RUHAGOYACU.com

Sibomana Patrick na Sekamana Maxime mu muryango winjira muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC bakina ku mpande basatira, bari mu biganiro na Rayon Sports yifuza kubasinyisha mu minsi mike, aho babisikana na Nshuti Dominique Savio na we usa n’uwarangizanyije n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ishaka umusimbura wa Savio wanifujweho n’amakipe yo kujya hanze y’u Rwanda, bituma itangira gutekereza ku buzima bwa nyuma y’uyu musore wigaragaje cyane nyuma yo kuyerekezamo.

Papy na Maxime barifuzwa na Rayon SportsPapy na Maxime barifuzwa na Rayon Sports

Iyi kipe yarangije kwegukana igikombe cya shampiyona, ntabwo yagiye kure mu gushakisha abakinnyi dore ko yahereye kwa mukeba, ni ko gutangira ibiganiro n’abasore babiri basoza amasezerano ubwo shampiyona izaba irangiye.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, atangaza ko uri uyu mbere mu masaha ya saa sita, umukinnyi Sibomana Patrick Papy yabonanye na bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports ngo barangizanye, gusa bakaza kutumvikana ku mushahara w’ibihumbi 400 byavugwaga ko yahabwa.

Papy wari wifujwe n’ikipe yo mu Bubirigi bikarangira byanze, bivugwa ko na we ashaka gusohoka muri APR FC nyuma yo kumenya amakuru ko Savio Nshuti ashobora kugurwa, bityo akaba yabura umwanya ubanza mu kibuga.

Nshuti Dominique Savio amaze iminsi akurikiranwa n'ikipe ya APRNshuti Dominique Savio amaze iminsi akurikiranwa n’ikipe ya APR

Mu gihe aba bakinnyi bombi batarimo bitaba telefoni zabo, ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu muvugizi wayo Gakwaya Olivier, yatangaje ko aya makuru kuri ubu akiri ibihuha kuko aba bakinnyi bagifite amasezerano n’ ikipe ya APR FC.

Gusa aha, iyi kipe ikaba igomba gusimbuza abakinnyi bayo bari inking za mwamba, Nsengiyumva Mustapha warangizanyije na Police na Nshuti Savio wifuzwa cyane na APR FC na As Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Yahay Kuya 16-06-2017 saa 20:01'

Nonesewowe Harinkunga Muri rayon bagusaba kugirangobahembe Abakinnyi?

annet Kuya 15-06-2017 saa 15:11'

Ariko abafana mwabaye mute , nibagende bazabishima bamaze amaezi atatu badahembwa, ntibazatinda kubona ko bibeshye amayira!!!

kaita Kuya 15-06-2017 saa 07:20'

uyobewese ibyabasifuzi bagukoreye nideeeeeeeee mutuze turabazi nawe ntabyowatwaye ubikwiye ESE umutsi bafandi bazayatera umugongo ayomakipe yanyu muzakora iki

tuyishime Kuya 14-06-2017 saa 16:05'

yewww papi ARambabaje g
asenyise idahemba koko

kaita Kuya 14-06-2017 saa 07:26'

nonese koko mwumva? tutazabakuramo bakinnyi sha rekambabwire uko imyaka igiye kuza bizashoboka abomwajyanye bakumariye iki mwabamariye iki konamwe ntahomugera mushyire agapira hasi turebeko haricyo twazafasha igihugu

kaita Kuya 14-06-2017 saa 07:21'

nonese koko mwumva? tutazabakuramo bakinnyi sha rekambabwire uko imyaka igiye kuza bizashoboka abomwajyanye bakumariye iki mwabamariye iki konamwe ntahomugera mushyire agapira hasi turebeko haricyo twazafasha igihugu

aimable Kuya 14-06-2017 saa 07:00'

umukinnyi uvuye muri APR ajya muri gasenyi aba arangiye Burundu. reba ikiryabarezi , Rwigema, tuyizere donatie ( jojori) Gatete,...... ubwo nabo nyine mubibagirwe naho ubundi mureke abahungu baze iwabo w’umutuzo muri APR Wlcm Savio na Manzi. dutwara abigaragaje tukarekura ibigarasha iyo nayo ni insinzi kuba murya twahaze kareeeeee

bnbnbbb Kuya 13-06-2017 saa 22:32'

Ngo izamara imyaka nkigo rayon imaze muvandi ntibyakunda kbs izagenda nkuko izindi nkayo zagiye mn

Sylve Kuya 13-06-2017 saa 21:56'

Wowe Wiyise hhhhh ntandanga gaciro zakinyarwanda ugira.uri ni njiji abobakinyi ba apr se urata ngobafite amazu,amamodoka,kuba bayafite bikumariye iki?nibyawese? nibyasose? kandi wasanga niwanyu murara mutariye! nta ni gurudumu yigare mugira,nikose sha? utekerezako abakinyi bareyon bararahe? niba ntanzu bagira. buriwese afite uburyo abayeho.kandi twese ntitwabaho turesha,hagomba kubaho aboroheje nabakomeye. gusa nubwo turabakene dutwaye igikombe. kandi nubwo rayon yabura abakinnyibose batwaye iyi champion ntitujya tubura abakinnyibeza.

Jeje Kuya 13-06-2017 saa 20:47'

mureke abana bajye aho umutima wabo uberekeza ntaguforca ibidasunikika. buriya hari umunezero babuze babona bakura muri Rayon kandi umunezero si amafaranga menshi.

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!