RUHAGOYACU.com

Rutanga Eric yamaze kwerekeza muri Rayon Sports-Niyonzima na we agiye kumukurikira

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye urugamba rwo kwiyubaka, ikaba yamaze kugura umukinnyi w’inyuma wakiniraga ikipe ya APR FC ndetse n’umukinnyi wo hagati wa Mukura Victory Sports akaba ashobora gusinya kuri uyu wa kane.

Rutanga Eric wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, akaba yari amaze imyaka igera kuri 4 akinira ikipe nkuru ya APR FC yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports bidasubirwaho.

" Rutanga yamaze gusinya amasezerano muri Rayon Sports, ubu tuvugana nakubwira 100% ko ari umukinnyi wa Rayon Sports," Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports baganiriye na RuhagoYacu.

JPEG - 94 kb
Rutanga yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports

" Twunvikanye mbere, ariko twagombaga gutegereza ikipe ye igasoza imikino y’igikombe cy’amahoro, niko byagenze ubu tuvugana ni umukinnyi wa Rayon Sports."

Undi mukinnyi wunvikanye na Rayon Sports ni Niyonzima Ally ukinira ikipe ya Mukura VS, ariko we akaba atararangiza gusinya, kuko Rayon Sports igomba kubanza kwishyura umwaka afitiye Mukura.

JPEG - 42.8 kb
Niyonzima Ally na we ashobora gusinya kuri uyu wa kane

" Ally Niyonzima twarunvikanye byararangiye n’amafaranga agomba guhabwa na Rayon Sports twayunvikanyeho, twari dutegereje ko umuyobozi wa Mukura VS agera mu Rwanda, tukarangizanya na Mukura, bitaraza kurenga kuri uyu wa 4."

JPEG - 57 kb
Saddam Nyandwi yamaze gusinya muri Rayon Sports, amasezerano y’imyaka 2

Aba bakinnyi 2 bakaba baraza kuba biyongera ku musore witwa Saddam Nyandwi wakiniraga ikipe ya Espoir FC na we wamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2, muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fenty

    Kuya 7-07-2017 saa 09:32'

    Yewe emmy we icyo gikombe cyanyu cyarakonje nta appetit kigiteye pe ahubwo murababaje

  2. annet

    Kuya 7-07-2017 saa 09:28'

    Ariko se uwo Rutanga mumubonamo uwuhe mukinnyi, icyambere kuba yigurisha byonyine nikibazo nuko mu ikiba aba asanzwemo ntamwanya aba abona wo gukina, kubera ubumenyi afite ugereranyije nabagenzi be, agahitamo kujya aho azajya abona umwanya wo kujya mukibuga byaba ngombwa akabanzamo, nizere ko atagiye gusaba bench muri rayon!!!

    ikindi mperuka ibi binyamakuru bivuga ngo bisesengura inkuru zabantu mbere yuko zigaragara kuri site zabo, ibi bitutsi bigaragara muri izi comments zihagera zite?? birababaje rwose mwisubireho nta munyarwanda usobanutse wo gutukanira ku mbuga nkoranyambaga, ariko mbona banyiribitangazamakuru babigiramo uruhare, ubundi izi comments zirimo ibitutsi muzitwereka ngo zitumarire iki?

  3. Bwiza

    Kuya 7-07-2017 saa 08:44'

    Ruhago yacu mudufashe kabsa abantu batukana cg bavuga ibintu bitanogeye amatwi ntimugatambutse comments zabo! gufana ni ukubahana, kimwe cyo turahabaye kuri stade duterure igikombe Gikundiro yaduhesheje, Gikundiro we hora ku isonga. Nkomeje gushimira kandi abayobozi ba Gikundiro kuko bareba kure bakaba bari kugura abakinnyi bashoboye. Merci

  4. Shumbusha Telesphore

    Kuya 7-07-2017 saa 06:23'

    Uwatugarurira Savio muri Rayon niho twakisha

  5. Shumbusha Telesphore

    Kuya 7-07-2017 saa 06:22'

    Uwatugarurira Savio muri Rayon niho twakisha

  6. MUKAMANA OLIVE

    Kuya 7-07-2017 saa 05:57'

    Mutegereze ibyiza birimbere kbs.

  7. Emmy

    Kuya 6-07-2017 saa 23:29'

    Bafana ba gikundiro ni mureke tuzajye kure Azam vs Rayonsport natwe twishime imbere ya Apr bababare

  8. Fairplay

    Kuya 6-07-2017 saa 22:36'

    None se ubwo wow witwa ngo "dudu" ubwo ngo urakosoye kandi nawe uvuze ubusa budafite aho bishingiye.Nkubwo iyo uvuze ngo APR yatwaye peace cup itagikwiye waganiriye nayo ma equipes yakuyemo arakuganyira ko yibwe cg wigize umuvugizi wa shitani gusa.Ese byaba byo ra.wakubashye igikombe yatwaye ko nawe ntawaguteye hejuru ko championant Rayon yatwaye ucukumbuye ko faveurs yagiriwe atari nkeya...Ahaaa mwagiye mugabanya amagambo mugafana mukava mu matiku..Ubwo abiba nabibirwa na ferwafa cg abasifuzi ko nta bimenyetso ufite uretse kuvuga gusa wakwerekana iki?.

  9. emmy

    Kuya 6-07-2017 saa 21:58'

    Ariko abafana kweli, gutukana bibamarira iki?? njye mbona mukwiye kujya mwitorero mugatozwa gufana kwiza gutandukanye no kwandika amagambo mabi!! Abakinnyi ni abakozi rero kuva mu ikipe ukajya mu yindi ni nko kuva muri company ukajya gukorera indi bitewe nibyo wifuza!!!

    Mukwiye gusobanuka mu mivugire no mu myandikire si non urugendo rwo gusirimuka ruracyari rurerure!!! Ufite amatwi niyumve.

  10. emmy

    Kuya 6-07-2017 saa 21:54'

    Ariko abafana kweli, gutukana bibamarira iki?? njye mbona mukwiye kujya mwitorero mugatozwa gufana kwiza gutandukanye no kwandika amagambo mabi!! Abakinnyi ni abakozi rero kuva mu ikipe ukajya mu yindi ni nko kuva muri company ukajya gukorera indi bitewe nibyo wifuza!!!

    Mukwiye gusobanuka mu mivugire no mu myandikire si non urugendo rwo gusirimuka ruracyari rurerure!!! Ufite amatwi niyumve.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru