RUHAGOYACU.com

Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima

Nyuma yo kumenya ko uwari kapiteni w’ikipe yabo; Haruna Niyonzima yerekeje muri mukeba; Simba SC, bamwe mu bafana b’ikipe ya Yanga SC batwitse umwenda wambarwaga n’uyu mukinnyi mu ikipe yabo.

Haruna Niyonzima yerekeje muri Simba SC nk’uko Ruhagoyacu yabyanditse, ndetse amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania, avuga ko uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, azajya yambara nimero 8 yambarwaga na Mwinyi Kazimoto.

Haruna Niyonzima yahawe nimero 8 yambarwaga na KazimotoHaruna Niyonzima yahawe nimero 8 yambarwaga na Kazimoto

Igenda ry’uyu mukinnyi wari ufatiye runini ikipe ya Yanga Africans ntiryakiriwe neza n’abafana b’iyi kipe batwitse imyambaro ye.

Saleh Ally, umunyamakuru wandika mu gihugu cya Tanzania, yanenze bikomeye abafana b’iyi kipe ya Yanga bareba ku byishimo byabo, bakibagirwa ko n’umukinyi ari umuntu kandi aba afite intego ashaka kugeraho.

Uyu munyamakuru avuga ko Haruna Niyonzima wasozaga amasezerano muri Yanga SC, hari ibyo yasabye ikipe yari amazemo imyaka isaga itandatu, ariko ntibashe kubimuha, bikaba ngombwa ko batandukana.

Saleh Ally yibaza niba abafana ba Yanga SC ari bo bonyine baba barababajwe n’igenda ry’uyu mukinnyi ku buryo batwika imyenda ye, nyamara aba APR FC yavuyemo ajya muri Yanga SC, batarigeze bakora igikorwa nk’iki.

Abafana ba Yanga Africans batwitse imyenda ya Haruna Abafana ba Yanga Africans batwitse imyenda ya Haruna

Akomeza avuga ko ku Isi yose guhindura ikipe ari ibintu bisanzwe, ndetse atiyumvisha uburyo bibaye kuri Haruna Niyonzima kandi abandi bakinnyi barimo; Edibily Lunyamila, Hamisi Gaga, Mohammed Hussein, Said Mwamba ‘Kizota’, Athumani China, Akida Makunda n’abandi, baravaga mu ikipe imwe bajya mu yindi ntibigire icyo bitwara.

Abafana b’ikipe ya Yanga SC bakaba bararakariye Haruna Niyonzima nyuma yo kubatera umugongo akerekeza muri mukeba, bavuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 29 n’ubundi ashaje mu gihe kuri Saleh Ally asanga n’ubwo yaba afite imyaka 33 nk’uko babivuga, ari yo abakinnyi babo beza barimo; Thabani Kamusoko, Kelvin Yondani, na Nadir Ally Haroub bafite.

Haruna yageze muri Yanga Africans mu 2011 avuye muri APR FCHaruna yageze muri Yanga Africans mu 2011 avuye muri APR FC

Haruna Niyonzima yakiniraga Yanga Africans kuva mu 2011 avuye muri APR FC yari amazemo imyaka igera kuri ine, dore ko yahageze mu 2007 avuye muri Rayon Sports nayo yagezemo mu 2006 avuye muri Etincelles.

Mu myaka itandatu yari amaze muri Yanga Africans, Haruna Niyonzima yayihesheje shampiyona ya Tanzania inshuro enye, igikombe cy’igihugu, igikombe cya Cecafa Kagame Cup, banagerana mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gashegu

    Kuya 24-06-2017 saa 09:01'

    Haruna ni umuntu w’umugabo kdi ni professional ntabwo agomba gutinya ibikorwa by’abafana kuko icyamujyanye Tanzania ni cash agomba kuzishaka rero. Good luck memeooooo, turakwemeraaaaaaa

  2. City

    Kuya 24-06-2017 saa 08:42'

    Bjr EREGA NIYONZIMA ARABIMENYEREYE. KO YAVUYE MURI GASENYI AKAJYA MURI GIKONA YABAYE IKI ? NA SIMBA SC NIMUTUMVIKA UZAGARUKE MU YANGA SC. UBU NTAMIKINO NUKUREBA KUNYUNGU ZIKIPE ARK NUMUKINNYI AKAZAMURA KA ETAJE DI. CONGS HARUNA

  3. Sylve

    Kuya 23-06-2017 saa 20:38'

    Yanga Nishake Undi,ntamukinnyi Kampara.Na Balcerona Yabuze Dinho , Eto Deco Piyol Haza Ba Messi,kandi Barabikora,nubundi Haruna Gusaza, Ntamyaka Ibiri Cyangwa Itatu Ashigaje Bareke Rero Yirire Amafaranga Ya Simba Yago Mbaga Kujya Aharagatubutse,ngoyishakire Amasaziro Meza.

  4. -####-

    Kuya 23-06-2017 saa 18:19'

    ubu bano batanzania ntibazaturogera Umukinny bana? cg bakamugirira nabi?

    Ase captain iyo ava yo aho kugirango ajye kuri zo risks zingana gutyo?
    sha nukuri aduteye kumuhangayikira peeee!

    gusa imana izamufashe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru