RUHAGOYACU.com

Rutahizamu wa Rayon Sports agiye kumara igihe kinini adakina nyuma yo kuvunika igufa

Yusuf Habimana bita Fafana, umwe mu bagize ubusatirizi bwa Rayon Sports agiye kumara igihe kinini atagaragara mu kibuga nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2017.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Habimana yavunitse igufa ry’akagombambari k’ukuguru kw’iburyo, ahita ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK, aho yahawe ubutabaze bw’ibanze ngo asuzumwe maze barebe niba ashobora kubagwa.

Yusuf Habimana ni umwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports yaguze, aho yamukuye muri Mukura VS, akaba yari n’umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye CHAN 2016.

Uyu musore ukina imbere ariko aca mu ruhande rw’iburyo, asangiye umwanya na Nova Bayama ndetse na Mugisha Gilbert, hakaba n’ubwo yashoboraga kuzajya yifashishwa nka rutahizamu mu gihe habayeho ubwinshi bw’abanyamahanga mu kibuga.

Yusuf yahise ajyanwa kwa mugangaYusuf yahise ajyanwa kwa muganga

Habimana Yusuf yerekwanywe muri iyi kipe kuwa 8 Nyakanga hamwe na Eric Rutanga, bakaba ari bo bakinnyi Rayon Sports yahereyeho isinyisha mu mpeshyi y’uyu mwaka, aho yahise anatangirana imyitozo n’iyi kipe.

Imvune Habimana agize izatuma atagaragara mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund riteganyijwe mu cyumweru gitaha, ntazanagaragara mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Coupe) Rayon Sports izakinamo na APR FC kuwa 23 Nzeri, ndetse ntazaba ari no mu bakinnyi bazatangira imikino ya shampiyona.

Uyu musore ukomoka i Nyanza ku gicumbi cya Rayon Sports avunitse akurikira bagenzi be Caleb Bonfils Bimenyimana na Tidiane Kone bavunikiye mu mukino iyi kipe yakinnyemo na Villa SC kuwa gatanbdatu tariki ya 2 Nzeri, aho batsinzwe igitego 1-0.

Fafana ashobora kuzagaruka mu kibuga muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2018Fafana ashobora kuzagaruka mu kibuga muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2018

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MANUCO

    Kuya 5-09-2017 saa 14:19'

    @ GRYT ntacyo gusa injiji mbi niyibwiraga ko izi ubwenjye kdi ntacyo iriho
    Jye nibarije ikipe y’IMANA kko nziko ntakipe IMANA igira. Buriya iyo uyimbwira wari kuba unjijuye cyakora wasanga ari zamaa bashyira imyenda y"anakinnyi iyooooo mumarimbi kko IMANA nzi ibera hose icyarimwe ikumva bose kdi ntiguteze inyatsi y’ubucyene n’ubugome

  2. ALBERT

    Kuya 4-09-2017 saa 16:33'

    pole Yusuf kandi humura urakira

  3. GRYT

    Kuya 4-09-2017 saa 15:56'

    Manuco we ni yayindi uzi, wijijishe uraza kwivana mu bujiji.

  4. MANUCO

    Kuya 4-09-2017 saa 14:17'

    Ikipe y’IMANA uvuga ubwo ni iyihe? Uimbwire mbanze nisekere ibindi ndabivuga nyuma

  5. karimun

    Kuya 4-09-2017 saa 14:11'

    cyangwa KIYOVU yabagiriyeyo basha!!! mucunge neza. uwomwana niyihangane arware ubukira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru