RUHAGOYACU.com

Shassir ashobora kujya gukina muri Kenya umwaka utaha

Rutahizamu w’umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports Shassir Nahimana yemeje ko yamaze kubengukwa n’amakipe atandukanye yo muri Kenya, nyuma y’ko bamubonye akina mu mikino ya CECAFA iri kubera muri iki gihugu.

Shassir Nahimana uri kumwe n’intamba muri iyi mikino iri kubera mu gihugu cya Kenya, yitwaye neza cyane mu mikino ikipe y’u Burundi imaze gukina muri iri rushanwa.

Nyuma y’umukino wa mbere wahuje u Burundi na Uganda, uyu mukinnyi w’imyaka 23 avuga ko yegerewe n’amakipe 2 yo muri Kenya akamusaba ko yayasinyira amasezerano.

" Tumaze gukina na Uganda hari amakipe 2 yanyegereye ambaza niba nakwemera kuyakinira, muri uyu mwaka w’imikino." Shassir Nahimana aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

JPEG - 359.9 kb
Nahimana yatsinze igitego kuri uyu wa 4 ubwo u Burundi bwanyagiraga Ethiopia ibitego 4-1

" Nababwiye ko bidashoboka ko nahita nyazamo aka kanya kuko mfite amasezerano ngomba gusoza mu ikipe ya njye ya Rayon Sports. Ntabwo ndi umukinnyi ukunda guhinduranya amakipe ntasoje amasezerano, ariko amasezerano yanjye narangira, nzabitekerezaho."

Uyu mukinnyi ushobora gukina nka rutahizamu cyangwa agakina afasha ba rutahizamu ari mu basore b’abahanga bakina muri AZAM Rwanda Premier League.

Mu mwaka wa mbere w’imikino hano mu Rwanda, yarigaragaje cyane afasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona atsinze ibitego 13, anageza Rayon Sports mu ijonjora rya 3 mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ari kwitwara neza cyane muri CECAFA, aho kuri uyu wa kane yari mu bakinnyi bitwaye neza cyane ubwo u Burundi bwanyagiraga Ethiopia ibitego 4-1, akaba yatsinzemo igitego cya 4 amaze gucenga abakinnyi b’inyuma bose b’ikipe ya Ethiopia.

Shassir avuga ko bigoye ko yagenda muri Kenya mu kwezi kwa 2 ubwo shampiyona yaho izaba itangiye, ariko nasoza amasezerano mu mpeshyi y’umwaka utoza ashobora kuva muri Rayon Sports akajya muri Kenya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bahongerimana Xavier

    Kuya 10-12-2017 saa 19:26'

    Arikose nkawe wiha gutuka rayon ngo nigasiha urigiki? ubundise ushinzwe iki?mbere yo kuvuga ujye ubanza wigenzure ugenzure nururimi rwawe.

  2. TIGRE

    Kuya 10-12-2017 saa 16:19'

    Ummukinnyi se ni gute yakina umukino umwe amakipe agahita amusaba ko ayatsindira! ku mukino wa Uganda ko twawubonye Shassir yakoze iki? mujye mureka kudushyushya imitwe

  3. GIKUNDIRO FC KARONI GASENYI

    Kuya 9-12-2017 saa 11:31'

    AYI WE IYI NKURU NDAYISOMYE NUMVA INTEGE ZIRACITSE IMANA IDUFASHE ABA BASORE NTIBAZAGENDE NZI NEZA KO ABAYOBOZI BA RAYON SPORT ARI ABAHANGA,NIBEGERE ABA BASORE BABAGANIRIZE HAKIRI KARE MAZE BATUBWIRE IBISABWA.THANKS

  4. Rayon

    Kuya 8-12-2017 saa 16:42'

    Shassir na Pierrot biragoyeko umwaka utaha twabagumana kuko Masudi Djuma ntazabura uwatwaramo usibyeko gusimbuza Shassir byakworoha ariko Pierrot azatubera nka Witakenge Djannot ava muri Rayon twabuze umusimbura neza neza gusa nizera GACINYA cyane ariko yaravangiwe ubu sinziko azabagumana gusa abataka Rayon mbona itajya ibabura ikibazo numuntu ubaha imipira nka Pierrot umubuze byose biba birangiye na Mavubi burya niwe abura nta numero 8 cg 10 agira usanga akinisha ba numero 6 babiri cg batatu nka Djihad na Yanich ubwose ninde watanga imipira urundi rugero muzarebe MAN UTD iyo ibuze POGBA ibita irangira kuko ariwe ukinisha abataka so Shassir kubwange yasimburwa ariko Pierrot wapi wamukirahe niyo wamubona yagutwara nkibihumbi amake 50 yamadorari nabwo atari nka Pierrot umeze nkawe yagutwara 100 ryuzuye bayobozi ba Rayon mwahaye Pierrot ibihumbi 50 byamadorari akongera amasezerano hakiri kare

  5. MANUCO

    Kuya 8-12-2017 saa 12:42'

    Ntukansetse dwose!!!!
    Ngo yagejeje GASIHA fc hahe!!!!
    None c byibura hari n’igitego na kimwe batsinze muriryo rushanwa???
    Ahubwo mubwire ajye gushaka undi muti(uburozi) dore ubwo yazanye bwarashize

  6. MANUCO

    Kuya 8-12-2017 saa 12:42'

    Ntukansetse dwose!!!!
    Ngo yagejeje GASIHA fc hahe!!!!
    None c byibura hari n’igitego na kimwe batsinze muriryo rushanwa???
    Ahubwo mubwire ajye gushaka undi muti(uburozi) dore ubwo yazanye bwarashize

  7. MANUCO

    Kuya 8-12-2017 saa 12:42'

    Ntukansetse dwose!!!!
    Ngo yagejeje GASIHA fc hahe!!!!
    None c byibura hari n’igitego na kimwe batsinze muriryo rushanwa???
    Ahubwo mubwire ajye gushaka undi muti(uburozi) dore ubwo yazanye bwarashize

  8. Bizimana Jean

    Kuya 8-12-2017 saa 11:41'

    njye nikundira shasir niyo mp
    amvu mwifurije ibyiza biruta Kenya nimba ariho heza wajya ukarushaho gutera imbere amahirwe masa ugire ibihe byiza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru