RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Scandinavia mu isura nshya yo guteza imbere siporo y’abana b’u Rwanda
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Scandinavia, Centre de Formation Sportive du Rwanda ni imwe mu ma centre ahuriza hamwe urubyiruko rw’u Rwanda rw’ingeri zitandukanye,hagamijwe guteza imbere imikino no gufungurira inzira abafite impano kurusha abandi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yatangaje ko yizera ko mu Rwanda hari abana benshi bafite impano, kandi ko ibyo abandi bakora n’abanyarwanda babikora. Kuri we aganira n’intore z’ibyiciro bitatu zari zamwakiriye, yavuze ko kugira ngo tugire abakinnyi bakomeye bizasaba guhera hasi tugashaka impano mu byukuri ziri hirya no hino.

Perezida Kagame asanga hagakwiye gushakishwa impano z'abakinnyi b'abanyarwanda hirya no hinoPerezida Kagame asanga hagakwiye gushakishwa impano z’abakinnyi b’abanyarwanda hirya no hino

Iri jambo rya Perezida wa Repubulika, ryatumye Ruhagoyacu itangiza gahunda yo kujya isura ama centre atandukanye akiniramo abana, ndetse no gutangiza gukurikirana amarushanwa mu byukuri agaragaramo abakinnyi bakiri bato, nk’icyizere cy’ejo hazaza.

Muri gahunda tugiye kugarukaho muri iyi minsi, twahereye kuri Scandinavia.

Iki kigo kiratangaje nkuko twabibonye. Ntabwo bamaze igihe kinini dore ko bashinzwe mu mwaka ushize wa 2016 gusa gahunda n’icyerekezo cyabo kuri ubu umuntu yakwishimira ko ari bimwe mu byo umukuru w’igihugu yifuje, gushaka abafite impano.

Scandinavia ubundi ni iki ?

Muri rusange, Scandinavia Centre de Formation Sportif du Rwanda, ihuriza hamwe urubyiruko rukina umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa, ruhago ikinirwa ku mucanga hamwe n’indi mikino irimo Basketball. Aba bakaba babarizwa i Rubavu aho kera bakundaga kwita Brezil y’u Rwanda. Iyi yashinzwe na Thierry Kasongo Paluku, afatanyije na Radjab Bizumuremyi uzwi cyane mu butoza i Rubavu. Aha kandi banafite abanyamuryango batandukanye barimo Mbusa Kombi Billy wahoze atoza Rayon Sports n’abandi.

Thierry Kasongo Paluku(hagati) watangije Scandinavia)Thierry Kasongo Paluku(hagati) watangije Scandinavia)
Ibikombe barabitwayeIbikombe barabitwaye

Mu mikino itandukanye.Mu mikino itandukanye.
Ikipe ya Basketball ya Scandinavia irimo kwiyubakaIkipe ya Basketball ya Scandinavia irimo kwiyubaka
Umupira w'amaguru uyobowe n'abatoza nka Moussa Kombi Billy na RadjabUmupira w’amaguru uyobowe n’abatoza nka Moussa Kombi Billy na Radjab
Abasore bizeye kuzavamo abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbereAbasore bizeye kuzavamo abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere

Ku ikubitiro nk’uko ubuyobozi bwa Scandinavia bwabidutangarije, igitekerezo cyo gushinga iri huriro, cyaje nyuma yaho uyu Thierry kasongo yitegereje urubyiruko rw’u Rwanda agasanga benshi bafite impano mu mikino itandukanye batabona aho bagaragariza, ahubwo bamwe bakerekeza mu burara bituma rimwe na rimwe banareka amasomo. Ku ntango, gahunda yari ugukusanya urubyiruko rubayeho mu buzima bukomeye, gusa birangira abana bose bahawe ikaze, ni ko kuzana abatoza babihugukiwe nka Radjab na Billly twagarutseho, aho bita ku bakinnyi umunsi ku munsi.

Aba banyamuryango, ni bo bikora ku mufuka ngo bafashe iyi kipe, cyane ko kuri bo bizera ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi bishobora kuzabagarukira aho basanga ari umwe mu musanzu batanga mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, ndetse no kurema abakinnyi b’ejo hazaza ntawamenya.

Abakinnyi baturuka hehe?

Kuri gahunda, abatoza bajya mu duce dutandukanye ahanini twegeranye na Rubavu, bakajya mu bigo by’amashuri ndetse bakagera no mu ma ‘quartier. Kugira ngo wemererwe kwinjira, ni uko uba uri umunyarwanda/kazi ufite imyaka iri hagati ya 10 na 17, kandi ufite urupapuro rwasinyweho n’umubyeyi.

Scandinavia ifite ikipe ya Beach SoccerScandinavia ifite ikipe ya Beach Soccer
Ni ruhago ikinirwa ku mucangaNi ruhago ikinirwa ku mucanga
Ku ntango Scandinavia yahurizaga hamwe abana bagowe n'ubuzimaKu ntango Scandinavia yahurizaga hamwe abana bagowe n’ubuzima
Ikipe y'abakobwa ya Scandinavia iyoboye izindi muri ruhago mu cyiciro cya kabiriIkipe y’abakobwa ya Scandinavia iyoboye izindi muri ruhago mu cyiciro cya kabiri

Intego, aba ari uguha amahirwe aba bakiri bato ngo bazavemo abakinnyi b’agatangaza bashobora no kuzakina mu ma shampiyona akomeye i Burayi. Muri make ko urubyiruko rwakwitunga rukoresheje imikino. Kuri ubu, gahunda ni ugufungura ama centre nkayo mu gihugu cyose kugira ngo buri mwana w’umunyarwanda abe yagerwaho n’iyo gahunda.

Scandinavia uretse ikipe y’abahungu iteganya gutangiza mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha, inafite ikipe y’abagore bakina mu cyiciro cya kabiri, aho bamaze gutsinda imikino yabo itatu bamaze gukina, bagatsindamo ibitego 17 aho izamu ryabo ryera. Aba kandi, banafite ikipe ya Basketball na Beach Soccer.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)