RUHAGOYACU.com

Savio Nshuti yahakanye ibihuha bimwerekeza muri APR FC

Umukinnyi mushya w’ikipe ya AS Kigali Nshuti Savio Dominique yabeshyuje amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora kuba yakwerekeza mu ikipe ya APR FC akava mu ikipe y’umujyi amaze ukwezi asinyiye amasezerano y’imyaka 3.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Rayon Sports mu myaka 2 ishize aho yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona no kwegukana igikombe cy’amahoro, yabwiye RuhagoYacu ko atazi aho amakuru amujyana muri APR FC ari kuva.

" Ibiri kuvugwa byose ni ibihuha, nakubwira ko ndi umukinnyi wa AS Kigali." Nshuti Savio Dominique aganira na RuhagoYacu kuri iki cyumweru.

JPEG - 572.4 kb
Savio yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri AS Kigali

" Bjye nasinye amasezerano y’imyaka 3 muri AS Kigali, nta kipe y’indi ndi kuganira nayo hano mu Rwanda, ahubwo igishoboka ni ukuba nakwerekeza hanze kuko hari amakipe 2 anyifuza y’i Burayi, ariko nabyo bifite imbaraga cyane mu kwa mbere."

" Ikipe imwe ntabwo ikeneye ko nkora test yo kuyikinira, najyenda nsinya amasezerano ariko ni mu kwa mbere ntabwo ari iyi mercato."

JPEG - 717.5 kb
Nshuti na Nshimiye bahamya ko nta biganiro na bito bagiranye na APR FC

Uyu musore akaba akomeje umwiherero na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu aho bafite umukino wa gicuti kuri uyu wa mbere na Sudan, bitegura guhura na Uganda ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Uyu musore yabwiye RuhagoYacu ko ibyo yagombaga guhabwa na AS Kigali byose yamaze kubyakira, ubu nta kibazo na kimwe afitanye n’iyi kipe, bitandukanye n’abavugaga ko AS Kigali yamuhaye miliyoni 3 gusa z’amafaranga y’u Rwanda aho kuri Miliyoni 16 ziri mu masezerano. Savio avuga ko nta kibazo afitanye n’ikipe ye nshya.

JPEG - 780.8 kb
AS Kigali yifuza ko Savio yayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka

" Savio ni umukinnyi mwiza twaguze dushaka ko adufasha kwitwara neza hano mu Rwanda kuko turashaka ibikombe." Nshimiye Joseph, umunyamabanga mukuru wa AS Kigali aganira na RuhagoYacu.

" Gusa afite amasezerano amwemerera kugenda, kuko ntabwo tuzirika abakinnyi. Uwakwishyura $ 80 000 ( Frw 67,203,600) yatwara Savio). Kugeza ubu rero nta wigeze atwegera, kereka amakipe yo hanze afite ubushake ariko ntabwo yigeze atugaragariza imbaraga."

JPEG - 394.2 kb
Savio yarigaragaje cyane mu myaka 2 ishize akinira Rayon Sports

Savio Nshuti nava mu ikipe y’igihugu akaba ari bwo azatangira imyitozo na AS Kigali. Iyi myitozo iteganyijwe tariki ya 20 Kanama uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. steve

  Kuya 11-08-2017 saa 19:42'

  Apr,fc,yagurishije,hanze,karekezi,bobo,boria,papy,fati,patrick,sibomana,jimmy,mulisa,bivuze,ko,ari,ikipe,ikomeye,namwe,mwatanze,bangahe????

 2. sam

  Kuya 8-08-2017 saa 20:46'

  Ubwo se wowe witwa Rayon Police na Rayon ni hehe hava abakinnyi beshi bajya muri APR FC? None ngo hari Rayon gusa izindi zikorera APR

 3. Zeze

  Kuya 8-08-2017 saa 14:40'

  Rayon ntidukamgwa n’umunwa wab apr rayon nishwanyaguz gus ubund urugamb rubakamane

 4. sabin

  Kuya 8-08-2017 saa 06:42'

  mbega amatiku abafana gasenyi urugambo muraruzipe muzigame ayomuzahomvora mubuze champion

 5. Pascal

  Kuya 8-08-2017 saa 05:20'

  football Mu Rwanda iryoshywa n’ayo magambo yanyu kandi Ni tres bien. Gusa ikigaragara hari amakipe abiri gusa:
  1) Rayon
  2) As Kigali
  APR sinyibara kuko ntizi kugura; ituma AS Kigali ngo iyigurire.

 6. kagabo

  Kuya 7-08-2017 saa 22:52'

  UWITWA MUNUKO NDAGIRANGO MUSABE YE GUTUKANA. MURWANDA HARI EQUIPE IMWE, IYO UKUNDA, GUSA, NTABWO YABONA IYO BIKINA. REKA KUNVA RERO KO APR FC ARIYO YATANZE BENSHI HANZE, KUKO MUMATEKA Y’U RWANDA UMUKINNYI WAGEZE KRE NI KATAUTI, KANDI YAKINIYE EQUIPE IMWE HANO MURWANDA YITWA RAYON SPORT MBERE YO KUJYA AHO HOSE. NIMUREKE TWUBAKE FOOTBALL YACU, TWE KUBAKA AMATIKU MURI TWEBWE ABAFANA, KANDI TUTANAKINA. IBYA SAVIO TUBIMUHARIRE, AZAJYE AHO ASHAKA

 7. kasirye

  Kuya 7-08-2017 saa 19:15'

  ubwo se wowe Manuco Kevin umuzanye ute ko muzira abimereye neza! kuko yababwiye ko atabakinira ngo ntimwamwemera mwamukurahe se ahubwo?uriya ni umwana muto we uzi icyo gukora

 8. -####-

  Kuya 7-08-2017 saa 19:06'

  Umva manuco woe ibyo uvuga bigaragara ko ari émotion zidafite ishingiro nagato kuko nandori yababerey umukinnyimwiz arko ibyo yavuz kur apr ntawabitekerezag naband batoza mwabany nabo ubwabo bazi ubutindi bwa Apr so gabanya sentiment ukurikire ibiva muba regend banyu maze ubone gutaka uwo mukara wanyu umwijima GSA wagirango ni murisodom nkuko abakinnyi bahozem babivug

 9. Jean de Dieu

  Kuya 7-08-2017 saa 13:23'

  Nagire vuba ajyemo. Ariko icyica umupira wo mu rwanda ni uko abakinnyi bumva ko aribo kampala kandi mu kibuga haba harimo 11. Ntabwo rero wambwira ngo Savio najya hariya azabikora kuruta muri rayon cg indi equipe, byose biterwa n’abo asanze muri equipe. Ikindi ushobora gusanga hari ubufatanye hagati ya AS KIGALI na APR bwo kubashakira abakinnyi, cg AS KIGALI ikaba ari irerero rya APR nk’uko byigaragaza. Mwe mukine umupira, abafite ubufatanye babukomeze n’abashaka gutwara ibikombe babitware kuko hano hari ama equipe atabishaka.

 10. Emmy

  Kuya 7-08-2017 saa 13:21'

  uyumwanase ubu aziko tumushaka koko? ko twatsinze gasenyi inshuro 3 zose arimo atananyeganyega ubu koko arumva akaze? urwego rwe ni urwa gasenyi

 11. 1 | 2 | 3


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru