RUHAGOYACU.com

Savio na bagenzi be baratangira kwitegura Rayon Sports kuri uyu wa Mbere

Nyuma yo kugurwa n’ikipe ya APR FC, avuye mu ikipe ya AS Kigali, Nshuti Dominique Savio ukina asatira izamu anyuze ibumoso, aratangira imyitozo muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa Mbere, aho bitegura umukino usoza irushanwa ry’Intwali uzaba kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare.

APR FC isigaranye amahirwe make yo kwegukana iri rushanwa, aho isabwa gutsinda Rayon Sports hejuru y’ikinyuranyo cy’ibitego bitatu, ariko nabwo ibi byaterwa n’uko Police FC yaba yanganyije na AS Kigali.

APR FC yaraye inganyije na AS Kigali 2-2, isigarana amahirwe asingiye ku gutsinda Rayon Sports byibuze ibitego bitatuAPR FC yaraye inganyije na AS Kigali 2-2, isigarana amahirwe asingiye ku gutsinda Rayon Sports byibuze ibitego bitatu

Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu hamwe n’ibindi bitangazamakurunyuma y’umukino banganyijemo na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu, umutoza wa APR FC; Jimmy Mulisa yavuze ko uburyo ikipe ye iri kwitwara bidashimishije, ariko bizeye ko abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye CHAN hari icyo bashobora gufasha iyi kipe ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’Intwali.


“Ntabwo bimeze neza, ariko nabyo ni byiza nk’umutoza hari ibintu ukura mu irushanwa nk’iringiri.”

“Abakinnyi bari bamaze igihe badakina, ariko aya niyo mahirwe yabo yo kwigaragaza kuko hari abakinnyi bacu nk’umunani bari badahari. Ni ukureba ubwo squad yacu yose igarutse, tukareba uko twakitwara mu mukino wa nyuma.”

“Hari abakinnyi bamaze igihe dukinana, bagiye mu ikipe y’igihugu, bagarutse wenda…ni abakinnyi beza dushobora kongera ku bandi tugakina umupira mwiza, tukitwara neza. Kuwa Mbere bazatangira imyitozo, turebe ukuntu bahagaze, ariko mfite icyizere ko nibagaruka bose tuzaba tumeze neza, dufite ikipe nziza.”

Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi beza APR FC igenderaho baAri muri CHAN 2018Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi beza APR FC igenderaho baAri muri CHAN 2018

Mulisa yemeje ko kandi Nshuti Savio Dominique wakiniraga ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuva muri Rayon Sports, ari umwe mu bakinnyi bagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere.

“Savio ngira ngo kimwe n’abandi, bazatangira kuwa Mbere.”

Nshuti Savio yakiriwe n'abafana ba APR FC ubwo Amavubi yagarukaga i Kigali kuwa GatanuNshuti Savio yakiriwe n’abafana ba APR FC ubwo Amavubi yagarukaga i Kigali kuwa Gatanu

Sugira Ernest wavunitse akaba atarakira, na Savio bazakinana muri APR FC uyu mwakaSugira Ernest wavunitse akaba atarakira, na Savio bazakinana muri APR FC uyu mwaka
Yannick Mukunzi wa Rayon Sports (i Kanombe ku kibuga cy'indege), na we ashobora kwitabwa n'ikipe ye, agahura na APR FC yavuyemoYannick Mukunzi wa Rayon Sports (i Kanombe ku kibuga cy’indege), na we ashobora kwitabwa n’ikipe ye, agahura na APR FC yavuyemo

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’Intwali 2018 uzaba kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare, hazabanza umukino uzahuza AS Kigali na Police FC saa Saba (13:00) mu gihe Rayon Sports na APR FC zizakina guhera saa 15:30 kuri Stade Amahoro i Remera.

Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa kabiri

  • Rayon Sports, amanota 4 n’ibtego 4 izigamye
  • Police FC, amanota 3, n’umwenda w’ibitego 3
  • AS Kigalli, amanota 2
  • APR FC, inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyitegeka jmv

    Kuya 29-01-2018 saa 21:06'

    uyu musore azakora ikinyuranyo kuko njye ntakubeshye Niwe muntu natinyaga muri gatindi gasenyi ubwo aje iwacu ni amahoro naho abavuga bajye babanza barebe imyaka bamaze nibikombe bafite

  2. BIKORIMANA Ignace

    Kuya 29-01-2018 saa 12:57'

    twishimiye umukinnyi APR yaguze nikomerezaho tuyirinyuma dushaka nabandi

  3. niyigena samuel

    Kuya 29-01-2018 saa 10:51'

    bavandi mureke twihangane turebuko kuri match yanyuma tuzitwara nge mbona apr izabikora basugira nibagaruka

  4. Kasimu

    Kuya 28-01-2018 saa 20:30'

    APR mukwa 7 izatugarurire Mangwende muri Rayon kuko arimo kwamgirikira hariya kandi ari umwana warufite kazoza. wabona na Xavio agiye gukura nk’isabune. Mangwende niba yumva namenye icyo gukora hakiri kare.

  5. dudu

    Kuya 28-01-2018 saa 20:18'

    Ariko abafana kadende fc muzi kwibyimbya ubuse savio nigitangaza kuburyo muzura umugara washizeho ibikombe se muvanyemo ibya nzenze nabandi ,mwasigarana ibirenze bibiri?na ba Bogotá baragiye rayon iracyariho irahumeka mbona ibatsinda amatara akazima kandi nejobundi mwabona ibatsinda mube muretse kwidoga nka goriyati yahangamuwe nakana kamagara macyeya ariko kazi ubwenge gafite nubuhanga ngiyo rayon mujya mwumva rero

  6. hope

    Kuya 28-01-2018 saa 19:28'

    mugabanye urusaku abakinnyi baje.kuko hafi ikipe ibanzamo yari muri chan!!gasenyi turabazi ibigambo byanyu sibya none.simwe rero mwigisha Apr icyo gukora kuko ninko kumva igikeri kigisha inyoni kuguruka.akabati kibikosi karivugira

  7. Kiko

    Kuya 28-01-2018 saa 17:20'

    niyo APR bayiha Messi ntakizere ndabarahiye!!! dore aho nibereye muzaba mubwira.

  8. jelos

    Kuya 28-01-2018 saa 16:06'

    APR FC igikomeye izakora nukunganya naho abari kuvuga ko arumutoza utuma itabikora ibyo sibyo Ikinisha bakavukire gusa kandi ikibazo ifite igihuriyeho namavubi gusa bizaza nikomereze aho.

  9. Rogers

    Kuya 28-01-2018 saa 13:09'

    Mouhamed really ibyuvuga nukuri gusa ihangane gato dushobora nokujya muri confederation cup umutoza mukuru yaje kdi biravugwako hagiye kuza Goran kupnovic umwe watozaga police fc,kdi icyonkundira a bayobozi ba Apr fc ntibakwemera ko uriya mukungugu ngo ni Gasenyi fc ubajyimbere bariya baremewe kwicara tugakandagira,kdi niba mutabibona iyi policy ya GITINYIRO bayizana bavuzeko nifeyilinga bashobora kugarura abanyamahanga,bakibikora guhera kuri match 1 kugikombe cya RPF Apr yateye gatindi 3-0 gasenyi ifite ba sina jerome sedrick nabandi twe dufite ba Emery Rusheshangoga ,...nyuma dutwara championat 3 zikurikiranya,tugera kuri final ya secafa,ibyamahoro twabonyemo 2,kugezubu politic ya kanyarwanda yaritarazamba kuko nubundi izikipe zaha mu Rwanda turacyaziri hejuru nkibisanzwe nizomukarere,gusa kubwakariya gakombe kamwe umukeba yatwaye yongeye nkokukigwira icya championat doreko bitaramubaho mumatekaye habe na1,Apr mbonaha nkurikijimbaraga mbona iba ifite zogushakumunyarwanda wese mwiza mugihugu nahwarihose,sha bazahita bagarurabanyamahanga nahubundi ntibarakenerwa cyane kuko nubundi izikipe turacyazirusha mumpandezose

  10. Ntwari Gratien

    Kuya 28-01-2018 saa 12:15'

    umva nkunda equipe.APR FC a.k Gitinyiro,ariko nkibaza niba Board yayo ikiyoborwa n abasirikare cg ari Camarade uyiyobora bikanyobera,ubuse wambwira ute ukuntu equipe nkiyi itozwa n umunti nka Jimy Murisa waje kuyigiraho koko?!uretse na APR FC na academi yayo ntiyayitoza,niba mumukunze mumwishyurire ajye kwiga ubutoza narangiza ajye mu kiciro cya kabiri atozemo 3 yrs azamuke ajye muri Marine Fc ahatoze seseau 2 azaba amaze kugira experience,natabimenya azarorere,ariko mureke kutwicira equipe kuko umuntu utazi gusoma umukino,ntamenye gusimbuza sinzi icyo mumubitsemo,ICYENEWABO GUSAAAAAA

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru