RUHAGOYACU.com

SC Villa yatsinze APR FC iva mu Rwanda ihigitse ibigugu

Ikipe ya Sports Club Villa yo muri Uganda ishoje urugendo rwayo mu Rwanda n’umusaruro w’100% nyuma yo gutsinda APR FC 2-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti yakiniraga i Kigali.

Villa SC yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nzeri, ntabwo byayibujije guhita ikina uwo munsi na Rayon Sports ikayitsinda igitego 1-0, maze igategereza umukino wa kabiri yagombaga guhuriramo na APR FC.

Villa ivanye mu Rwanda intsinzi ebyiri ku makipe abiri akomeye kurusha ayandiVilla ivanye mu Rwanda intsinzi ebyiri ku makipe abiri akomeye kurusha ayandi

Uyu mukino wakinwe mu mvura yo kuri uyu wa mbere, APR FC yawujemo itandukanye n’isanzwe imenyerewe dore ko yahisemo kudakinisha hafi ikipe yayo ya mbere, ikintu umutoza wungirije yatangaje ko cyatewe n’imikino y’Intsinzi Cup bakiniraga i Rubavu.

Didier Bizimana yagize ati : “Twavuye i Rubavu tunaniwe, bityo biba ngombwa ko duha ikiruhuko abakinnyi bacu cyane ko mu mpera z’icyumweru hari irushanwa ry’Agaciro.

Wari n’umwanya wo guha aba bana umwanya bakigaragaza kuko biragoye ko bahita bamenyerera mu cyiciro cya mbere batarabanje gukosorerwa mu mikino ya gicuti cyangwa se wenda bakaba barakinnye mu cyiciro cya mbere”.

APR FC yari yiganjemo abasore bo mu ishuri ryayo rya ruhago ni yo nyamara yaje gutangira umukino neza maze Buregeya Prince aza gufungura amazamu hakiri kare.
Ikipe ya Villa yaje gukangurwa n’iki gitego ndetse Alexi Kitata ahita acyishyura nyuma y’iminota itanu mu gihe George Senkaba yatsindiye iyi kipe yo mu Bugande igitego cya kabiri

APR FC yari yahisemo guha amahirwe abakiri batoAPR FC yari yahisemo guha amahirwe abakiri bato

APR FC yagerageje gusatira mu minota yanyuma y’umukino gusa ikomeza guhusha uburyo butandukanye bwo kwishyura, binarangira umukino iwutakaje ku bitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Villa yavuze ko yishimiye uburyo ikipe ye yitwaye, gusa avuga ko yashimishijwe n’uburyo APR FC y’abakiri bato yitwaye aho asanga bazavamo ikipe y’ubukombe mu myaka iri imbere.

APR FC iri bugaruke mu kibuga mu irushanw ry’Agaciro aho igomba gutangira yisobanura na As Kigali ni kuwa gatandatu kuri stade Amahoro.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC: Kimenyi Yves , Nshimiyimana Marc, Nyandwi Charles, Buregeya Prince, Mitima Isaac, Bakundukize Innocent (Kope), Nyirikindi Saleh, Benedata Janvier , Twizerimana Onesme, Ishimwe Fiston na Cyitegetse Bogarde

Abasimbura

  1. Mvuyekure Emery Gk
  2. Ntwali Fiacre Gk
  3. Butera Andrew
  4. Nshimiyimana Gilbert
  5. Niyodusenga Emmanuel.
  6. Munyabuhoro Jean Damour
  7. Sindambiwe Protais
  8. Sinamenye Cyprien.
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru