RUHAGOYACU.com

Rwemarika Felicite watabarijwe na FIFA ntiyigeze ajurira mu buryo bwemewe n’amategeko-Komisiyo y’amatora ya FERWAFA

Nyuma y’amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2017, hatangajwe ko Rwemarika Felicite yatsinzwe n’imfabusa, ndetse ajurira muri FIFA na yo yandikira Komisiyo y’amatora ya FERWAFA isaba ko ikibazo cye cyakemurwa, ariko ngo uyu mukandida ntiyigeze ajurira mu buryo bwemewe n’amategeko uretse ko ngo nta n’imfabusa yabonetse muri ayo matora.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro Komisiyo y’amatora yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2018, mu gikorwa kibimburira ibindi ku ngengabihe y’amatora ya Komite nyobozi wa FERWAFA na Perezida wayo ateganyijwe kuwa 31 Werurwe 2018.

Kalisa Adolphe 'Camarade (hagati) yatangaje ko abantu bitiranyije ibyavuye mu matora y'icyiciro cya mbereKalisa Adolphe ’Camarade (hagati) yatangaje ko abantu bitiranyije ibyavuye mu matora y’icyiciro cya mbere

Muri icyo kiganiro, RuhagoYacu yabajije ku birebana n’ubujurire bwa Rwemalika Felicite n’icyakozwe ku byo FIFA yasabye Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, maze Kalisa Adolphe ‘Camarade’ uyobora ako kanama gashinzwe amatora asubiza ko nta bujurire bwa Rwemarika bigeze babona.

Ati “Ni twe rwego rwa mbere rw’ubujurire, hanyuma hagakurikiraho Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA. We rero yatanze ubujurire bwe bamusubiza ko ataciye mu nzira nyayo, banamwibutsa ko agifite igihe cyo kujurira, ariko iminsi yarinze imushirana adatanze ubujurire bwe, twe tubifata nk’aho yanyuzwe n’ibyavuye mu matora.”

Yakomeje avuga ko ibaruwa ya FIFA babonye ari iyabamenyeshaga ko yakiriye raporo y’amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2017, igashima ko yakurikije amategeko, inabibutsa ko hari umukandida utaranyuzwe n’ibyayavuyemo, bityo akaba akwiye gusobanurirwa neza kandi ikibazo cye kigakemurwa mu buryo bukurikije amategeko.

Nta mfabusa yigeze iboneka mu matora ya mbere ya Perezida wa FERWAFA

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA itangaza ko nta mfabusa bigeze babona mu cyiciro cya mbere cy’amatora, kuko abanyamuryango bose bari bahari babarwa nk’aho batoye kuko berekanye ibyangombwa bisabwa byose bibemerera gutora, baranatora buri wese uko abyifuza.

Kalisa yagize ati “Imfabusa ni nk’igihe umuntu yasiribanze, cyangwa se akaba yatoye abakandida babiri. Muri ariya matora si ko byagenze, kuko abantu 13 batoye Rwemarika, abandi 39 ntibamutora […] batanze urupapuro rutanditseho ikintu na kimwe.”

Rwemarika Felicite yabwiwe ko yasimbutse inzego mu kujurira, igihe ntarengwa cyo kujurira kirangira atabikozeRwemarika Felicite yabwiwe ko yasimbutse inzego mu kujurira, igihe ntarengwa cyo kujurira kirangira atabikoze

Muri ayo matora hitabiriye abanyamuryango bose uko ari 52, maze 13 muri bo batora Rwemarika Felicite, abandi 39 ntibagira uwo batora, bituma uyu mutegarugori atsindwa amatora atyo bitewe n’uko atashoboye kugeza amajwi 51% ateganywa n’amategeko agenga amatora ya FERWAFA.

Ingengabihe y’icyiciro cya kabiri cy’amatora ya FERWAFA:

  • Tariki ya 9 Gashyantare 2018: Ikiganiro n’abanyamakuru;
  • Tariki ya 19 Gashyantare - 23 Gashyantare : Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;
  • Tariki ya 28 Gashyantare – 2 Werurwe 2018 : Kwiga ku madosiye y’abiyamamaza’
  • Tariki ya 3 Werurwe 2018 : Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’amatora y’ubujurire ;
  • Tariki ya 9 Werurwe 2018 : Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida ;
  • Tariki ya 12 Werurwe – 30 Werurwe 2018 (00:00am) : Kwiyamamaza ;
  • Tariki ya 31 Werurwe 2018 (2:00pm): Amatora
  • Tariki ya 31 Werurwe 2018: Gutangaza ibyavuye mu matora;
  • Tariki ya 3 Mata 2018: Gutanga raporo yamatora;
  •  
  • Tariki ya 6 Mata 2018 : Gushyingura inyandiko

Habineza Emmanuel, Umunyamabanga mukuru w'agateganyo wa FERWAFA wasimbuye Uwamahoro Tharcille LatifahHabineza Emmanuel, Umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa FERWAFA wasimbuye Uwamahoro Tharcille Latifah

Komisiyo y'amatora iruzuye, umunyamabanga wayo ni Habineza Emmanuel wasimbuye UwamahoroKomisiyo y’amatora iruzuye, umunyamabanga wayo ni Habineza Emmanuel wasimbuye Uwamahoro

Kalisa Adolphe yemeje ko nta mfabusa yabayeho mu cyiciro cya mbere cy'amatora, ahubwo ngo abantu 39 ntibatoye Rwemarika, abandi 13 baramutoraKalisa Adolphe yemeje ko nta mfabusa yabayeho mu cyiciro cya mbere cy’amatora, ahubwo ngo abantu 39 ntibatoye Rwemarika, abandi 13 baramutora

Komisiyo y'amatora ya FERWAFA ni rwo rwego rwa mbere rw'ubujurire kandi Rwemarika Felicite ntiyigeze ayigezaho ubujurire bweKomisiyo y’amatora ya FERWAFA ni rwo rwego rwa mbere rw’ubujurire kandi Rwemarika Felicite ntiyigeze ayigezaho ubujurire bwe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Paulin

    Kuya 18-02-2018 saa 07:29'

    Mutwangishije umura w’amaguru peeee!Mana tabara rwose de Gaule na kamarade Ni ikibazo

  2. Louis

    Kuya 12-02-2018 saa 20:03'

    Ferwafa iyobowe muburyo buteye agahinda pe !! None se niba udatoye Yego cg ngo utore Oya uba ukoze iki ? Bivuga ngo ntumwanze kandi ntumwemeye. Buri wese yabisobanura uko abyumva . Aba nabatwara amafranga y’igihugu gusa.

  3. OK OYE

    Kuya 12-02-2018 saa 13:36'

    OYE!! PRESIDENT WA FERWF NZAMWITA DEGOLE ! OYEOYE!! 88/%

  4. titus

    Kuya 12-02-2018 saa 04:29'

    Aba bagabo bari muri Ferwafa bafite izindi gahunda zitari umupira, ahubwo ni ubucuruzi.
    de Gaule na Adolphe bakiri muri Ferwafa ni urukuta rukomeye Ku iterambere rya Ruhago. Perezida asabe FIFA gusesa comite idashoboye maze hajyeho abantu b’inyangamugayo banifitemo umutima WO kurwana Ku ishema RYA ruhago, ariko mujye musubizamo ibyo Degaule yavuze byose kuva ari kwiyamamaza kugeza ubu, muzasanga nta mpinduka ishoborka mu izina rya comite ayoboye,
    buriya njye comite nayikura mu banyamakuru b’imikino, naho kuba bajeyi byo ntaho byageza ruhago yacu, abanyarwanda turababaye cyanee,
    nibuka uko isonga yari izamuye ruhago ariko ubu ntikibukwa, Genda Ferwafa de Gaule arakuzambije,

    Murakoze cyane

  5. GASOPO

    Kuya 11-02-2018 saa 08:47'

    Niba baraye muri hotel shaka uko wagurisha utwawe ujye kurega murukiko ! dore: DEGOLE cg INCONU 40/52 RWEMARIKA 10/52 IMFABUSA 2

  6. Fyygg

    Kuya 10-02-2018 saa 11:53'

    N’ubu NGO abatora impfabusa baraye muri hoteri ku Gisenyi, bapanga uko bazashyiraho Degaule mushya nk’uko ubushize babavumbuye baraye muri hilltop hotel kuwa 30/12/2017. Genda Ferwafa waragowe.

  7. ami du sport

    Kuya 10-02-2018 saa 11:41'

    Ariko camarade yabayate nta nisoni agira ryo kubeshya abanyarwanda koko ngo ntamfabusa nonese 39 niki arangije ngo Nzamwita yemerewe kongera kwiyamamaza icyatumye akuramo kandidature se cyagiyehe ? Mbega ni gute umuntu yitwako akuriye komisiyo yamatora yarangiza akamamaza yewe kamarade we ugaragaje urwego rwawe mumiyoborere pe niyo mpamvu amatora ya ferwafa azakomeza kubamo ikibazo kuberako n abakuriye amatora ni ikibazo

  8. hh

    Kuya 10-02-2018 saa 08:56'

    ubwo se urupapuro rutariho ikintu ni ijwi? aha iyi komisiyo irirengagiza ko icyitwa itora ari icyanditse Ku rupapuro, Niba bataranditse bafatwa nkabadahari kk nta position yabo igaragara, bigaraga ko bagakwiye kwirukanwa mu nteko kk izo mpapuro zagumanye ubusugi bwazo,
    nibareke Fellicite ayobore kk abatoye baramutoye abandi batatoye bararwanya gahunda nziza, na De Gaule Candidature ye ntizongere kwakirwa cyakoze niba ferwafa nta bunyangamugayo izamwemera,

    biba bibabaje kubona amafranga apfa ubusa bagakomeza binginga abantu batiyumvamo ubunyangamugayo ngo nibo kamara,
    Perezida Kagame yari akwiye kubahwitura pe kk ni abadindiza igihugu gusa
    bazumve ko mu Magare ibyo bibamo

  9. -####-

    Kuya 10-02-2018 saa 08:25'

    Bareke harigihe bazabona ibihano bya fifa ayo babwira urugimbu siyo babwira urukiko ubwo se niba atari impfabusa niki?

  10. vitus

    Kuya 10-02-2018 saa 06:47'

    ark camarade buriya azi imfabusa icyo aricyo!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru