RUHAGOYACU.com

Rutanga mu mwambaro mushya w’ikipe ya Rayon Sports

Umukinnyi Rutanga Eric wahoze akinira ikipe ya APR FC bidasubirwaho yamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports aho kuri uyu wa gatanu yashyize umukono ku masezerano akanambikwa umwambaro w’iyi kipe.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Ruhagoyacu yanditse ko uyu mukinnyi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2.

JPEG - 43.8 kb
Rutanga yamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports

Rutanga Eric azambara numero 3 muri Rayon Sports, igihe Kwizera Pierrot yasohoka muri Rayon Sports akazahabwa nimero 23.

Rutanga Eric wavuye muri APR FC ajya mu ikipe ya Rayon Sports yaguzwe miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. JD

    Kuya 9-07-2017 saa 17:14'

    Bonne chance Mr rutanga ntitwakwangaga tukwifurije ishya n’ihirwe uzahahe uronke nibikuzamo uzagaruke ntaribi tuzakwakira

  2. fenty

    Kuya 8-07-2017 saa 21:26'

    Ruhago yacu turabakunda pe arko gari sms ziba zidakwiye gutambutswa hano zirimo ibintu bitajyanye par ex emmy kbsa ntakizima avuga

  3. Toni charia

    Kuya 7-07-2017 saa 20:54'

    bienvenue my model nkwifurije guhirwa muri byose dore ko intebe itari ikubereye.

  4. ema

    Kuya 7-07-2017 saa 20:24'

    Nyumvira bwabwenge aho kujya hejuru bwagiye ikigepfo,ngo rutanga genda uzamure urwego rwawe nuruzamura uzagaruke murugo ubwose ntimwemerako yasubiye inyuma nyine?ahubwo aje kumva uburyohe bwumurindi wabafana aje kureba ibyo yabuze?ahunze uburozi ngo mutazamuritura sinumvisengo mushaka kumarana ubwanyu ?mwimuvugira nabonye afite ubwanwa muri rayon umucyinnyi akoresha ubuhanga afite ntabwo ahekwa nabasifuzi

  5. nachris250

    Kuya 7-07-2017 saa 18:49'

    hhhhhhhhhh.

    Rutanga uzagire imigisha myinshi muri Gasenyi.gusa turagutegereje numara kuzamura urwego uzagaruke mu rugo.

    icyitonderwa.BUROZI FC itazagukoropa mu mutwe ngo uve ku kwizera mu mpano yawe ngo ube nka Nova Bayama usigaye yarahagarariye umurozi mu kibuga.

    wowe turakwizeye ko utazajya ugendera mu burozi bwabo.maze niba kurakarira uzigarukire mu rugo urisanga

  6. Lambert

    Kuya 7-07-2017 saa 18:34'

    Bonne chance Mr Rutanga ugiye tutakwangaga kwifurije umugisha no kurenga imbibi z’u Rwanda.

  7. 1n

    Kuya 7-07-2017 saa 17:20'

    wlcm muri gikundiro ark abantu nabagome NGO APR barikuyita NGO ni barafinda fc hhhhhahhh narumiwe

  8. Habi-yakare

    Kuya 7-07-2017 saa 16:47'

    Iyizire mumuryango mwiza. Abo bose nabandi bakunda rayon, tukwijeje igikundiro, umunezero, insinzi. Na papy kalibu?? Muze mwikinire umupira basha, muve aho gikona ishaka kubahunika ngo impano zanyu zihugute

  9. rayon bugeshi

    Kuya 7-07-2017 saa 16:39'

    urakaza neze tuguhaye karibu ahubwo turagukeneye ejo uzatere match amahirwe masa musore

  10. HH

    Kuya 7-07-2017 saa 16:04'

    Warmly welkam bro. Iyizire mumuryango mugari w’abaReyon Uwiteka yihereye igikundiro

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru