RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye yizeye gutangira gukina nyuma y’icyumweru

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul, yizeye kugaruka mu kibuga mu gihe cy’icyumweru nyuma y’invune yatumye amara amezi 5 atagaragara mu kibuga.

Uyu musore waguzwe na Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, ariko ntayigaragaremo cyane kubera impanvu zitandukanye, yabwiye abanyamakuru ko ubu ameze neza ku buryo yizeye gutangira gukina vuba aha.

" Kuri ubu meze neza, ntabwo nkiri kubabara cyane nk’uko byari bimeze mbere, nizeye ko mu minsi micye ndaba nongera gukoza umupira ku kirenge." Rwatubyaye Abdul, myugariro wa Rayon Sports.

Uyu musore yagize ikibazo mu ivu, biza kuvugwa ko ashobora kuzajya kuvurirwa muri Morocco, ariko ntibyigeze bikunda ko FERWAFA yamufasha kujya muri Maroc kimwe na bagenzi be bavurijweyo mbere.

JPEG - 147.9 kb
Abdul amaze amezi hafi 5 adakina kubera invune

" Ibyangombwa byo kujya kuvurizwa hariya twarabitanze byose, batubwira gutegereza, ariko narategereje birangira ntabonye mpamagarwa." Rwatubyaye watangiye imyitozo yoroheje, kuri uyu wa kabiri.

" Sinababwira ngo byatewe n’iyi mpanvu cyangwa iriya mpanvu. Amahirwe ni uko ari meniscus atari umutsi cyangwa igufwa, abaganga ubu barebye basanga nakina nta kibazo, kuko nanjye ndunva nta kibabara."

Uyu musore ari mu bakinnyi beza bakina inyuma u Rwanda rwagize mu myaka ya vuba, ariko hakaba haraje kuzamo ibibazo bitandukanye nyuma yo kuva mu ikipe ya APR FC ajya muri Rayon Sports.

JPEG - 116.6 kb
Usengimana na Rwatubyaye batezweho kuba urutare mu bwugarizi bw’ikipe ya Rayon Sports/Foto Umuseke

Gutinda gukinira iyi kipe ye nshya yari yamuguze, no kugira invune nyuma yaho yari agarukiye mu Rwanda, byatumye asubira inyuma cyane, akaba agomba gushaka uko yahanganira umwanya wo kugaruka mu ikipe ye nshya, akanareba niba yazongera kugirirwa icyizere mu Mavubi.

Rayon Sports ifite irushanwa ry’agaciro igomba kwitabira mu kwezi kwa 9, ikazanakina umukino w’igikombe kiruta ibindi na APR FC, mbere yo gutangira shampiyona ya 2017/18.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Philbert

    Kuya 31-08-2017 saa 21:52'

    Ngwino twari tugukumbuye

  2. Amini

    Kuya 31-08-2017 saa 09:43'

    Ikiryabarezi nikigaruke kigeragereze wenda yamara kabiri arya ay’abarezi

  3. Onesme upright

    Kuya 31-08-2017 saa 09:23'

    Abdul wacu garuka turagukeneye ngwino dufatanye mubyishimo turi mu Rwatubyaye rwacu ndavuga Urwanda

  4. NANGARAYO SPORT

    Kuya 31-08-2017 saa 09:21'

    Yewe kiryabareze we, uratubabaje, nihahandi hawe !!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru