RUHAGOYACU.com

Savio Nshuti yasezeye As Kigali nyuma yo kudahabwa inzu yemerewe

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Nshuti Dominique Savio yarangije kwandikira As Kigali ibaruwa isesa amasezerano n’iyi kipe ashinja kutubahiriza ibyo bumvikanye.

Ibi Savio wari umaze amezi atandatu yonyine muri As Kigali, akaba yabikoze mu gihe nyamara iyi kipe yari imaze igihe imuvuza urutugu yari amaranye igihe akiniraho, ikintu cyatumye amara igihe atagaragara muri shampiyona.

Savio yari yaje muri As Kigali avuye muri Rayon Sports(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Savio yari yaje muri As Kigali avuye muri Rayon Sports(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Mu ibaruwa RuhagoYacu ifitiye kopi, Savio Nshuti uhagarariwe na Ricard Sports Corporation yatangaje ko basheshe amasezerano kuko Perezida wa As Kigali KANYANDEKWE Pascal hari ingingo atubahirije mu masezerano bagiranye tariki ya 26/6/2017.

Iyi ikaba ari ingingo ya gatatu y’amasezerano hagati y’impande zombi, yavugaga ko Nshuti Dominique Savio azahabwa inzu ye bwite nyuma ya amezi ane (4) ashyize umukono kumasezerano muri AS Kigali.

Aha nyuma y’amezi atandatu babisinyiye, iyi baruwa yanditswe tariki ya 28/12/2017 ivuga ko kuba ibi bitarashyizwe mubikorwa bahisemo guhita basesa amasezerano yose bari bafitanye na AS Kigal nkuko ingingo ya 11 ibisobanura mu masezerano ko mugihe imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano yaba itubahirijwe bemerewe guhita basesa amasezerano.

Ku ruhande rw’ikipe ya As Kigali, umutoza wayo Eric Nshimiyimana yatangaje ko aya makuru atayazi gusa ko atekereza ko ibyo bintu bitashoboka ku mukinnyi ufite amasezerano. Joseph Nshimiye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe na we akaba yunze mu ry’umutoza we.

Yagize ati: “Ayo makuru ndi kuyumvana abanyamakuru. Nta kintu twari twamenya nta n’ikibazo twari dufitanye na Savio. Nkimara kuyumva nagerageje kumuhamagara ariko telefone ye ntabwo yari iriho”.

Nshuti Dominique Savio arimo gusubirizwamo ukuboko na Wembo Thomas, Umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali mu irushanwa ry'Intsinzi ya Perezida Kagame ryabereye i RubavuNshuti Dominique Savio arimo gusubirizwamo ukuboko na Wembo Thomas, Umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali mu irushanwa ry’Intsinzi ya Perezida Kagame ryabereye i Rubavu

RuhagoYacu na yo ikaba yagerageje kuvugana na Savio Nshuti gusa telefone ngendanwa ye ikaba itabonekaga.

Nshuti Dominique Savio yasinyiye As Kigali amasezerano y’imyaka itatu, yemererwa inzu, imodoka hamwe na miliyoni 16 z’amafaranga.

Uyu yari yavuze ko yemeye gusinyira As Kigali kuko ari yo yemeye kumuha ibyo yari yamusabye byose harimo ko nihagira ikipe yo hanze imushaka As Kigali yahita imusezera, gusa ni mu gihe ikipe imushaka yemeye gutanga ibihumbi 80 by’amadorali.

Bivugwa ko Savio ashobora gutungurana akagaragara ku rutonde Antoine Hey azifashisha muri CHAN(Foto TNT)Bivugwa ko Savio ashobora gutungurana akagaragara ku rutonde Antoine Hey azifashisha muri CHAN(Foto TNT)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. martin

    Kuya 31-12-2017 saa 11:29'

    nikaribugaruka

    😠😠😂😂😂😂

  2. Eric

    Kuya 31-12-2017 saa 06:17'

    munana ndagushyigikiye urumuntu wumugabo cyane ufite ibitekerezo bizima kbs urakoze kbambwirira

  3. harerimana celestin

    Kuya 30-12-2017 saa 05:44'

    Welcome savio erega rayon ni equipe y imana. garuka murugo ureke inzazame usange abakunz bawe naho igikona cyiravuga ayabapfu kuko twe twavuye ku mana kuko no mwijuru tuzabayo mumahoro arko bo zagerayo barabaye abacu kuko ntabasirikare bazakenerwa hazakora angels bararye barimenge kuko ijuru riracyingurwa vuba.

  4. med

    Kuya 29-12-2017 saa 22:17'

    a riko abafana bigikona mwabaye mute amazi ntakiri yayandi mwitonde mutazayoga impagaze kuko muri kurwego rwa migi Washimo (isa)uburyohe mumfukame mutege amatama tubahane ingoma yanyu yarashize hagezweho odeur ya Rayon sport kuko ntanyanja y umukara ibaho

  5. med

    Kuya 29-12-2017 saa 21:57'

    a riko abafana bigikona mwabaye mute amazi ntakiri yayandi mwitonde mutazayoga impagaze kuko muri kurwego rwa migi Washimo (isa)uburyohe mumfukame mutege amatama tubahane ingoma yanyu yarashize hagezweho odeur ya Rayon sport kuko ntanyanja y umukara ibaho

  6. Harerimana Pascal

    Kuya 29-12-2017 saa 18:52'

    Savio Wamenye Ubwenge Kuba Wavuye Mu Ikipe Y’abana Ukajya Mu Ikipe Y’icyubahiro Karibu Sanaaa Turagukunda

  7. li@

    Kuya 29-12-2017 saa 10:04'

    umva nkubaze wiyita neli wagiye ubanza ugatekereza ibyugiye kuvuga mbere yo kwandika abo bapfumu uvuga nibyo bitambo uvuga wabibonye ujyahe?? plz mugemuba aba sport tif kbx

  8. jean

    Kuya 29-12-2017 saa 08:23'

    ariko bafana ba aper ibyobitambo muvuga mubimenya mute komutaba
    mu Rayon mumenya muteko bitangwa murabura kureba imvura ituma munganya 5 mwikurikiranya mukavuga ubusagusa

  9. neli

    Kuya 29-12-2017 saa 07:56'

    ariko gasenyi irisetsa yeee waba waragize amahirwe ukigendera bataragutangaho igitambo ukize ziriya mpfu ukagaruka? wabwirwa nikise ko atari wowe ubutaha bazatamba? maze na masudi ko nawe azi imiti aho yavaga yahise yigendera arahunga none ngo Savio nagaruke mumenyo yabo bapfumu? witonde sha ntawajya muri gasenyi kereka utayizi kuko ibyayo byaramenyekanye n’abarimo ubwoba bwarabishe babuze aho bacikira. ntabya burozi fc cg bapfumu fc cg bitambo fc

  10. ntwali joseph

    Kuya 29-12-2017 saa 07:17'

    abarayon turagutegetereje musore kdi nayabenz nuzayibasigire uzayizane .uranyumva?

    cga masudi aragushaka muri simba

    cyangwa masudi aragushaka muri simba sha?

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru