RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye na Savio bagiye kubagwa imvune muri Morocco

Myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul na rutahizamu wa AS Kigali, Nshuti Dominique Savio bazerekeza muri Morocco mu kwezi gutaha, aho bagomba kubagwa imvune bagize mbere ariko zikarushaho kubabera bibi mu gihe biteguraga gutangira shampiyona.

Rwatubyaye Abdoul w’imyaka 21 yarimo yitegura kugaruka mu kibuga nyuma y’imvune yagize kuwa 22 Werurwe 2017 ubwo Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports i Nyamata. Muri uwo mukino, uyu mukinnyi yavunikiyemo ivi, bituma amara igihe adakina, ndetse bigahwihwiswa kenshi ko yenda kujya kubagwa muri Morocco.

Nyuma ni bwo byaje kuvugwa ko ibyo kujya kubagwa byanze agahitamo kwivuza mu bavuzi gakondo, arakira ndetse atangira imyitozo, ariko burya koko aho umutindi yanitse ntiriva, mu gihe yarimo ahatanira kwisubiza umwanya we mu kibuga, yaje kugongana na Ismailla Diarra mu byemueru bibiri bishize, ahita yongera aravunika.

mu mukino wa Bugesera FC vs Rayon Sports, Rwatubyaye yavuye mu kibuga ku ngobyi y'abarwayimu mukino wa Bugesera FC vs Rayon Sports, Rwatubyaye yavuye mu kibuga ku ngobyi y’abarwayi

Nshuti Dominique Savio w’imyaka 20 we asanganywe ikibazo cyo gucomoka ukuboka, yatangiye kugira mu 2015 ubwo yari ageze muri Rayon Sports, ariko byarushijeho kumubana bibi no kugaragara cyane muri Kanama uyu mwaka mu irushanwa ryitswe ‘Rubavu Instinzi Celebration’.

Umuganga w’ikipe y’igihugu, Rutamu Patrick, ari na we ukurikirana aba bakinnyi bombi yatangarije The New Times ko bagomba kujya kubagwa kugirango imvune zaboi zikire bya burundu.

Ati “Kuri Savio ni igufa ry’urutugu riva mu mwanya wa ryo, akeneye rero kubagwa kugirango icyo kibazo gikemuke bya burundu, kandi nizeye ko azaba ameze neza nibimara gukorwa, kimwe na Rwatubyaye we ufite imvune mu ivi.”

Gukuka ukuboko kwa Savio ngo bizavurwa mu gihe cy'amezi nibura aneGukuka ukuboko kwa Savio ngo bizavurwa mu gihe cy’amezi nibura ane

Rutamu aherutse gutangariza RuhagoYacu ko imvune ya Savio niramuka ibazwe ashobora kumara amaze agera kuri ane adakina, bivuze ko nabagwa mu kwezi gutaha ashobora kuzagaruka mu kibuga muri Gashyantare 2018, ariko kandi ngo hari ubundi bufasha yahabwa ukuboko kwe kugakomera agakomeza kugukiniraho maze akazabagwa shampiyona irangiye.

Aba bakinnyi bombi bagiye kujya kuvurirwa muri Morocco hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yasinywe mu 2015 hagati ya FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, arimo ingingo ivuga ku bufasha mu kuvura abakinnyi b’abanyarwanda bafite imvune zikeneye kubagwa.

Uretse abo bakinnyi babiri kandi hari n’abandi bashobora kuzajyayo, ari bo Console Imanishimwe na Sandrine Niyigena bakina muri AS Kigali y’abakobwa bombi bavunitse mu mavi.

Rwatubyaye aheruka gukinana na bagenzi be mu BugeseraRwatubyaye aheruka gukinana na bagenzi be mu Bugesera

Aba bakinnyi bazajya muri Morocco nyuma ya bagenzi ba bo bavuriweyo kandi ubu bakaba bameze neza ndetse bamwe banasubiye ku rwego rwiza, barimo Nsabimana Eric ‘Zidane’, Sebanani Emmanuel ‘Crespo’, Evode Ngabotsinze, Onesme Twizerimana, Kevin Muhire, Blaise Itangishaka na Andrew Buteera.

Izindi nkuru wasoma: Nshuti Dominique Savio mu mvune ishobora gushyira akadomo ku iterambere rye

Rwatubyaye yaje muri Rayon Sports ahimbwa amazina arimo "Rwaducunguye'Rwatubyaye yaje muri Rayon Sports ahimbwa amazina arimo "Rwaducunguye’

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. vava

    Kuya 3-10-2017 saa 01:39'

    ariko rwose urasekeje .cyakora ndabona utazi ibya football .komereza aho .nakugira inama yo gufana volley ball

  2. MAJYAMBERE Silas

    Kuya 29-09-2017 saa 23:09'

    Nta muntu WO muri sport utukana waba ufana ikipe cyangwa utayifana, ugomba kubaha ubuyobozi bwayo, abatoza, abakinnyi n’abafana bayo.urambike agacuma wakire agakiza.

  3. Patrick

    Kuya 29-09-2017 saa 21:18'

    Ark c sha Rwatugambaniye wagarutse mwikipe yawe wagiriyemo ibihe byiza wanarerewemo ntacyo gasenyi izakumarira usibye kukuvuriza mubarozi.reba nawe kuvuza foustin bari bamutaye kabarebe na APR Turamuvuza nawe c gasenyi icyo bazi namagamba gusa ntarukundo bagira.

  4. SAMUSURE

    Kuya 29-09-2017 saa 10:10'

    Rwatubyaye yaje muri Rayon Sports ahimbwa amazina arimo "Rwaducunguye, Ikiryabarezi, Rwaduhombeye

  5. Amini

    Kuya 29-09-2017 saa 10:03'

    Ikiryabarezi se ntigiherutse gutangaza ko cyakize ko kigiye gutangira imyitozo ra?

  6. aime

    Kuya 29-09-2017 saa 09:38'

    ikiryabarezi kiranze kirabariye kbsa. gasenyi ko itakuvuza uretse induru gusa no kukujyana mumarozi se, nahagarare yumve


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru