RUHAGOYACU.com

Sibo Abdoul ari mu biganiro na APR FC byo kuza kuyibera umutoza

Umunyarwanda Sibomana Abdoul ari mu biganiro bigeze kuri n’ikipe ya APR Football Club yahoze akinira, akaba ashobora kuza kuyibera umutoza mu minsi ya vuba nta gihindutse.

Sibo Abdoul ni mukuru wa Niyonzima Haruna (Kapiteni w’Amavubi) ukina muri Tanzania, na Muhadjili Hakizimana uri mu ikipe ya APR FC, akaba na Nyirarume wa Djihad Bizimana.

Uyu mugabo yakiniye ikipe ya Etincelles, Kiyovu Sport na APR FC hano mu Rwanda, akaba yaranabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi, dore ko ari mu banyarwanda 23 bari muri Tunisia muri 2004.

" Ni byo koko nasabye ubuyobozi bwa APR FC ko banshakira undi mutoza waza hano akamfasha gutegura iyi kipe uyu mwaka." Umutoza Jimmy Mulisa aganira na Radio 10 nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere.

JPEG - 156.2 kb
Jimmy Mulisa yasabye abayobozi ko baha akazi Sibo bagakorana

" Abdul Sibomana ni njye wasabye ko yaza tugafatanya, ubu ari mu biganiro bigeze kure n’ikipe biramutse bikunze vuba, mwamubona no mu mikino ya CAF Confederation Cup."

Uyu mugabo wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, akanakina imbere ari mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri APR FC yanabereye kapiteni mu ntangiriro z’iki kinyejana cya 21.

JPEG - 90.1 kb
Sibo asanzwe aba ku mugabane w’i Burayi n’umuryango we

APR FC iri mu myitozo y’imbaraga yo kwitegura imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, aho izakira ikipe Anse Reunion yo muri Seychelles kuri sitade Amahoro, kuri iki cyumweru.

JPEG - 128.4 kb
Uyu mugabo arim bakinnyi 23 b’abanyarwanda bakinnye igikombe cy’Africa
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jobsmith

    Kuya 7-02-2018 saa 09:47'

    Sibomana Abdoul a.k.a GATUZO ngwino ukore akazi kuko urabishoboye

  2. Hakorimana J Damascene

    Kuya 6-02-2018 saa 15:39'

    hhhhhh umva nkubwire wowe uvugango uri KaKa rekeraho kuvuga Murisa nabi ndetse n’ubuyobozi bwa APR icyo ugomba kumenya nuko eqwipe yacu icyo yaziraga cyarangiye twari twarabuze abakinyi nka migi ndetse na iranzi bazi izina APR icyo aricyo rekeraho kuvuga ayomagambo yuzuye urwango kuko nimvugo yawe irabigaragaza uri gatindi gasenyi

  3. twagirimana

    Kuya 6-02-2018 saa 14:10'

    ngewendabyemera murisa akeneye umufashapentako atajyize ahubwomwakagobyekubamukemura ikibazo kujirango atazatsirwa akitwazakomwanzekumuha sibomana nawewafashijebyinshimuri apr nazeyongere bekoharahoyatugeza murakoze

  4. josue

    Kuya 6-02-2018 saa 10:21'

    ariko nkawe ngo ni muhammed koko ubwo uvuze iki koko ?ibintu mwihaye ndabona ntaho bituganisha nukuri,ubwo wanditse muruhe rurimi?abantu nkamwe bagomba guhezwa mu Rwanda.kuko mutwicira ururimi.turi gutema ishami ry’igiti turyicayeho rwose.mureke twe guta ibituranga.

  5. Claudine

    Kuya 6-02-2018 saa 09:27'

    Urakaza neza Sibo Abdoul,ahubwo bakugire umutoza mukuru kuko ukobiri wowe ufitigitsure kdi wanakinnye umupira kurwego rwohejuru twemera warinumuhanga cyaneeee ubwo bumenyi bwawe turabushaka mwikipe

  6. Muhammad

    Kuya 6-02-2018 saa 08:44'

    " Ni byo koko nasabye ubuyobozi bwa APR FC ko banshakira undi mutoza waza hano akamfasha gutegura iyi kipe uyu mwaka." We se afite icyizere ki ko azaguma muli Apr ?

    Oh my God, Apr FC igeze ahabi pe !
    Niba umu mentally slow, umu mentally retarded person ariwe usigaye wibutsa ubuyobozi, ko hari icibazo gikomeye cyo kutagira umutoza ushoboye, kandi yivuga (Ha, ha, ha !!!). Ubgo se aba ashaka kubwira abayobozi be, ko bata bona n’ibigaragarira umwana w’imyaka icumi ? Ubgo uwo mu retard asanga arusha ubgenge abamuyoboye !? Erega kuba byonyine, baragumanye igihe kingana gitya umu retard nk’uwo, nta uta byibazaho !!!

    Anyway, tugiye gutangira Confederation Cup, kandi nta Team iyijyamo idafite umutoza ufite Licence yemewe na Fifa and that’s not the case with Umulisa ! Ubgo byanze bikunze, umutoza ufite License agomba gusimbura uwo muswa ; niba ari Sibomana Abdul, nobody knows ! We se yaba afite iyo License ; that’s the question ! Ibyo ari byo byose, ntawahiga Umulisa m’ubuswa !

    Meanwhile Miggy Double Armband ; the Real Coach and Playmaker, the inspiration and driving force of the Team : in you and only in you we place our trust ! Tegura neza barumuna bawe, mentally

  7. Rogers

    Kuya 6-02-2018 saa 08:10'

    You’ re most welcome our legend,ikinyabupfura nubuhanga bwinshi wagiraga mukibuga igihe cyose wadukiniraga ngwino ubisangize muri abo basore ba GITINYIRO maze bakomeze bamenagure udukipe twose uhereye kuri As kigali tubona twahangana tutibagiwe nakagakipe kagirurusaku rwinshi ngo ni Gatindi gacanga fc

  8. Tity

    Kuya 6-02-2018 saa 07:54'

    Wowe wiyita Ema abafana ba gatindi mugirwa nokurangwa namatiku nokuvuga ibitabareba,uriya afite uburenganzira bwo kuvibyashaka,ubu c wowe uko nkunva wasanga urirwesamadongo none ngo ntanibihumbi 10 atanga hagati yanyu namwe we harimo itandukaniro vive Apr we love you so much!!!!!!

  9. ema

    Kuya 6-02-2018 saa 07:00'

    Ariko abafana ba kanyagazi mwabaye mute?ubu koko murisa niki atabakoreye?ntiyabatsindiye rayon yari yarabananiye ibatsinda umuriro ukagenda?koko mwagiye munyurwa kweri?mumuhe amahoro numutoza mpuzamigabane cg mugende muyitoze gusakuriza aho mwicaye byo murabizi ubu wasanga nkawe ntanibihumbi 10 ujya utanga ahubwo ugatyaza ururimi gusa

  10. Kaka

    Kuya 6-02-2018 saa 05:13'

    Reka abayobozi bacu nabo ntibagashimishwe nubusa ubuse jimmy mulisa numutoza wogusaba umwungiriza kweri! Nkaho we bamushakiye uwo yungiriza ngo arashaka umwungiriza bagiye bafatira ingero muri Tanzanie Masoudi ntakubye gatatu Mulisa mu gutoza kuki yungirije banze kumugira mukuru! Ariko abayobozi bacu uwanbwira icyo baca kuri Mulisa wagira ngo Papa we niwe nyiri Apr


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru