RUHAGOYACU.com

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Umukandida wiyamamamarizaga umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madame Rwemarika Félicité yarangije kujurira icyemezo cya komisiyo y’amatora ya Ferwafa, cyo gutangaza ko atsinzwe n’impfabusa ubwo hashakishwaga umuyobozi w’iri shyirahamwe.

Aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite.

Aya matora akaba byararangiye akozwe hiyamamaza umukandida umwe, waje gutorwa n’abagera kuri 13 mu gihe andi majwi 39 yaje kuba impfabusa.

Aha, Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinze amatora ku bwiganze busesuye.

Uruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y'amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsindeUruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y’amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsinde

Félicité Rwemarika akaba yatangaje ko yajuririye iki cyemezo ndetse yarangije gutanga ubujurire bwe.

Iyi ngingo yo gutsindira ku majwi 27 uruhande rwa Félicité ntabwo rwayemeye, cyane ko nta hantu yanditse haba mu mabwiriza y’amatora ndetse no mu mu mategeko agenga amatora, aho ahubwo ingingo ya 11 y’amabwiriza agenga amatora avuga ko ibitavuzwemo bikurikizwa ibiri mu mategeko shingiro ya Ferwafa.

Aha, ingingo ya 21 ya Status ya Ferwafa ni yo uruhande rwa Rwemarika Félicité rwashingiye rujurira icyemezo cya Komisiyo y’amatora aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Rwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora FerwafaRwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora Ferwafa

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Ubujurire izaterana mu gihe kitarenze iminsi itanu ikiga kuri ubu bujurire.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. vivally

    Kuya 7-01-2018 saa 10:00'

    abantu mwirengagiza amategeko,nimwe mutuma tudatera imbere muri sport,ahubwo amategeko akurikizwe,bitari ibyo FIFA irakora ibyo ishinzwe (irakurikiza amategeko nkuko byagenze mbere)

  2. Peter

    Kuya 7-01-2018 saa 06:16'

    Nubwo Mwanzegutambutsa Koment Yajye Akanama Kubujuri Kavuzeko Ubujurirebwe Ntabubasha Kabufitiye Nabyumvise Kuriradio Sarusi Mubaze Sam Karenzi Ahubwo Nagane Cafu Cg Fifa Turebeko Yadukiza Nzawita N’udutsikotwe

  3. Emmy

    Kuya 7-01-2018 saa 02:54'

    Uziko 13 bamutoye byagaragayeko ari abo mukiciro cya 1 kandi bangana na 81.25% by’abahagarariye amakipe y’ikiciro cyambere?Bivuzeko na Degaule iyo atorwa kuriya yagakwiriye guhagararira ikiciro cya 2 kandi nubwashize niko yatowe none atugejeje kure

  4. C. Kayitare

    Kuya 7-01-2018 saa 01:16'

    Wa mubyeyi we warekeyaho, ubwo ntushaka urupfu rutunguranye nka Katauti cg urashaka gufungwa nka Gacinya. mbwiswa mama we.

  5. -####-

    Kuya 6-01-2018 saa 23:31'

    EGO MANA YAJYE ARIKO MWUMVAKO ABIFASHE ARI ABASWA ? NONESE AZATEGEKA KUNGUFU? NONESE KOKO AYOBORE AFITE AMANOTA: -YATSINZE 13% -IMFABUSA87% UBWOSE !!! COCLUSSION RWOSE ELLA ECHUE COMVENABLEMMENT 13% CATEGORQUEMMENT13% DONC INCHOBOCANABLEMENT13% . INCHINDIKANABLE13%

  6. Theo

    Kuya 6-01-2018 saa 21:57'

    Yaaaaaaa Ariko Nzamwita nawe ariko gusubiza abantu inyuma kweri none c Abona uburyo Abanyarwanda dukunda umupira akadusubiza inyuma.

  7. BRB

    Kuya 6-01-2018 saa 21:54'

    Nge ndagaya abantu bakomeje kwandika bavuga ko Rwemarika ntacyo yageza kuri ruhago y’u Rda kubera iyi mpamvu.

    1. Rwemalika ntiyigeze na rimwe aba umuyobozi wa ferwafa ngo tubone ubushobozi bwe. None murashingira kuki mugaya ngo ntashoboye.

    2. Kuba yaratowe n’abantu13 abandi bakifata nayo si ingingo mwashyigikiza igitekerezo cyanyu kuko uburyo amatora yateguwe twarabikurikiranye. abo bandi aho bari baraye haravuzwe impamvu yo kuharara nayo yarumvikanaga.

    3. Abanenga ubushobozi bwe ndongera mbibutse ko igihe abaye muri iriya nzu yarabitorewe, kdi yahawe ibihembo byo gukora neza

    so amategeko ni akurikizwe, nkuko yanditse kdi abataramwishimiye bagatuma habamo imfabusa, muzamushyigikire igihe yaba ariwe utsinze kuko nimwe maboko afite

  8. Ruti

    Kuya 6-01-2018 saa 21:36'

    Usa na so wakubyaye. Amategeko nakurikizwe

  9. McDonald

    Kuya 6-01-2018 saa 18:00'

    reka turebe akanama k ubujurire niba kazakurikiza a amategeko. naho ubundi abatoye Sebukangaga akabo kaba gashobotse. tubihange amaso kd ntakitagira irerero

  10. UWIKUNDA JEAN POUL

    Kuya 6-01-2018 saa 17:27'

    Amategeko nicyo abereyeho gusa bibaye arikuriya bimeze yaba yaratsinze amatora urakoze

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru