RUHAGOYACU.com

Shakhtyor ya Papy iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Belarus-Uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye

Ikipe ya Shakhtyor yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus, ikinamo umunyarwanda Patrick Sibomana yitwaye neza cyane mu mpera z’icyumweru gishize, inyagira ikipe yitwa Isloch ibitego 4-0, ihita inafata umwanya wa mbere muri Belarus.

Iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 53, ikaba irusha ikipe ya 2 ya Dynamo Minsk inota 1.

PNG - 59.8 kb
Uko urutonde ruhagaze muri Belarus nyuma y’umunsi wa 23

Sibomana Patrick werekeje muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2017, yagize akabazo k’invune nyuma y’imikino 3 yari amaze kugaragara muri iyi kipe, akaba asigaje ibyumweru 2 hanze y’ikibuga, akabona gutangira imyitozo.

Belgium: AFC Tubize

Iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya 2, ikaba ikinamo umunyarwanda Salomon Nirisarike ntabwo byayigendekeye neza kuri uyu wa Gatandatu, ikaba yaranyagiwe n’ikipe ya Cercle Brugge ibitego 4-0.

PNG - 31 kb
Imikino ya mbere 7, isize Tubize iri ku mwanya wa nyuma

Kugeza kuri ubu iyi kipe, ni yo iza ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo muri iki gihugu, aho mu mikino 7 bamaze gukina, iyi kipe ya Tubize imaze gutsindamo umukino 1, ikanganya imikino 2, naho indi 4 yose ikaba yarayitsinzwe.

Morocco: KAC Kenitra

Ikipe ikinamo EMery Bayisenge mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Maroc ya KAC Kenitra, yanganyije ibitego 3-3 n’ikipe ya AS SALÉ kuri Stade Municipal (El Araïch (Larache)) iyi kipe ya Emery yakiriiraho imikino.

Ni umukino wa 3 mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Maroc iyi kipe yakinaga kuva yamanuka.

Kenya: Gor Mahia

Ikipe ya Gor Mahia ikomeje gutera intambwe ibaganisha ku gikombe cya shampiyona mu gihugu cya Kenya, nyuma yaho itsindiye ikipe ya Tusker FC ibitego 2-0, mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, wasize Gor Mahia irusha ikipe ya 2 (SOFAPAKA) amanota 12, mu gihe hasigaye imikino 8 shampiyona ikarangira. Iyi Gor Mahia iracyafite n’undi mukino w’ikirarane.

Muri uyu mukino Tuyisenge yatungwemo na bagenzi be bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, bamusiga ibyondo, undi munyarwanda Kagere Meddie yatsinzemo igitego cya 1 ku munota wa 16, Odhiambo atsindamo igitego cya 2 mu gice cya 2 cy’umukino.

Tanzania: Simba SC & Singida

Muri Tanzania haba abanyarwanda 3 bakina mu ikipe y’igihugu Amavubi, bakaba banakina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Burasirazuba.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Singida United yatsinze ikipe ya Kagera Suger igitego 1-0, cyabonetse kuri penaliti ku munota wa 83 gitsinzwe n’umunya Zimbabwe Kutinyu.

Ni umukino wa 3 wikurikiranya iyi kipe ya Rusheshangoga na Usengimana Dany zibashije gutsinda, mu gihe bari batakaje umukino ubanza.

Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 9, imbere ya Yanga na Simba SC ziri ku mwanya ikurikiyeho.

Iyi Simba SC ikinamo umunyarwanda Niyonzima Haruna, ikaba yaranganyije ibitego 2-2 na Mbao ku wa kane w’icyumweru gishize.

Zambia: ZESCO United

Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya ZESCO ya Iranzi Jean Claude yakinaga irushanwa rya CAF Confederation Cup, aho yanganyije 2-2 na Super Sport United yo muri Africa y’Epfo, bikayiviramo guhita isezererwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mgm

    Kuya 25-09-2017 saa 13:36'

    Ntibavuga Shahtjor ya Pappy bavuga Shahtjor umukoresha wa Pappy !


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru