo Ally, arifuzwa n’amakipe abiri y’ibigugu hano mu Rwanda, ariyo APR FC na Rayon Sports Fc.

Uyu musore ukina aho bita kuri kabiri muri ba myugariro b’ikipe ya Sunrise Fc, arangije amasezerano n’iyi kipe, amakuru agera kuri Ruhagoyacu.com aremeza ko ikipe ya Rayon Sports Fc yamuganirije ngo azayikinire umwaka utaha.

Serumogo wambaye numero kabiri ashobora kwerekeza muri APR FC bahanganagaSerumogo wambaye numero kabiri ashobora kwerekeza muri APR FC bahanganaga

APR FC nayo yakurikiyeho nyuma yo kubona ko Rusheshangoga Michel wari usanzwe akina kuri uwo mwanya agiye kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singinda United.
Rayon Sports Fc imaze imyaka isaga itatu itarabona umukinnyi uhoraho ukina aho bakunze kwita kuri kabiri, kuva Nizigiyimana Karim Makenzi yakwerekeza muri Gor mahia muri Kenya.

kuva Rwigema Yves yagurwa byaranze kuva Rwigema Yves yagurwa byaranze

Makenzi akigenda, Rayon Sports Fc yahise igura Issa Zappy ariko birangira bamusezereye, Rwigema Yves na Nzayisenga Jean D’amour "Mayor" barangwa n’imvune kuburyo batigeze bakemura ikibazo cyo kuri uyu mwanya muri Rayon Sports Fc.

Issa Zappy yahise asezererwa Issa Zappy yahise asezererwa

Rayon Sports Fc yamaze kuvugana n’uyu mukinnyi imwizeza ko shampiyona (2016 - 2017) nirangira bazavugana bagasoza ibiganiro akayerekezamo.

APR FC nayo yabonye ko Rusheshangoga agiye kugenda ifata umnwanzuro wo kuganira n’uyu mukapiteni wa Sunrise Fc.

Amakipe menshi yatangiye kugenda avugana n’abakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino, amakuru ajyanye nabyo Ruhagoyacu.com izajya imenya izajya iyabagezaho ku gihe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Murenzi

    Kuya 22-05-2017 saa 11:15'

    Naze asimbure rusheshangoga
    Azagira umwanya uhoraho kuri 2 nka imanishimwe kuri 3
    Niba shaka kujya mwikipe ihemba mubyiciro ikurikije ubudehe abakinyi barimwo nagende rwose ntakibazo.

  2. Dida

    Kuya 22-05-2017 saa 08:49'

    Ngaho re none se aprfc simperuka politique yayo ari iyabanyarwanda (abana). Urugiye cyera ruhinyuza intwari koko!!!!

  3. Etienne

    Kuya 21-05-2017 saa 08:48'

    Naze muriAPR.areke aho azajya ahora ahangayikiye guhembwa nkaho yarari,niba ashaka kuryoherwa nubuzima naze

  4. clau

    Kuya 20-05-2017 saa 18:15'

    ese burya numunyarwanda?

  5. ntibizerwa arrl

    Kuya 20-05-2017 saa 07:01'

    serumogo naze mumu ryango mugari tumusohokane areke iyonyatsi itaza muveteza wan vakugit uge kubururu umweru

  6. Elyse

    Kuya 19-05-2017 saa 13:58'

    hhhhhh ngo rurageretse hagati yamakipe abiri ahanganiye umukinnyi witwa serumogo ally njyendumva ntaguhangana kurimo agomba kujya mwikipe ihembaneza murwanda kdi igahemba agatubutse kandi igahembera igihe apana yayindi abakinnyi barya mubyiciro bakanabahembwa mubyiciro mbivuzeneza ntayindikipe namuhitira ni apr fc umwami wibikombe murwanda itarangwamo amatiku na marozi

  7. shyaka

    Kuya 19-05-2017 saa 13:44'

    oh naze muri gikundiro tumusohokane areke izo......ndang.......zitazabona igikombe nakimwe muriyi ssne

  8. musoni Samuel

    Kuya 19-05-2017 saa 12:45'

    nagirango mbabwire ko serumogo ally omar agifite umwaka wa sunrise, ubwo rero rayon sports nikureho kuko sunrise izamutanga muri apr fc bitewe nimikoranire irihagati ya sinrise na black panther fc .

  9. nsanzimana

    Kuya 19-05-2017 saa 12:00'

    Serumogo numukinnyi mwiza,nuko akina mwikipe yantaho nikora,gusa ikipe izamugura murizo zimurwanira, izaba iguze umukinnyi wu muhanga.yakagombye kuba uwa gikundiro ariko ubwo Apr Yabijemo bira goye,kuko iturusha amafaranga gusa natwe tuyirusha umupira mwiza.yamujyana itamujyana abo tuzagura bose bazongera batware igikombe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru