RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye Abdul yahawe Miliyoni 8 yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 2, aho yari kuzasoza igihe yasinye muri iyi kipe, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Rwatubyaye Abdul umaze hafi umwaka yaravunitse, akaba yaraje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya APR FC yamureze.

Abdul ni umwe muri ba myugariro beza bazamutse neza hano mu Rwanda, igurwa rye ava mu ikipe ya APR FC yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports, ryateje impaka cyane hagati y’abafana baya makipe, ku buryo no kujya gukina umukino we wa mbere muri iyi kipe, byagoranye cyane.

" Abdul twamaze kumvikana yongereye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 2, kuko ni umwe mu bakinnyi dukeneye cyane ko yadufasha mu gihe kiri imbere." Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports waganiriye na RuhagoYacu.

JPEG - 177.3 kb
Abdul yasinye amasezerano y’imyaka 2 kuri uyu wa gatandatu

Uyu musore hari amakuru yari amaze iminsi avuga ko ashobora gusubira mu ikipe ya APR FC yifuzaga kugarura uyu mukinnyi mu mpeshyi, ariko yahisemo kongare amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports.

Abdul Rwatubyaye wabazwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, aracyafite igihe cy’amezi 3 byibura ari hanze y’ikibuga, akaba yaragize imvune ikomeye mu ivi.

JPEG - 124.1 kb
Uyu musore yishimiye kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports

RuhagoYacu yamenye amakuru ko uyu musore ashobora kuba yahawe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba azajya ahembwa agera ku Frw 600,000.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john1@gmail.com

    Kuya 30-01-2018 saa 07:06'

    Ariko mwebwe abafana, muba mupfa iki koko? mwaretse ko umupira, ataramahane, NB mutegetereze byose tuzabireba mukibuga. Nicyo cyizaduha ukiri. so plz ,ntimugaphe ubusa.

  2. sekamana jean

    Kuya 30-01-2018 saa 06:41'

    Umva nimureke tujye dufana ariko amatiku tuyareke kbs!

  3. Joshua

    Kuya 29-01-2018 saa 22:54'

    Njyewe narumiwe koko Gacanga zirihano ziteyimbabazi,nkuyu wiyise Ema koko uririrwa wibaza ngo tubarushiki??!!!!!!!sha noneho wowe uranyemeje icyo tutabarusha nurusaku ninduru byonyine,nahwibindi mukibuga ibigwi byo tuzahora tubarimbere kuko guhera kera kose kuva GITINYIRO yaza muri championat twabaga kdi nubu duhora tubarusha squad yabakinnyi beza bambere umwanya kuwundi nugaragaye iwanyu ko arihejuru tugahita tumuzana,rero tubarusha byose!!

  4. Gido

    Kuya 29-01-2018 saa 22:30'

    Ami du sport reka ngusubize tandukanya abo Apr iha release letter kubwuko babuzumwanya cg itagikeneye, uwo ni Rutanga kuko rutanga na mangwende ninkokugereranya V8 na t corolla mangwende aramurenze cyyane,Yannick yarekuwe ahabwa release letter kubwa indiscipline faustin no 18 ntiyarakizamo,ubu c koko muzunva ryali mwe gasenyi mwe??!!!! Ngaho niba murabagabo muzisubizumukinnyi twabatwaye agarukiwanyu tutamusezerererye sha ahoho mwaba mukoze deal!!!mwashatse kwisubiza Dhjihad arabashishwiburiza arabangira,ngaho mangwende arangije contract muzamutware turebe ??murikirigita mugaseka

  5. real

    Kuya 29-01-2018 saa 22:27'

    @Sammy
    uti aba yambaye black and white
    ubwo se nubona na korari zabarokore Zigiye mu biterane uzajya wishima ngo ni abafana mufite kubera black and white
    Amazing

  6. ami du sport

    Kuya 29-01-2018 saa 18:31'

    Wowe wiyita Rogers ubwose aboatwarwa abakinyi nibande koko?twabatwaye ba yannick Rutanga Rwatubyaye nabandi kandi mwirirwa muvuga ngo mwabishuriye amashuri ubwose irerero ni bande disi? Noneho mwatangiye no kurwanira mu rwambariro muhame hamwe tubakosore ese migi ko yarwanye na issa bigirimana ubu noneho bumvikanye ra?

  7. ema

    Kuya 29-01-2018 saa 15:12'

    Ariko abafana kadende murasetsa kweri ngo mufite byose?nkibiki c?ko mutabivuga ?ubwo wasanga muvuzengo ibikombe ibyo mwibye nabyose mujya mubibara?ubuse warusha umuntu byose akagutsinda ukazimya amatara?ahubwo nuko mubomborana nkingunguru irimo ubusa ariko ntimubasha kbs ntacyo muriho erega nukwirema agatima sha turaziranye mujye mubeshya zanaco

  8. Sserge

    Kuya 29-01-2018 saa 14:23'

    Sawa ubwo yanick na rutanga mwari mubanze! Ahubwo mwiririre kubona tubatwara nabo mwibyariye! Gitinyiro baramuhunga naho gikundiro bakamusanga!

  9. Sserge

    Kuya 29-01-2018 saa 14:23'

    Sawa ubwo yanick na rutanga mwari mubanze! Ahubwo mwiririre kubona tubatwara nabo mwibyariye! Gitinyiro baramuhunga naho gikundiro bakamusanga!

  10. Eric

    Kuya 29-01-2018 saa 12:01'

    Ariko ngirango usigaye uvuga utazi ko akebo mwavugiragamo katobotse nako karamenetse! Iyo uza kuba ukigira amafaranga . Yannick ntaba yaragucitse akaza ahantu yumva yishimye erega gutunga amagana ugahorana amaganya biragatsindwa!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru