RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Senyange watangiye imyitozo arashimira General James Kabarebe wamuvuje
Print Comments: 17 Share on Facebook Share on Twitter Text Size


Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Fc, Senyange Yvan, arashimira Ministiri w’ingabo General James Kabarebe wamuvuje, akaba yabashije no gutangira imyitozo kuwa gatanu taliki ya 5 Gicurasi.

Senyange Yvan yavunitse shampiyona itaratangira , kugeza ubu ntiyakoraga n’imyitozo kubera imvune yagize no kwivuza bikamugora kubera ikibazo cy’ibyangombwa, ariko General James Kabarebe akamuvuza ndetse n’ibindi bisabwa byose akaba ari we ubitanga.

Senyange yavunitse ataratangira gukina shampiyona Senyange yavunitse ataratangira gukina shampiyona

Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu.com yagize ati ‘’ Minister James Kabarebe ndamushimira, ni umuntu mwiza cyane, ni umupapa, mbese ni umubyeyi, yaramfashije byose byose byose, nivurije hano mu Rwanda kuri Faical, muri Maroc byari bimaze kwanga, byambereye birebire kugirango passport yanjye isohoke’’ Senyange.

General Kabarebe akurikiranira hafi abakinnyiGeneral Kabarebe akurikiranira hafi abakinnyi

Uyu musore yari ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kujya kuvurizwa muri Maroc, ariko abandi bakinnyi bari kujyana barinda bagenda atarabona ibyangombwa kubera guhindura igihugu, dore ko yavuye muri Uganda akaza mu Rwanda.

Kujya muri Maroc byanze, nibwo General Kabarebe yamuvuje mu bitaro byitiriwe umwami Faical, ndetse ngo atanga na buri kimwe cyose kugira ngo uyu musore yitabweho.

Senyange avuga ko ubu yatangiranye n’abandi imyitozo ariko we agakora iyoroheje kuko nyuma ahita ajya ku ruhande, ariko kuwa mbere w’icyumweru gitaha azatangira imyitozo y’ingufu.

Ati’’ gahoro gahoro nibwo ngarutse mu kibuga, ntabwo ndi bukubeshye ngendera kubyo muganga yambwiye nambwira ngo ndi tayari nzakina ,bitewe nuko ndi kumva umubiri umeze ndumva nta kibazo, nakoranye n’abandi bagitangira nyuma imyitozo ikomeye njya ku ruhande, gahoro gahoro ngenda nkora ibyo Doctor Rutamu Patrick ambwiye’’ Senyange Yvan.

Uyu musore yavunikiye mu mukino utegura shampiyona, ubwo Rayon Sports Fc yakinaga na Mukura VS et Loisirs, kuri stade Huye, ari naho avuga ko yavunikiye akanyomoza abavuga ko yaguzwe na Rayon Sports Fc (imukura muri Gicumbi Fc) yaravunitse, kuko ngo imikino ya mbere ya Rayon Sports Fc yarayikinnye.

abasportifs benshi bavuga ko General Kabarebe ababa hafiabasportifs benshi bavuga ko General Kabarebe ababa hafi

Abakinnyi benshi bakunze gushimira Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe.

Uheruka ni Hategekimana Bonaventure Gangi wavuze ko uyu mujenerali ariwe wamuvuje, akiyongera no kubandi bo mu makipe atandukanye bakunze kumushimira kubafasha mu buryo bunyuranye, haba ababitangaje n’anbandi Ruhagoyacu. Com yagiye imenya ko bafashijwe na General Kabarebe.

Bwiza Kuya 9-05-2017 saa 16:56'

Nyakubahwa Minister Imana imuhe umugisha.

MOSES Kuya 8-05-2017 saa 17:32'

ese bavandimwe ba rayon mwakagombye gushimira afande kuruta gusebanya kuko apr irabahatse ubuhari umuyobozi numwe wanyu wakora igikorwa nka kiriya nge mfana sun rise ark ntimukiyite benshi kuko murabo kuryanira mubufaranga budafashije mwiyemera gusa afande congs

nsanzimana Kuya 8-05-2017 saa 02:28'

Elyse,nawe Gikona Jye Mbona Muri Njiji!! ntimukitiranye ibintu, umukinnyi yavujijwe na Afande Jemes Kabarefe.si APR! ntamafaranga yakuye mububiko bwi kipe yanyu ngo ajye kuvuza uwo mukinnyi. naye kugiticye yakoreye ,yavunikiye(afande yokabyara).kandi ushobora gusanga Afande Ari Numureyo Yarayikunze Kera.Apr Akaba ayitaho kubera akazi.gusa IMANA IMUHE KURAMBA YARAKOZE.gusa icyogikora ntucyitirire ikipe yanyu.ntaho gihuriye nayo,kandi mwewe abafana ba apr wibukeko ntacyo mumaze,weho hari na mafaranga 50 wari watanga muri apr,nonese twe kodukenye ubwo apr bayibahaye yamara numunsumwe ikiriho? nitwe bafana bemewe kuko dufana mumagambo no mubikora.nahomwe ntacyo mumaze,ninayo mpamvu nibyo mwavuga kwikipe yanyu bitumvikana,kuko ntagaciro mufite.kandi ikintu iyo ntagaciro gifite ntanicyo kiba kimaze.

sitiven Kuya 6-05-2017 saa 20:27'

Arega ntabwo waba ukorana na HE neza ngo unanirwe kugira umutima wo gufasha kuko yabigishije kuba patriotes. Afande turagushimira mugufasha aba sportifs uzatubabarire utuzanire umutoza wo kurwego rwa APR FC ikipe dukunda nyamukandagira mu kibuga cyikasa imitutu ubundi tukazajya mu matsinda ya confederations cup kuko Mulisa mwamuhaye amahirwe ntiya yabyaza umusaruro bituma aduteza aba gasenyi. Thanks a lot Honorable Genenral James

Elyse Kuya 6-05-2017 saa 19:11'

minisitiri wacu turamushimiye cyaneee kuko we ntatekereza nkabareyo gusa ikibazo abikorera indashima zabareyo barangiza bakiyemera ngo barakaze abareyo nibajye bemerako bakennye harya uwo si uwakabiri tubavurije barangiza bakirirwa basakuza icyobazi nugushwanira kudufranga twinjiye kuri sitade

ntihemuka yusufu Kuya 6-05-2017 saa 17:23'

imanaizag ikomoza kumuturindira

Poku Kuya 6-05-2017 saa 16:00'

Uyumugabo nimfura pee!! Naho abakabikoze nkinshingano zabo barimo kurwanira amafaranga ya skol!!

yussuf Kuya 6-05-2017 saa 15:25'

kbsa

ntihemuka yusufu Kuya 6-05-2017 saa 15:17'

imanaizag ikomoza kumuturindira

Yaya Toure Kuya 6-05-2017 saa 14:57'

Ibyo muvuze bimugirirweho General James KABAREBE ni Imana y’i Rwanda! Ni umubyeyi uzi igikwiye, ni umubyeyi wa twese! Uwakwereka iyo atwigisha gukunda igihugu n,abanyarwanda. Kuri we Urunana rwa bene Kanyarwanda ni rwo rumuraje ishinga! Byongeye akunda Sport abasportifs mubimenye mugire iryo shyaka ryo guhesha igihugu agaciro.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)