RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye yamaze kubagwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal-Aramara amezi hafi 9 adakina

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yamaze kubagwa imvune amaranye iminsi mu bitaro byitiriwe umwami Faycal, akaba agomba kumara byibura amezi hagati ya 6 n’icyenda atagaragara mu kibuga.

Abdul Rwatubyaye wari umaranye iyi mvune igihe kirenga amezi 6 yabwiye RuhagoYacu ko yamaze kubagwa kandi byose bikagenda neza, akaba yitegura ko azagaruka mu kibuga ameze neza.

" Byagenze neza nta kibazo, nabazwe kuri uyu wa kabiri mu bitaro bya Faycal, abaganga bakoze akazi gakomeye, ubu ndumva nta kibazo, kuko ivi ndi no kurihina buhoro." Rwatubyaye Abdul, aganira na RuhagoYacu.

" Ibyo kujya kuvurirwa muri Maroc byakomeje gutinda, njye na ekipe nkinira dusanga byaba ari cyera cyane, hafatwa icyemezo ko navurirwa hano mu Rwanda."

JPEG - 228.3 kb
Rwatubyaye yavunitse mu kwezi kwa 3 uyu mwaka bakina na Bugesera, nyuma biza kugaragara ko imvune ye ikomeye

Uyu musore yakomeje gukererwa kuba yajya kuvurirwa muri Maroc, biba ngombwa ko Rayon Sports imuvuza mu Rwanda, kuko abayobozi bayo bakomeje kuvuga ko ibitangaza FERWAFA yari yabijeje basanze bishobora kuzaraza amasinde.

" Kujya muri Maroc byasaga nkaho byanze, maze Rayon Sports ifata icyemezo ko mvurirwa i Kigali. Ndashimira ikipe yanjye kuko bamfashije cyane, ibyo natanzweho byose ni Rayon Sports yabyishyuye."

JPEG - 357.3 kb
Uyu musore yamaze kubagwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal, bitwara hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda

Bivugwa ko uyu musore kubagwa kwe, kwatwaye hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari amafaranga yatanzwe n’ikipe ya Rayon Sports, uyu musore akinira.

Rwatubyaye Abdul yakomeje abwira RuhagoYacu ko agomba kumara byibura amezi 6 adakina akurikije ibyo abaganga bamubwiye, byakabya akaba yagaruka mu kibuga nyuma y;amezi 9.

Uyu musore yagize ikibazo mu ivi, ku mitsi ihuza amagufwa (ligament croisé). Iyi ni imvune mbi cyane ku mukinnyi, kuko hari nabo imaza umwaka urenga hanze y’ikibuga.

" Abafana bazakomeze kuba hafi ya bagenzi banjye, ndetse n’ikipe muri rusange. Nimva mu bitaro kuri uyu wa kane, ndajya mu rugo nduhuke, ubwo ababishobora bazangeraho, abandi bazakomeze bansengere banabe hafi ikipe." Rwatubyaye Abdul umaze umwaka urenga muri Rayon Sports."

" Mu minsi iri mbere nzicara hamwe n’ubuyobozi tuganire, ndebe niba bakongera amasezerano kuko bisa nkaho uyu mwaka niyo nagaruka haba hasigaye imikino micye ku buryo gukina bigoranye."

JPEG - 392.1 kb
Abdul yasabye abafana kuguma inyuma ya bagenzi be, akaba yizeye kuzagaruka akomeye kurusha uko yari ameze

Rwatubyaye ari mu bakinnyi b’abanyarwanda bigaragaje cyane muri 2015 na 2016, mbere yo kugira ikibazo cy’imvune.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Yamini

    Kuya 28-10-2017 saa 15:41'

    yewe rubanda barushywa nubusa koko hari umuntu ufata umwanya we akawuta avuga amagambo apfuye nk ’aya
    gusa ibitekerezo by ’abantu biba binakenewe kugirango turebs urwego rw ’abo rw ’imitekerereze kdi ubwo mwakwiyamamaza kuba abayobozi biratangaje kuba hari abakizera amarozi,
    abdul we azakira kd azakinira rayon babandi rero bategereje ko azasinyira
    amakipe yabo barambabaje
    bazatahira kuzimya amatara bizeye ferwafa nayo ibihakane

  2. Narumiwe

    Kuya 26-10-2017 saa 11:52'

    Pauvre Azizo. Ayo yose uyavugishijwe niki koko. Ngaho nakira azagaruka. Yahavuye atahareba se? Burya si buno di wakabimenye se ko na nyina wundi abyara umuhungu. Va mumagambo ntacyo akimara

  3. AZIZO

    Kuya 26-10-2017 saa 07:45'

    mwese ndabasuhuje, Rayons nayo imenyeko nanyinawundi abyara umuhungu uzi amagambo bavuze kuri mwiseneza amaze kuvunika,
    Gusa RWATUBYAYE ndamwemera kuko numukinyi kabisa, iyo yafunze inyuma nibake bamucaho, nahumure azakira
    Ikimbabaje nuko Rayons amasezerano yayo arangiye atabakiniye, rekaze ahite asinya Muri APER Fc ubundi bumirwe.

  4. Cyiza

    Kuya 25-10-2017 saa 22:48'

    bibazo ni wowe utamenya control y’umunwa wawe

  5. Gasenyi

    Kuya 25-10-2017 saa 20:48'

    Urware ubukira , turashimira n ubuyobozi bw ikipe yacu ubundi Ferwafa nababwira iki; Tuzagusura @Abafana

  6. A

    Kuya 25-10-2017 saa 17:39'

    Azakire Vuba Yongere Akine

  7. gasore

    Kuya 25-10-2017 saa 15:13'

    bibazo fc yashyize ibona ubushobozi bwokuvuza rwatubyaye noneho kobarogaga abo muri apr fc gusase noneho nabo basigaye barogana imvune

  8. Double V

    Kuya 25-10-2017 saa 13:13'

    Yezu Azagukiza

  9. aimable

    Kuya 25-10-2017 saa 12:04'

    iyo nta discipline ugira upfa ubusa koko. ubuse ikiryabarezi ntigipfuye ubusa. amasezerano arangiye gikinnye imikino 2 gusa kd ahembwa burikwezi

  10. Amini

    Kuya 25-10-2017 saa 10:30'

    Pole sana ikiryabarezi we kandi urakoze kuba ushimiye na Rayons kuba yakwuitayeho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru