RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye Abdoul na Mutsinzi Ange ntibazakina umukino wa Rivers United

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports , Rwatubyaye Abdoul na Mutsinzi Ange ntibazagaragara ku mukino Rayon Sports Fc izakina na Rivers United yo muri Nigeria, taliki ya 15 Mata 2017.

Rwatubyaye Abdoul afite ikibazo cy’ibyangombwa, yaje muri Rayon Sports Fc atinze byatumye bamukura ku rutonde, aho aziye bimusaba gutegereza kugeza magingo aya.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier yari yatangaje ko uyu mukinnyi azahita yongerwa ku rutonde nyuma yo gusezerera ikipe ya Onze Createurs (bateye mpaga ), ariko kuri ubu umutoza wa Rayon Sports Fc, Masudi Djuma avuga ko azongerwa ku rutonde iyi kipe niramuka igeze mu matsinda y’imikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederations Cup).

Rwatubyaye Abdoul ntazagaragara mu mikino ibiri ya Rivers UnitedRwatubyaye Abdoul ntazagaragara mu mikino ibiri ya Rivers United

Masudi Djuma yanavuze ko Mutsinzi Ange nawe atazakina uyu mukino kubera ikarita y’umutuku yabonye Rayon Sports Fc isezerera Wau Salam yo muri Sudan y’Epfo, byamusabaga gusiba imikino ibiri.

Mutsinzi yasibye umukino ubanza wabereye muri Mali, Rayon Sports Fc itsindwa na Onze Createurs igitego kimwe ku busa, bikaba bimusaba gusiba undi mukino kuko uwo yari kurangirizaho ibihano utakinwe ahubwo hatewe mpaga, bityo akazarangiza ibihano ku mukino ubanza na Rivers United Fc, akazagaruka mu kibuga mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

“ Rwatubyaye we….. muri list (urutonde) yo kugenda ntabwo arimo, wenda dukomeje, imikino y’amatsinda niho azakina, utazakina umukino ubanza hariya ni Ange, kuko ya karita ye y’umutuku , ntabwo twakinnye umukino wo kwishyura, ubwo ntazakina umukino ubanza, ariko umukino wo kwishyura azakina, ariko nta kibazo gihari kuko abantu barahari bo gukina ” Masudi Djuma utoza Rayon Sports Fc.

Mutsinzi Ange agomba gusiba undi mukino nyuma yo guhabwa ikarita itukura kuri Wau SalaamMutsinzi Ange agomba gusiba undi mukino nyuma yo guhabwa ikarita itukura kuri Wau Salaam

Undi mukinnyi w’inyuma wagarutse mu ikipe ya Rayon Sports Fc ni Sibomana Abouba, wari umaze igihe mu mvune.

Umukino ubanza uzabera muri Nigeria, taliki ya 15 Mata 2017, naho umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali mu cyumweru kimwe kizakurikiraho.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nshimiyimana

    Kuya 14-04-2017 saa 12:17'

    Gikundiro,yacu,turikumwe,ishemaryurwanda,murikumwe,natwetwiteguyekukwakirani,shema,insinziyo,urwandarurayihorana

  2. japhet

    Kuya 14-04-2017 saa 07:02'

    rayon sports oyeeeeeere twizeyintinzi bidasubirwaho

  3. Cyiza Hirwa Paccy

    Kuya 13-04-2017 saa 13:15'

    Rayon Sport Turayikunda Kand Tuyirinyuma Ngewe Mfite Impanoyogukina Bibaye Byiza Mwamfasha Kuko Nyiyumvamo Gasabo,nduba Kand Ndacyarimutoya Mfite Imyaka 13

  4. norbert

    Kuya 8-04-2017 saa 18:40'

    rayon sport oyeeeeee

  5. LAURENT

    Kuya 6-04-2017 saa 16:02'

    Oye oye reyon sport tukuri inyuma tu twiteguye insinzi

  6. aimable

    Kuya 6-04-2017 saa 15:04'

    ikiryabarezi nubundi cyari kuzatanga ibitego.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru