RUHAGOYACU.com

Rwigema Florent wari Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri yapfuye

Rwigema Florent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri (Fédération Rwandaise du Sport Scolaire) yapfuye azize uburwayi.

Ruberwa Emile ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli yatangarije RuhagoYacu ko Rwigema yari amaze igihe arwaye umwijima n’impyiko, ndetse ubwo yari kumwe n’amakipe y’ibigo by’amashuri yari ahagarariye u Rwanda muri FEASSA 2017 yavanywe muri iyo mikino igitaraganya.

Ati “Yarwaye cyane muri Kanama akomeza kwihangana cyane adufasha kwitegura FEASSA, ndetse araduherekeza tujyana i Guru, ariko tugezeyo araremba, biba ngombwa ko agaruka kuko uburwayi bwagendaga bwiyongera.”

Rwigema Florent asigiye Umurage Ishyirahamwe ry'imikino y'amashuriRwigema Florent asigiye Umurage Ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri

Yakomeje avuga ko Rwigema akigera i Kigali yakomeje kurwara, nyuma aza kuremba bamujyana mu bitaro bya Kibagabaga, amaramo ibyumweru hafi bitatu aroroherwa, asubira imuhira, maze nyuma na bwo aza kongera kuremba, bamujyana mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yapfiriye kuri uyu wa mbere.

Rwigema Florent yari mu Ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri kuva mu 2010, aho yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ubuyobozi bwe bukaba ari bwo bakesha umurongo mwiza w’imikorere iryo shyiurahamwe rifite uyu munsi nk’uko abo bakoranaga babihamya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jose

    Kuya 7-11-2017 saa 05:03'

    Manawe rest in peace imana imwakire mubayo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru