RUHAGOYACU.com

Senyange ashobora kugaruka mu kibuga umwaka utaha w’imikino- Amakuru ku bakinnyi bose bafite imvune muri Rayon Sports

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi; Senyange Ivan ashobora kugaruka mu kibuga mu mpera z’uyu mwaka w’imikino cyangwa akazatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, ni nyuma yo kubagwa ndetse kuri ubu akaba yaratangiye gukora imyitozo ngororamubiri ngo agarure imbaraga.

Uyu mukinnyi ukina yugarira ku ruhande rw’i bumoso, yaguzwe na Rayon Sports mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye mu ikipe ya Gicumbi FC.

Senyange Yvan yaje kuvunikira mu mikino ibanziriza shampiyona yari yateguwe n’ikipe ya AS Kigali, bituma atongera kugaragara mu kibuga ndetse kubagwa kwe bizamo imbogamizi zitandukanye, aho yari kujya kubagirwa muri Maroc mu Ukuboza k’umwaka ushize, ariko agira ikibazo cy’ibyangombwa.

Senyange amaze igihe kitari gito mu mvuneSenyange amaze igihe kitari gito mu mvune

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports; Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yatangaje ko uyu mukinnyi kuri ubu yatangiye imyitozo imufasha kugarura imbaraga z’umubiri nyuma yo kubagwa ndetse ashobora kuzatangira gukora mu minsi iri imbere.

"Senyange yarabazwe, ubu yatangiye gukora Gym, ngira ngo nka nyuma y’ukwezi azaba yagarutse. Ashobora kuzakora tugeze nko muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro cyangwa umwaka utaha w’imikino ndumva aribwo Senyange yazakoreshwa."

Nshimiyimana Maurice akaba kandi yanagarutse ku zindi mvune zitandukanye ziri mu ikipe ya RayonSports, aho abakinnyi hafi ya bose baragaruka muri iki cyumweru.

"Imvune ihari; ngira ngo ubu umukinnyi Rwatubyaye yatangiye kwirukanka, arimo arakora. Ange na we afite ikiruhuko kugera kuwa Gatanu kuko arimo kuvurwa. Undi muntu urwaye ubu..Manzi Thierry yagize akabazo, kubera imikino yose twakinnye ngira ngo Manzi Thierry yose yagiye atangira n’umunaniro urimo, azatangira imyitozo kuwa Kane [ejo] ntabwo ari igihe kirekire, ntabwo ari imvune ikanganye."

Myugariro Mutsinzi Ange ni umwe mu bagaruka muri iki cyumweruMyugariro Mutsinzi Ange ni umwe mu bagaruka muri iki cyumweru

Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 61, amanota 10 irusha APR FC ya kabiri mu mikino 24 ya shampiyona igeze ku munsi wayo wa 25,bamaze gukina mu gihe mu gikombe cy’Amahoro bazahura na Musanze FC muri 1/8 mu cyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. barya

    Kuya 3-05-2017 saa 12:13'

    ko numva defense yacu igowe, gusa ark ntibitubuza gutsinda

  2. maso

    Kuya 3-05-2017 saa 10:53'

    Bite by’Abouba?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru