RUHAGOYACU.com

Seninga Innocent yagizwe Umwarimu w’abatoza ku rwego rwa CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatoranyije Seninga Innocent, usanzwe ari umutoza wa Police FC imugira umwarimu w’abatoza (Instructor) bo mu Rwanda bashaka kujya ku rwego rwa C na B.

Umutoza Seninga yatangarije RuhagoYacu ko CAF yamutoranyije kuba Umwarimu w’abandi batoza bo mu Rwanda hagendewe ku mahugurwa yitabiriye mu 2013 muri Côte d’Ivoire yari yateguwe na FIFA.

Ati “Nakoze course (amahugurwa) ya FIFA inyemerera kuba ‘CAF Instructor’ (Umwarimu ku rwego rwa CAF)”, aya mahugurwa akaba yari agenewe abatoza bagomba kuzahita baba abarimu (Instructors).

Umutoza Seninga ni umwe mu batoza bagaragaje gutera imbere kudasanzwe mu mwaka wa 2016-2017Umutoza Seninga ni umwe mu batoza bagaragaje gutera imbere kudasanzwe mu mwaka wa 2016-2017

Abajijwe niba bitazabangamirana n’akazi yari asanganywe nk’Umutoza, Seninga yavuze ko nta mpungenge afite zo kubifatanya, ati “Kuko nzaba ntanga amasomo mu Rwanda kugeza ubu. Sindajya ku rwego rwo kujya hanze.”

Seninga aratangira akazi nka ‘Instructor’ wa CAF mu mahugurwa y’abatoza agomba kubera i Kigali kuva kuwa 14 kugeza kuwa 30 Nyakanga uyu mwaka, abo azigisha bakazahabwa impamyabushobozi zo ku rwego rwa ‘C’ ya CAF.

Seninga Innocent ni umutoza wa Police FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, akaba yaratoje andi makipe nka nka Isonga FC, Kiyovu Sports na Etincelles FC.

Uyu mugabo yabaye uwa gatatu mu batoza b’abanyarwanda babashije kubona Impamyabushobozi ya ‘A’ ku rwego rwa CAF, akaba yaranitabiriye amahugurwa y’abatoza akomeye ku mugabane wa Afurika ndetse n’i Burayi mu bihe bitandukanye.

Umutoza Seninga yicaje Police FC ku mwanya wa kabiri imbere ya APR FCUmutoza Seninga yicaje Police FC ku mwanya wa kabiri imbere ya APR FC

Seninga afatanya na Justin Bisengimana bombi bakaba abatoza bo ku rwego rwa 'A'Seninga afatanya na Justin Bisengimana bombi bakaba abatoza bo ku rwego rwa ’A’

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!