RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye utaravurwa azasoza umwaka w’imikino atongeye kugaragara mu kibuga

Umukinnyi wa Rayon Sports, Abdoul Rwatubyaye azasoza umwaka w’imikino atongeye kugaragara mu kibuga, kubera ikibazo cy’imvune afite mu ivi, yagize mu mwaka w’imikino washize.

Uyu musore ukinira ikipe ya Rayon Sports, wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi afite imvune mu ivi, yagize muri shampiyona ishize ubwo Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC muri Werurwe uyu mwaka wa 2017.

"Imvune afite ni mbi cyane ku mukinnyi, ku buryo atanabazwe vuba bishobora kuzatuma amara igihe kirekire bikabije atagaragara mu kibuga." Muganga Rutamu Patrick w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba anavura abakinnyi muri clinique iherereye ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

"Yacitse udutsi tw’imbere duhuza amagufa mu ivi (rupture du ligament croisé), ni imvune mbi cyane kuko isaba kubagwa kandi ukamara byibura hagati y’amezi 6 n’icyenda utagaragara mu kibuga."

Rwatubyaye yavunitse muri Werurwe 2017 bakina na Bugesera, abanza gusohoka mu kibuga afashe iviRwatubyaye yavunitse muri Werurwe 2017 bakina na Bugesera, abanza gusohoka mu kibuga afashe ivi

Nyuma biranga burundu bamushyira ku ngombyiNyuma biranga burundu bamushyira ku ngombyi

Uyu musore amaze igihe kinini agize iki kibazo, aho yagiye avurwa mu buryo butandukanye bworoheje, ariko ntibigire icyo bitanga.

Bishoboka ko Abdoul bwa mbere agira ikibazo cy’imvune bitari bikabije cyane ku buryo bishoboka ko byagiye byiyongera nyuma, bitewe no gusunika hashakwa uko uyu musore yagaruka mu kibuga huti huti.

Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports umwaka ushize avuye muri APR FC, yaje kujya ku mugabane w’i Burayi amaze gusinya amasezerano, amara igihe kinini ashakirwa ikipe, ariko ntibyakunda agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.

Si imikino myinshi yagaragayemo, nyuma aza kuvunika ubwo bakinaga na Bugesera, kuva icyo gihe ntabwo yigeze agaruka mu kibuga ngo abashe gukina bihoraho.

Mu minsi ishize hatangajwe ko uyu musore ashobora kuba yaravuwe mu buryo bwa gakondo akaba yaranakize, ariko uretse kugaragara yiruka, ntabwo yigeze agira umukino n’umwe akina.

Rwatubyaye amaze iminsi agerageza kuba yagaruka mu kibuga ariko ivi ryaramwangiyeRwatubyaye amaze iminsi agerageza kuba yagaruka mu kibuga ariko ivi ryaramwangiye

"Twamucishije mu cyuma dusanga izi ligaments ze zaracitse, icyo gihe nta kindi kiba cyakorwa uretse kubagwa, ubundi umukinnyi agategereza amezi 6 akagaruka mu kibuga." Muganga Rutamu Patrick aganira na RuhagoYacu.

Uyu musore yari agiye kujya kuvuzwa muri Maroc, ariko biza kudakunda kuko abakinnyi 4 baba bagomba kuvurizwa muri Maroc ku nkunga y’iki gihugu bamaze kurangira, bisaba gutegereza umwaka utaha mu kwezi kwa mbere.

Patrick Rutamu avuga ko ari bibi cyane ku mukinnyi gukomeza gutegereza igihe kingana gityo, kuko bishobora gutuma atinda kurushaho gukira.

"Mu Rwanda na ho bamuvura si ngombwa ko abakinnyi bacu bumva ko imvune yose izakira ari uko umukinnyi agiye muri Maroc, kuko imvune nka ziriya muri Faycal ziravurwa kandi zigakira." Uyu muganga w’ikipe y’igihugu akomeza kuganira na RuhagoYacu.

"Ikibazo n’uko abakinnyi bacu batagira ubwishingizi mu makipe babarizwamo, ariko miliyoni 2 zagatanzwe, uyu musore akaba yavurwa agakira, kuko bishobora kuzamugiraho ingaruka mu gihe kiri imbere."

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports uyu musore amaze iminsi yarahagaritse imyitozo. Kuva bitegura umukino wa Super Cup bahuyemo na APR FC, Abdoul ntabwo arabasha kugaragara mu myitozo, akaba ari iwabo nk’uko umwe mu nshuti ze yabibwiye RuhagoYacu.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier we yabwiye RuhagoYacu ko uyu musore babizi ko afite ikibazo cy’imvune, ariko batigeze banga kumuvuza, ahubwo bari barindiriye kureba ko yajyanwa muri Maroc na FERWAFA.

"Ibyo kuba atakigiye we na Savio ntabwo twabimenye, ariko niba bidashoboka ko FERWAFA yabafasha kwivuza, ubwo Rayon Sports iraza kwicara irebe icyo yakora." Gakwaya Olivier aganira na RuhagoYacu.

"Dufite inama kuri uyu wa kabiri, irangiye wenda nshobora kuza kubabwira icyemezo cyafashwe, ariko ntitwanze kumuvuza kuko no mu gihe gishize hatanzwe miliyoni n’igice yitabwaho, kandi atangwa na Rayon Sports FC."

FERWAFA yamaze kuzuza umubare w’abakinnyi 4 bavugwa na Maroc ku buntu, ku mubano ibihugu byombi bifitanye, akaba ari na yo mpanvu AS Kigali yafashe icyemezo cyo kwivuriza Nshuti Dominique Savio, akaba azabagwa kuri uyu wa gatatu.

Uyu mukinnyi wanakiniye ikipe y’igihugu amaze amezi 7 ari mu gihirahiro, aho umwe yabwiye RuhagoYacu ko yagiriwe inama yo kujya mu baganga gakondo, ariko ntihagire ikivamo.

Uyu musore asanzwe anakinira ikipe y'igihugu Amavubi, aheruka muri uyu mwambaro 2016Uyu musore asanzwe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi, aheruka muri uyu mwambaro 2016

Imvune nk’iyi Abdoul yagize itwara byibura amezi 9 ku mukinnyi kugira ngo agaruke mu kibuga, abe yabasha gukina, hakaba hari n’igihe umwaka ushira umukinnyi atarabasha kumera neza.

Birashoboka ko iyi mvune ya Abdoul Rwatubyaye ishobora kuzamugumisha hanze y’ikibuga kugeza umwaka w’imikino wa 2017/18 urangiye, adakandagiye mu kibuga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ABC

    Kuya 13-10-2017 saa 17:55'

    Imana iravuga Ngo nimubura ubwenge nzabareka"ibi rero nibyo byabaye muri Rwatubyaye niyihangane uwurwishigishiye ararusoma

  2. ABC

  3. Amini

    Kuya 11-10-2017 saa 12:24'

    Njye ndumva Rwatubyaye yazize ubujiji bwe ndetse n’abajyana be... reba umuntu muzima uko yakiriwe... twibukirane neza kubakurikirana sport nyarwanda
    Rwatubyaye atangira imyitozo ye ya mbere muri Gasenyi, abaje kureba imyitozo binjiye bishyuye kugirango bamurebe bamurirmba, abamuririmbaga bamutambagiza muri Range rover sibo bajyanama be? sibo bamutereranye? tuvuge se ko ari Degaule wamutereranye?

  4. MANUCO

    Kuya 11-10-2017 saa 09:48'

    Niyumve ingaruka z’ubuhemu
    Jye sinmushinja kujya muri GAKUNGUGU fc mushinja kurya ruswa akitsindisha
    Arko nagirango mwibitse ko:
    COXY MULLE, ABOUBA SIBOMANA, FAUSTIN, EVALISTE MUTUYIMANA,... nabo bari bacyeneye kuvuzwa

  5. Karambizi Vincent

    Kuya 11-10-2017 saa 03:53'

    Ba Rayon Nabonye ibitutsi no gukina ku mubyimba n’iyicarubozo ibikona biri gukorera Rwatubyaye ndibaza nti Niba hakenewe miliyoni2 gusa ngo abagwe kuki Claude ukuriye abafana arasaba umusanzu ngo tuwutange abagwe cyangwa se ngo ubuyobozi bwa Rayon butegure Umukino wa gicuti avuyemo avuze Rwatubyaye ? Rayon sport iba ikwiye kwihesha agaciro imbere ya Apr Kuko ikibura si ubushobozi ahubwo ni ubushake bwo gutabara! Uyu musore ni muto avuwe yagirira akamaro ikipe ejo hazaza kandi n’abakinnyi bandi bava muri Apr byabakora ku mutima bakumva ko na mukeba ashoboye atari Gasenyi W’Umutindi utereye aho,urangwa n’akavuyo gusa !Basore bato iki gitekerezo mugintangire ku zindi mbuga abareyo dukoresha dutabere Umwana wacu Rwatubyaye !Twimutererana hato atazicuza kuba yaraje muri Rayon nkaho yahungiye Ubwayi mu kigunda ! Murakoze bavandimwe !

  6. Karambizi Vincent

    Kuya 11-10-2017 saa 03:49'

  7. Mugisha Vincent

    Kuya 11-10-2017 saa 03:24'

  8. Mu

    Kuya 11-10-2017 saa 03:21'

  9. Mugisha

    Kuya 11-10-2017 saa 03:18'

  10. Rayon

    Kuya 10-10-2017 saa 22:45'

    Iyi nu flop yikinyejana kabisa

  11. 1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru