RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Savio yasinye imyaka itatu muri As Kigali, ahabwa imodoka, inzu na Miliyoni 16
Print Comments: 32 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports, yarangizanyije n’ikipe ya As Kigali bemeranya ko uyu musore azayikinira mu myaka itatu iri imbere.

Ibi, uyu musore wakuriye mu ikipe y’abana ba Kiyovu Sports, yabihamirije Ruhagoyacu ubwo ikipe ya Rayon Sports yakiniraga yari imaze gusezererwa muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Savio yagize ati: “Ni byo twarangizanyije na As Kigali. Bampaye miliyoni 16,imodoka ndetse banyemerera kuzajya banyishyurira inzu. Nashimira Rayon Sports ku bintu byose yankoreye kuko aho ngeze hano ni yo yabikoze.”

Savio arimo asoma amasezerano mbere yo kuyashyiraho umukonoSavio arimo asoma amasezerano mbere yo kuyashyiraho umukono

Savio, yavuze ko yemeye gusinyira As Kigali kuko ari yo yemeye kumuha ibyo yari yamusabye byose harimo ko nihagira ikipe yo hanze imushaka As Kigali yahita imusezera, gusa ni mu gihe ikipe imushaka yemeye gutanga ibihumbi 80 by’amadorali.

Amakuru y’isinya rya Savio RuhagoYacu yari iyazi na mbere y’umukino wa Rayon Sports na Espoir FC ariko Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali, Nshimiye Joseph yadushwishurije, avuga ko bakiganira, ariko nta mwanzuro urafatwa.

Nshimiye yagiraga ati “Nk’uko nabibabwiye ubushize, kugeza ubu twaraganiriye kandi ibiganiro birakomeje, dutegereje ko igikombe cy’amahoro kirangira, wenda nitugira amahirwe tuzamwegukana, nibidakunda kandi ubwo ni ibyo.”

Savio yaciye amarenga yo gusezera abafana ku mukino baheruka gusezereramo Police FCSavio yaciye amarenga yo gusezera abafana ku mukino baheruka gusezereramo Police FC

Uyu mukinnyi byari byavuze ko yifujwe na APR FC, yatangarije Ruhagoyacu ko iyi kipe atigeze avugana na yo, ndetse ko nta na gahunda ihari yo kuba yatizwa muri yo nkuko byagenze kuri Hazikimana Muhadjili umwaka ushize.

Ati “APR FC ntabwo twavuganye. Rwose nta na gahunda yo kujya kubakinira nk’intizanyo ihari. Nje muri As Kigali na yo ntabwo ari ikipe mbi ubu ngiye gukora cyane ngo ngire aho nagera”.

Savio wavuze ko uyu munsi yemeye gukina kandi yari agifite imvune yakuye ku mukino wa Police FC, yanahamije ko Rayon Sports nta kintu gihambaye bigeze bavugana ku bijyanye no kongera amasezerano, ko icyo bamubwiyeho ari uburyo yakwerekeza mu Bubiligi nta kindi.

Nshuti Dominique Savio abaye umukinnyi wa gatanu iyo kipe iguze, yiyongera kuri Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC, Ngandu Omar wavuye muri APR FC, ndetse na Ndarusanze Jean Claude wavuye mu Burundi.

Savio ni umwe mu bakinnyi Eric Nshimiyimana avuga ko azatwarana na bo igikombe cya shampiyona umwaka utahaSavio ni umwe mu bakinnyi Eric Nshimiyimana avuga ko azatwarana na bo igikombe cya shampiyona umwaka utaha

Byakozwe mu ibanga, biramenyekana ariko hakabura gihamyaByakozwe mu ibanga, biramenyekana ariko hakabura gihamya

knc Kuya 1-07-2017 saa 13:53'

Uriya mukino w’i rusizi watumye nanga abakinnyi barimo na Savion ,nushaka uzahite urangira ntacyo wakora ngo twongere kugukunda kbs,! nibashaka bamene bank baze tubahe n’abandi !Ese bajyanye na Thierry ra ,ko byaryoha !!!!

ave Kuya 1-07-2017 saa 01:05'

abanditse kuri Savio mwese ntawe umukunda urimo peee

Savio iyo mubona dore inama yari akwiye ni ukuguma muri football undi mwaka umwe gusa akigaragaza neza aho hanze ashaka nabo bakemera
naho kumwifuriza amahirwe iyo agiye ntayombona kurinjye
yivugiye ko agiye ahoo, bamuha ibyo yifuzaga football c’est fin

nsengiyumva egide Kuya 30-06-2017 saa 21:01'

savio urumuntu wumugabo KBS ndagushiye mbikuyekumutima kuba turagiye murigiteramwaku sha urumunyamahirwepe kandi nshiye abafan barayn bakomeje kukwerekako bakwifuriza ibyiza gusajyewe narikwishimacyane ugiyehanze gusa sha kariyagafaranga nawagasimbuka ariko ikitwa igikombecyo nacyonkwijeje imana iguhe amahoronimigisha ok

innocent niringiyimana Kuya 30-06-2017 saa 15:47'

Reyon sports we ihangane Imana Ifite abandi yaguha uzabona undi sawa
amahigwe masaaa

Didier Kuya 30-06-2017 saa 09:27'

ubona savio iyo atangwaho ariya mafaranga agiye hanze nka profisionaire naho ubu agiye kuba umusitar wo murugo kdi iyo aguma muri Rayon byari kuzamufasha

ema Kuya 30-06-2017 saa 07:29'

Savio kuba utagiye muri gitindi ndakwemeye ziriya note ntamuntu wazanga niyo waba frop wajya uzibona gusa biriya byose ubigejejweho na rayon nabafana ntuzayitere ibuye nizereko niba ushyira mugaciro ukwiye kubashimira ariko iyo ujya muri gisambo fc wapi ureba kure kbs

hello word Kuya 30-06-2017 saa 03:38'

ikiza kib atagiye mur apr arakoze knd
courage bruh

Kabila Nshimirimana Kabila Kuya 29-06-2017 saa 23:01'

Urakoze Cane Savio Kuvyo Wakoreye Rayon Sports. Savio, Emmanuel Ngama Na C Ndarusanze Ubwo Busatirizi Ninde Azobuhagarika Mbifurije Amahirwe Masa Umumenyereza Eric Araguze Arushije Moringho Na Pepe Rwadiora As Kigali Tukurinyuma Umwaka Uza

Tigana Kuya 29-06-2017 saa 21:54'

Biragaragara ko Rayon niba ishaka kugera kure mu gikombe cya Africa igomba gushora Miliyoni 250 ikagura abakinnyi b’ingufu n’ubuhanga kandi bihuta cyane kuburyo tutakongera kubona nkibyayibayeho na Mali cg River United ikaba ikipe itinyitse haba imbere mu gihugu no hanze

himbarwa Kuya 29-06-2017 saa 18:38'

saviyo nagende yadukoreye byinshi kandi byiza .icyotumwifurije nkabakunzi be rayon sport nugutera imbere kurusha uko yarameze.imana kandi izabimufashemo murakoze.

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)