RUHAGOYACU.com

Rutsiro yihariye ibikombe by’Umurenge Kagame Cup muri Football

Umurenge wa Gihango (mu bagabo) n’uwa Kivumu (mu bagore), yombi yo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’iburengerazuba ni yo yegukanye ibikombe by’irushanwa ryitiriwe Umukuru w’igihugu, ryiswe ‘Umurenge Kagame cup’.

Imiyoborere myiza ni inkingi y’Iterambere u Rwanda rugezeho, kandi ku isonga y’iryo hame hakaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Aha ni ho haturutse igitekerezo cyo gushyiraho irushanwa ryamwitiriwe hagamijwe gushimangira no gushyigikira iryo hame ry’imiyoborere myiza, maze ritangira gukinwa mu 2006. Bigeze mu 2010, abaritegura n’abaryitabira basanze ari ngombwa ko ryitirirwa ‘Intore izirusha Intambwe’, maze ryitwa “Umurenge Kagame Cup”.

Iri rushanwa ni ryo rya nyuma muri Manda ya kabiri ya Perezida KagameIri rushanwa ni ryo rya nyuma muri Manda ya kabiri ya Perezida Kagame

Kuva icyo gihe, iryo rushanwa rikinwa buri mwaka, ari na yo mpamvu kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena wari umunsi udasanzwe mu miyoborere y’igihugu, aho hakinwe imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup 2017.

Mu mupira w’amaguru, habanje umukino wa nyuma mu bari n’abategarugori, aho bigoranye, Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, watsinze uwa Kayenzi wo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, kuri penaliti 4-3.

Umukinnyi w'Umurenge wa Kivumu, Iragena Oscarie (hagati) agundagurana n'abakinnyi babiri ba Kayenzi ngo abambure umupiraUmukinnyi w’Umurenge wa Kivumu, Iragena Oscarie (hagati) agundagurana n’abakinnyi babiri ba Kayenzi ngo abambure umupira

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombvi anganya 0-0 nubwo Umurenge wa Kivumu wari wahushije penaliti ebyiri, zombi umunyezamu wa Kayenzi akaba yazikuyemo.

Umwanya wa gatatu wo wegukanywe n’Umurenge wa Gatsata wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, utsinze uwa Muhoza wo mu Karere ka Musanze ibitego 3-0.

Hahise hakurikiraho Umukino wa nyuma mu bagabo, aho Umurenge wa Gihango na wo wo mu Karere ka Rutsiro watsinze uwa Mbazi wo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amahyepfo, ibitego 2-0.

Munyeshyaka Gilbert bita ‘Boston’ ni we wafunguye amazamu mu gice cya mbere, Abakinnyi b’Umurenge wa Mbazi bari bayobowe na kapiteni wabo Nkurunziza Valentin ndetse na Mujyanama Fidele bakomeza gushakisha uburyo icyo gitego bacyishyura ariko biba iby’ubusa.

Twagizimana Regis (murumuna wa Twagizimana Fabrice, kapiteni wa Police FC) ni we watsindiye Gihango igitego cya kabairiTwagizimana Regis (murumuna wa Twagizimana Fabrice, kapiteni wa Police FC) ni we watsindiye Gihango igitego cya kabairi

Byaje guhumira ku murari ubwo Twagizimana Regis yazaga kwiba umugono ab’inyuma maze atsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Igice cya kabiri nta byinshi byabayemo, kuko Umurenge wa Mbazi wagerageje gushaka uburyo wishyura igitego ariko biranga biba iby’ubusa, kugeza ubwo umukino warangiraga nk’uko igice cya mbere cyarangiye, maze Umurenge wa Gihango uba wegukanye igikombe utyo.

Umwanya wa gatatu wo wegukanywe n’Umurenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo, utsinze uwa Byumba wo mu karere ka Gicumbi.

Uyu mwaka irushanwa Umurenge Kagame Cup ntabwo ryakinwe mu mupira w’amaguru gusa, kuko ryakinwe no mu gusiganwa ku maguru biruka ibirometero bitanu, aha igikombe kikaba cyegukanywe n’Akarere ka Ngororero haba mu bakobwa no mu bahungu.

Umurenge Kagame Cup urimo impano zishobora gufasha amakipe y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri ziramutse zitawehoUmurenge Kagame Cup urimo impano zishobora gufasha amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ziramutse zitaweho

Iri rushanwa ryanakinwe mu bafite ubumuga, ahakinwe Sitball, maze mu bari n’abategarugori, Umurenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi wegukana igikombe utsinze uwa Rubavu.

Mu bagabo ho igikombe cyegukanywe n’Umurenge wo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo utsinze uwo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Rutsiro si ubwa mbere yegukana igikombe cy’Umurenge Kagame Cup, kuko no mu 2014 ari yo yacyegukanye mu bakobwa, itsinze Musanze ibitego 4-0.

Kivumu yashoboraga kuba yatsinze ibitego bibiri mu mukino ariko nta mahirwe yagize, maze itegereza gutsindira kuri Penaliti 4-3Kivumu yashoboraga kuba yatsinze ibitego bibiri mu mukino ariko nta mahirwe yagize, maze itegereza gutsindira kuri Penaliti 4-3

Umunyezamu wa Kayenzi yakuyemo penaliti ebyiri mu mukino, akuramo n'indi imwe mu za kamarampaka, ariko abakinnyi bagenzi be barinanirwaUmunyezamu wa Kayenzi yakuyemo penaliti ebyiri mu mukino, akuramo n’indi imwe mu za kamarampaka, ariko abakinnyi bagenzi be barinanirwa

Minisitiri Uwacu Julienne na Prof.Shyaka Anastase basuhuza abakinnyi mbere y'umukino wa nyuma w'Umurenge Kagame CupMinisitiri Uwacu Julienne na Prof.Shyaka Anastase basuhuza abakinnyi mbere y’umukino wa nyuma w’Umurenge Kagame Cup

Ikipe y'Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka HuyeIkipe y’Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye

Ikipe y'Umurenge wa Gihango wo mu Karere ka Rutsiro yari imaze iminsi ine mu mwiherero i Kigali yitegura umukino wa nyumaIkipe y’Umurenge wa Gihango wo mu Karere ka Rutsiro yari imaze iminsi ine mu mwiherero i Kigali yitegura umukino wa nyuma

Abasimbura ba MbaziAbasimbura ba Mbazi

Abasimbura ba GihangoAbasimbura ba Gihango

Rutahizamu w'ibigango bita 'Boston' (wambaye nomero 9) ni we wafunguye amazamuRutahizamu w’ibigango bita ’Boston’ (wambaye nomero 9) ni we wafunguye amazamu

Ugendeye ku byishiimo by'abafana wahita usobanukirwa neza uburyohe bw'Umurenge Kagame CupUgendeye ku byishiimo by’abafana wahita usobanukirwa neza uburyohe bw’Umurenge Kagame Cup

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose n'uw'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse bogezaga amakipe yaserukiye intara zabo dore ko ari yo yari yahuriye mu mukino wa nyumaUmuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose n’uw’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse bogezaga amakipe yaserukiye intara zabo dore ko ari yo yari yahuriye mu mukino wa nyuma

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, Prof.Shyaka Anastase Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) na Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry'ubukunguMinisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, Prof.Shyaka Anastase Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) na Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’ubukungu

Irushanwa Umurenge Kagame Cup ritegurirwa ahaIrushanwa Umurenge Kagame Cup ritegurirwa aha

Mu gice cya kabiri, Umurenge wa Gihango washyizemo indi ntwaro wari wibikiye, ni Tuyishime Venant na we utoroheye ba myugariro ba MbaziMu gice cya kabiri, Umurenge wa Gihango washyizemo indi ntwaro wari wibikiye, ni Tuyishime Venant na we utoroheye ba myugariro ba Mbazi

Umunyamabanga wa Leta, Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri wa siporo n'Umuco Uwacu Julienne n'Umuyobozi wa RGB Prof. Shyaka Anastase ni bo bari abashyitsi bakuruUmunyamabanga wa Leta, Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri wa siporo n’Umuco Uwacu Julienne n’Umuyobozi wa RGB Prof. Shyaka Anastase ni bo bari abashyitsi bakuru

Mujyanama Fidele mu Murenge wa Mbazi ntiyoroheye ab'inyuma ba Gihango n'ubwo atigeze abona amahirwe yo kuba yabyaza ibitego imipira yagezaga imbere y'izamuMujyanama Fidele mu Murenge wa Mbazi ntiyoroheye ab’inyuma ba Gihango n’ubwo atigeze abona amahirwe yo kuba yabyaza ibitego imipira yagezaga imbere y’izamu

Mu gusiganwa ku maguru, mu bakobwa Uwimana wo mu Karere ka Ngororero ni we wanikiye abandiMu gusiganwa ku maguru, mu bakobwa Uwimana wo mu Karere ka Ngororero ni we wanikiye abandi

Akarere ka Ngororero kegukanye igikombe kaheshejwe na Uwimana mu gusiganwa ku maguruAkarere ka Ngororero kegukanye igikombe kaheshejwe na Uwimana mu gusiganwa ku maguru

Mu bahungu na ho ni Akarere ka NgororeroMu bahungu na ho ni Akarere ka Ngororero

Abakina Volleyball bicaye, igikombe cyegukanywe n'Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi utsinze umurenge wa Gisenyi wo mu Karere ka RubavuAbakina Volleyball bicaye, igikombe cyegukanywe n’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi utsinze umurenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu

Mu mupira w'amaguru, Kivumu yegukanye igikombe na sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u RwandaMu mupira w’amaguru, Kivumu yegukanye igikombe na sheki ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda

Mu bahungu mu mupira w'amaguru, Gihango yegukanye igikombe na sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u RwandaMu bahungu mu mupira w’amaguru, Gihango yegukanye igikombe na sheki ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda

Minisitiri Uwacu Julienne na Prof.Shyaka Anastase basuhuza abakinnyi mbere y'umukino wa nyuma w'Umurenge Kagame CupMinisitiri Uwacu Julienne na Prof.Shyaka Anastase basuhuza abakinnyi mbere y’umukino wa nyuma w’Umurenge Kagame Cup

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Aimable Kuya 20-06-2017 saa 18:16'

Rutsiro impano ya football iriyo nubugira 2 kuko 2014 abakobwa baragitwaye none bongeye kugitwara Rutsiro kbs irayoboye

moses Kuya 20-06-2017 saa 17:15'

turasaba kudukurikiranira abobana kuko barashoboye.

moses Kuya 20-06-2017 saa 17:15'

turasaba kudukurikiranira abobana kuko barashoboye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!