RUHAGOYACU.com

Shampiyona izatangira Rayon Sports ifite abayobozi bashya

Ikipe ya Rayon Sports irateganya inama y’inteko rusange mu byumweru 2 biri imbere, ahateganyijwe igikorwa cy’amatora ya Komite Nyobozi nshya y’iyi kipe ifite abakunzi batari bacye muri iki gihugu cyacu.

Iyi kipe yakunzwe kurangwa n’akajagari mu miyoborere yayo mu minsi ishize, bizakugera naho isesa komite zose zayo, harimo komite y’umuryango wa Rayon Sports na Komite y’ikipe y’umupira w’amaguru, kimwe na komite y’inama y’ubutegetsi, kubera ibibazo byari muri iyi kipe.

Ubusanzwe Rayon Sports FC iyoborwa n’umuryango wa Rayon Sports mu rwego rw’amategeko, uyu muryango akaba ari wo ushyiraho komite icunga ikipe mu buzima bwa buri munsi, ariko bisa nkaho mu minsi ishize hatarimo kunvikana na gato, impande zombi zitunvikana na gato.

Ku cyumweru gitaha nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango bose ba Rayon Sports, igashyirwaho umukono na Ngarambe Charles usanzwe ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, ariko wasinye nk’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, hazabaho amatora azemeza ubuyobozi bushya.

JPEG - 70.5 kb
Itangazo ritumira abanyamuryango ba Rayon Sports mu nama

RuhagoYacu yavuganye n’umwe mu bari mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ibyakozwe n’abiyise Imena (Bahoze bayobora iyi kipe) bitemewe n’amategeko kuko badafite ububasha bwo gusesa komite y’umuryango kuko ubusanzwe ishyirwaho n’inama y’inteko rusange.

" Ibyakozwe ntabwo byemewe n’amategeko kuko ntaho biri mu mategeko agenga umuryango wa Rayon Sports. Gusa wenda byahuriranye n’uko ikiringo cy’imyaka 2 bari barahawe kirangiye, ubwo tuzemeza ubuyobozi bushya." Uyu muyobozi waganiriye na RuhagoYacu, utashatse ko izina rye rijya ahagaragara.

Undi wavuganye na RahagoYacu akaba yatangaje ko iyi nama iziye igihe, kugira ngo bifashe ikipe kujya ku murongo ifite n’ubuyobozi buri ku murongo, dore ko umwaka ushize yemeza ko byabangamiye ikipe, kubera kudakorana neza kw’abari bari muri komite zitandukanye z’ikipe.

" Ni igihe cyiza ko abakunzi ba Rayon Sports bicara hamwe bakitorera ubuyobozi bubanogeye, bwafasha ikipe yacu gutera imbere mu gihe kirambye, kuko ibyo twarimo bidasobanutse." Uyu wari muri imwe muri Komite zicyuye igihe.

Buretse amatora ya Komite nyobozi nshya y’umuryango wa Rayon Sports, hanateganyijwe kandi kurebera hamwe uko umutungo wakoreshejwe mu mwaka ushize w’imikino, no kurebera hamwe ingengo y’imali iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi nama izabera kuri Sport View hotel tariki ya 17 Nzeli uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Frank

    Kuya 6-09-2017 saa 13:02'

    Abo ba nyamurango batorwa ryari,nande, umugabane ni angahe?Mudusobanurire.Murakoze.

  2. gafishi

    Kuya 5-09-2017 saa 19:05'

    Bamwe bati nibyiza ko twa kongera Ingufu muli Winning Team (Rayon Sports) ; Abandi bati, Mediocrity ya Magament na Coaching Staff yacu ntacyo idutwaye ; bati nubundi ko bamwe batubona hagati yu mwanya wa gatanu nuwa karindwi ; dushoboye kuguma ku mwanya wacu wa gatatu, ntacyo byaba bidutwaye (Apr Fc),

    Nkubu, Rayon Sport igize amahirwe yo kuyoborwa na Caesar Kayizari ; Umugabo mu bazi Foot Management mu Rwanda, dore ko na Muramu we itoza Rayon, yarimwe Apr Fc yakiniye ibihe byose ; kandi Caesar Kayizari yayigeza kure hashoboka ! Ubwo nti byaba bishyize hanze amatiku aba mu nzego atarakwiriye kuba mo ; Caesar Kayizari ngo ntiyaba Umuyobozi wa Apr Fc, kubera ibyo, ngo na muramu we nti yatoza Apr Fc !? Come on !!! Ariko haba Imfura hakaba Abanyamatiku ; sinzi lero niba Brave Man Caesar Kayizari, yakwemera gutera umugongo Apr Fc !

  3. cccccccccccc

    Kuya 5-09-2017 saa 16:51'

    Ibyo bazakora byose, Gacinya azabe umuyobozi, niwe uharanira ishema n’isheja bya Rayonsport. Abasaza babe bigiye hirya.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru