RUHAGOYACU.com

Said Abed Makasi yagarutse muri Espoir FC

Nyuma y’imyaka ine amaze ahagaritse gukina umupira w’amaguru, Said Abed Makasi wahoze ari rutahizamu w’Amavubi ariko akaba afite amamuko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagarutse muri Espoir FC, aho yahawe akazi nk’Umuyobozi ushinzwe Tekiniki.

Umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, Habyarimana Marcel yatangarije RuhagoYacu ko mu buryo bwo kuzahura ikipe yabo, bahaye akazi Said Abed Makasi nk’inararibonye mu by’umupira w’amaguru.

Bizimana yagize ati “Yego ni byo twamwongeye mu itsinda ry’abatoza (Coaching Staff) ba Espoir FC, akaba ari Umuyobozi ushinzwe Tekiniki (Directeur Technique).”

Said Abed yatangiriye umupira muri Epress FC mu 1999-2000 asoreza muri Espoir FC mu 2013Said Abed yatangiriye umupira muri Epress FC mu 1999-2000 asoreza muri Espoir FC mu 2013

Said Abed Makasi ari mu batoza ba Espoir FC nk’Umuyobozi ushinzwe ibya Tekiniki mu gihe cy’imyaka ibiri, inshingano ze zikaba ari nko kunganira itsinda ry’abatoza bose ndetse no gufasha abakinnyi mu bujyanama.

Ibyo ngo byitezweho kuzahura Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Azam Rwanda Premier League kugeza ubu n’amanota 8 mu mikino 10 bamaze gukina, aho yatsinze umukino umwe, inganya 5 igatsinda 4.

Said Abed (14) nyuma y'igitego cya Kharim Kamanzi yatsinze Guinea muri CAN 2004Said Abed (14) nyuma y’igitego cya Kharim Kamanzi yatsinze Guinea muri CAN 2004

Said Abed Makasi yamenyekanye cyane mu Rwanda mu 2003 mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2004), ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda igitego 1-0 rukiyongerera amahirwe, rukaza gukatisha itike rutsinda Ghana igitego 1-0, ibyo byombi bikaba byaratsinzwe na Jimmy Gatete.

Said Abed Makasi yongeye kwigaragaza muri CAN 2004 ubwo ari we rutahizamu Amavubi yagenderagaho, akaba yaratsinze RDC, igihugu cye cy’amavuko, igitego 1-0 maze umuryango we barawutwikira.

Muri rusange Said Abed makasi yakiniye Amavubi imikino 24, ayitsindira ibitego 8.

Said Abed yambaye umwenda w'Amavubi bwa nyuma ubwo yakinaga umukino wahuje abawigeze b'Abanyarwanda n'AbagandeSaid Abed yambaye umwenda w’Amavubi bwa nyuma ubwo yakinaga umukino wahuje abawigeze b’Abanyarwanda n’Abagande

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru