RUHAGOYACU.com

Rurangirwa yandikiye Perezida wa Repubulika ashinja Nzamwita De Gaulle kuyogoza FERWAFA

Rurangirwa Louis uherutse kwangirwa kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda aherutse kwandikira umukuru w’igihugu amwereka ibibazo bitandukanye biri mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko bitezwa n’umuyobozi waryo kuri ubu Nzamwita Vincent De Gaulle.

Mu ibaruwa ndende Rurangirwa Louis yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 12 harimo ibirego bikomeye uyu mugabo ashinja umuyobozi wa FERWAFA, akavuga ko bimwe bisaziye mu nzego nkuru, zatereye agate mu ryinyo.

Muri iyi baruwa RuhagoYacu iherutse kubonera kopi, uyu mugabo asaba nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba yagira icyo akora, kuko izindi nzego nkuru zikomeje kuruca zikarumira ku birego bitandukanye bagiye bagezwaho.

JPEG - 85.8 kb
Rurangirwa aherutse kwangirwa kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Rurangirwa Louis uherutse kwangirwa kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yandikiye Perezida wa Repuburika amwereka bimwe mu bibazo bikomeye byagejejwe ku nzego nkuru z’u Rwanda, birimo ibyo kunyereza umutungo wa FERWAFA ariko ntihagire igikorwa, akanashinja Nzamwita kuba yarakoreye ihohoterwa umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, ariko nabwo bakaryumaho.

Dore bimwe mu birego uyu mugabo yashyize mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika:

  • Transparency International Rwanda yandikiye Minisitiri w’umuco na Siporo, imenyesha Polisi y’igihugu n’urwego rw’umuvunyi , ivuga ku mikorere mibi iri muri FERWAFA guhera 2014 kugeza kuri ubu iregwamo Nzamwita Vincent De Gaulle.
  • Abanyamuryango ba FERWAFA bandikiye Minisitiri w’umuco na Siporo, Umuvunyi mukuru , umuyobozi wa RGB n’umuyobozi wa Transparency International Rwanda , bagenera kopi umuyobozi wa Polisi barega Nzamwita Vincent De Gaulle imikorere mibi muri FERWAFA.
  • Nzamwita Vincent De Gaulle yahaye GROS WEBSHOP FOR PHYSIO isoko ryo kugura ibikoresho bya clinic ya FERWAFA, abo bakorana batabizi isoko rya 88,274,22 USD. Ikirego kiri ku rwego rukuru rw’umuvunyi na CID.
  • Umuyobozi wa FERWAFA yahaye isoko rifite agaciro ka 34.000.000 Frw, ariha uwitwa Semugeshi Jean Paul, ryo gusana inyubako ya FERWAFA ibamo Isonga FC nta muntu n’umwe agishije inama (ikirego kiri muri Police na CID).
  • Kuba yitwaza ko ashyigikiwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru kandi ko adashobora gutsindwa, bityo abantu bakagira ubwoba bwo gutangaza amakosa ye, n’ugerageje kuyagaragaza agafatwa nk’umwanzi w’igihugu.
  • Kwima umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ibimugenewe kubera ingeso mbi ye y’ubusambanyi. (Ikirego kuri muri Police na CID)
  • Amafaranga yafashwe nkana bakayacuruza ama ticket mu gikombe cy’isi cya 2014, ndetse n’uyu munsi aya mafaranga akaba atagaragara (ikirego kiri muri CID na Police)
  • Kubayarambuye uburenganzira abshinzwe gucunga umutungo wa FERWAFA (Komiseri w’umutungo, SG na DAF) NZAMWITA Vincent akaba ari we usinya ku ma konti afatanyije n’inshuti ye Kagabo Patrick (ukuriye komisiyo ya marketing) kugira ngo hatagira umubangamira mu mugambi afite wo kwigwizaho umutungo wa FERWAFA nk’umutungo we.
  • Mu mwaka wa 2014 na 2015 FIFA yageneye umupira w’abagore amadorali 150 000 bahabwa amadorali 93 000 andi 57 000 akoreshwa mu bintu atagenewe n’abashinzwe football y’abagore batanabizi.
  • Tariki ya 10/12/2016 hasohotse raporo yakozwe n’abakozi bo ku rwego rw’umuvunyi, Polisi y’igihugu igaragaza amakosa yakozwe na Nzamwita Vincent De Gaulle, ariko iyi raporo yararigishijwe.
JPEG - 208.4 kb
De Gaulle ashinjwa na Rurangirwa guhohotera umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kubera ubusambanyi

Louis Rurangirwa wahoze ari musifuzi mpuzamahanga akaba yarakomeje abwira Perezida wa Repubulika ko ibizwi n’abantu ari byinshi, ariko bose batinye kuvuga kubera bafite ubwoba.

Ibaruwa ya Rurangirwa:

JPEG - 216.8 kb
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asanzwe ari umukunzi wa Siporo, akaba n’umukunzi wa ruhago-Aheruka kugaragara ku kibuga mu gihe cya CHAN
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ntaganda

    Kuya 24-12-2017 saa 16:34'

    Bavandimwe koko tugiye tureka kwiyemera Louis nuwokuyobora Ferwafa cyangwa Nuburyo felecite akoresha Ese lettre mbonye iyagararagaza iriho reception Louis yaranyigishije sport eavkabutare ntabushobozi mubonamo Ahubwo ntunguwe nayomagambo mbonye mukiswe ibarwa, ariyo namatakirangoyi ko candidature ye yabaye rejected. Abandi nabonye ibitekerezo byanyu mwandika ubusa mwikoma abayobozi ese koko ubusambanyi mumushinja ruses, ntibyajyiye mubiki ? Mujye muba intore intore ntigambanira indi ntisahinda ntisebanya, Ahubwo ijabo ryayo riyiha ijambo

  2. munyanziza peter

    Kuya 22-12-2017 saa 15:12'

    natwe turabakunzi bumupira mu Rwanda ariko ibya Nzamwita vensa biraturambiye uwamureze ntabwoyibeshe murakoze

  3. sylve

    Kuya 21-12-2017 saa 20:23'

    jye narabivuze ko degaule ashigikiwe nabamwe mubayobozi bakuru cyane cyane abakomeye mugihugu.ubuse ko yakoze ayomakosa yose bakaba baratanze ibirego kuki adakurikiranwa? ahubwo mugakuri kirana abatariho urubanya.ubuse ko karekezi bamufashe abesherwa uwamubeshyeye bamukozeho iki? jye mbona ntabwisanzure buri muriki gihugu cyacu.ubuse birakwiyeko umuntu uvuze ukuri abizira hakimikwa umunya mafuti ubwose ko abobayobozi bamureka akigwizaho iyo mitungo si imisoro yacu mwarangizango dufite ijambo ryahe?

  4. Nkunzurwunda

    Kuya 21-12-2017 saa 14:06'

    Muraho!
    ibitekerezo biri hano birerekana akababaro gusa gusa kdi uku ni ukuri pee njye Degaule ntacyo dupfa mu buzima busanzwe ariko rwose umuntu ubuza abanyarwanda kwishima, akabuza bana gutera imbere (football yabaye business usibye hano mu Rwanda) ni gute izindi nzego zose zatera imbere ku rwego rutarabaho ahandi kw’isi ndavuga umutekano, ubukungu, isuku, ikorana buhanga mbese hose ariko football ikananirana? ntibibaho namba
    umuntu yicare ati nzatangiza football y’abana kdi nibitaba nzegura ko ateguye? kugeza ubwo ama academy abyikorera nta bufasha afite?
    ni gute football yatera imbere i Burundi (ibindi byose byaranze), igatera imbere i Bugande, Tanzania, kenya yewe na Zanzibar ariko iwacu bikanga?
    ko amagare yateye imbere akabona baterankunga kuki football byanze?
    ni gute mbere ya genocide stade amahoro yuzuraga abafana kdi Kigali yari ituwe nabantu batagera no kuri 500milles , haba radio imwe nta internet just kuba abantu bakunda football, transport yari hasi mbese inzitizi ari nyinshi none uyu munsi byose bimeze neza bikaba bidashoboka kuyuzuza?
    iyi myumvire ya Degaule yo hasi idakwiye inkotanyi yavuye he? njye birambabaza nkarira.
    hari abavuga ko ashyigikiwe ngo na mon General Kabarebe ariko njye birangora kubyemera ukuntu afite izina ryiza muri football yo mu rwanda hahandi n’umwana wavinitse akamuhamagara akamuvuza yewe na ba rayonsport?, Kabarebe akunda football cyaneeee ndetse areba nyinshi muri match
    ni gute yashyigikira umuntu uciriritse mu bumenyi no mumikorere (muri football)bigeze hariya?, ese we yaba akunda ibibi? njye ntekereza ko uyu mugabo afite imiti pee kuko nuwaba amushyigikiye yageraho akamureka kuko nanjye utazwi sinashyigikra Degaule keretse Antoine wa Gicumbi umwe bita birabakoraho.
    ndangize nsaba H.E tuzi ko wita kuri buri kimwe kugeza no ku munyarwanda utuye iyo kitumva ingoma, ugakunda ibyiza (quality)kdi urwanda tumenyereye kwishakira ibisubizo byihariye ubudasa kw’Isi yose; turagusabye dutabare nyakuri Imana.
    mbese turakwiringiye.
    ndasaba Imana itaha i Rwanda iyo baruwa niyi nkuru bizakugereho.

  5. M MARCE

    Kuya 21-12-2017 saa 13:56'

    OH! MBEGA MWEBWE ! UBWOSE KOKO MUCIYE URUBANZA GUTE ? KUKI MUSEBEJE UWO MUDAMU? MUSHINGIYE KUKI? MUSARUSHWA NUBUSA AZATORWA... DEGOLE AZATORERWA KURI 88% IBINDI BYIFUZO BYOGUKOMEZA KUMUSEBYA MUZA BIKOMEZE NA NYUMA YAMATORA NYUMA NYUMA !

  6. Willy

    Kuya 21-12-2017 saa 12:09'

    Nyakubahwa, mu rukundo abanyarwanda tugukunda ndetse no kureba inyungu za benshi turagusaba gukurikirana iki kibazo kuko umupira wacu ugeze kure havuzwe byinshi ariko bigafata ubusa twabonye ko nta wundi ushobora gukemura iki kibazo kuko twumva ko DEGAULLE ashyigikiwe n’abayobozi bakuru kugeza ubu tutazi ariko nanone tukibaza abayobozi bashobora gushyigikira amakosa ndetse no guhishira ibyaha, bityo turabasaba kuducyemurira ikibazo cy’uyu muyobozi wa FERWAFA wishe umupira w’u Rwanda

  7. Gakire

    Kuya 21-12-2017 saa 11:16'

    Nyakubahwa Muzehe Kijana wacu dukunda dutabare dutabare dutabare turagutabaje wokagir’Imana we wadutabaye mubihe bikomeye udukiza jenocide aricyo kintu cyari gikomeye mubuzima bwa banyarwanda bahuye nacyo twongeye kugusaba ubufasha bwikintu kumwe nacyo kitubabaje kuko cyatwambuye ibyishimo turagusaba ngo udukize ingoyi ya Degaulle nabambaribe kuko batugeze habi sport nikintu gihuza abantu bagasabana bakishina stress zigashira none Degaulle yarayitobye umupira wabaye nkintambara mukibuga umuntu araza akakwiba izuba riva ntahantu wamurega amakipe amwe wagirango haricyaha yakoze rwose udutabaye ukadusubiza Afande Siza Kayizari waba udufashije yayoboye neza Ferwafa hatsindaga uwabikoreye ikipe yigihugu yagiye muri Can niyo utaduha we ukadushakira undi wizeye kuko natwe turakwizera Imana imfashe iyi message yange uzayisome ruhagoyacu mumfashe rwose kuko mwebwe nziko muyisoma muzayingerezeyo ayisome kuko turababaye kandi ntawundi twizeyeho ubufasha atari Muzehe wacu twishyuriyeho erega igihe twasabaga guhindura itegeko nshinga nuko twari twizeye uwo dushaka kandi nanubu niko turacyameizeye ntanicyabihindura nadutabsre adukize Degaulle mbaye mbashimiye ntegereje igisubizo cyanyu cyiza

  8. h

    Kuya 21-12-2017 saa 10:53'

    Sha nzabibara mbibonye gusa twibaza impamvu bikatuyobera? Gatawuti c.Karekezi c.Imana ibafashe .kandi ukuri kuratinda ariko siguhera .

  9. Kamali

    Kuya 21-12-2017 saa 10:10'

    Bwana President wa Repubulika niba usoma iyi message reka nkubwire ikintu kimwe,
    Ndagirango nkumenyeshe ko muri uru Rwanda ari wowe wenyine wo gukemura ibibazo biri muri football yacu bishingiye cyane cyane ku miyoborere irenze kuba mibi ishingiye ku buda bugari butanagira umutima ukunda igihugu. Nyakubahwa president buri munsi abanyarwanda bamenya bike mu bibi bibera muri FERWAFA ariko kubera abitwa ibifi binini biri hejuru nta numwe watera intambwe yo kubikemura, nkubu ndabizi De gaul agiye kongera atsinde amaotora kandi ibibi yakoze azakomeza abikore kubera za mbaraga zishobora kuba zimri inyuma. Mu byukuri abanyarwanda benshi duhora tubabazwa nibiba ariko ntitugira uwatwumva, Nyakubahwa rero aho bigeze ni wowe twiringiye ko uzabidukemurira ukoresheje ububasha twaguhaye. Turabizi ko FIFA itemera ko Leta zivanga muri football ariko nanone amafranga birirwa barya ni aya leta kandi ava mu misoro yacu, iyo tutayitanze RWANDA REVENUE IRADUHANA bityo rero nimuhane uturira imisoro akayigerekaho no kutwicira football atubuza ibyishimo, nyakubahwa twababajwe na byishi ighe cyari kigeze ngo tugire urwanda rwishimye (Smiling country). Nyakubahwa navuga byinshi ariko reka mbe ndekeye aha. nizeye ko ibaruwa ya Louis izahabwa agaciro. Murakoze

  10. Nizeye

    Kuya 21-12-2017 saa 09:38'

    Mubyeyi w’U RWANDA ( President Paul Kagame) watubabariye ukadukiza uyu mugabo DeGaule ko yatumye tuzinukwa umupira w’amaguru bitewe n’Aamanyanga n’amatiku agira turakwinginze dutabare turebeko twakongera kwishima wagirango degori ni dayimoni yaje mumupira wo mu Rwanda. Mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu cyiza tubaye tubashimiye Mubyeyi uburyo mudahwema gukemura ibibazo by’abanyarwanda tukishima tugakomeza guhiganwa dutsinda nkuko Hon.Bamporiki yabibuze.Murakoze.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru