RUHAGOYACU.com

Sibomana Patrick yasinye imyaka itatu muri Shakhtyor ya mbere muri Belarus

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC Sibomana Patrick Papy yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu akinira ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk iyoboye shampiyona magingo aya muri Biélorussie.

Papy wari urangije amasezerano muri APR FC, yari yifujwe na Mukeba Rayon Sports ndetse ibiganiro biri hafi gusozwa, gusa birangira uyu mukinnyi wzamukiye mu Isonga ahisemo kubivamo ni ko gutangira gutegura urugendo rugana ku mugabane w’Uburayi.

Mu magambo y'ikirusiya bati: ДОБРО ПОЖАЛОВАТЬ! ПАТРИК СИБОМАНА... Ikaze Sibomana PatrickMu magambo y’ikirusiya bati: ДОБРО ПОЖАЛОВАТЬ! ПАТРИК СИБОМАНА... Ikaze Sibomana Patrick

Uyu musore werekeje muri Biélorussie kuwa gatatu w’icyumweru gishize, kuri uyu munsi ni bwo yeretswe abakunzi b’iyi kipe ya FC Shakhtyor.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rw’iyi kipe, bavuga ko Papy ari umukinnyi mwiza ushobora gukina ku mpande zose zisatira(Right&Left Wing) aho yashoboye guhesha APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona na bibiri by’amahoro nkuko babivuga.

Aba, bakomeza bavuga ko Papy yakiniye ikipe y’igihugu afite imyaka 16 gusa, aho kuri ubu amaze kuyikinira imikino 17 agatsindamo ibitego birindwi hamwe n’imipira itanu yavuyemo ibindi.

FC Shakhtyor kuri ubu iza imbere y'andi makipe nka Bate Barrisov na Dinamo MinskFC Shakhtyor kuri ubu iza imbere y’andi makipe nka Bate Barrisov na Dinamo Minsk

FC Shakhtyor Soligorsk yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize ya Biélorussie, ni ikipe y’ubukombe muri iki gihugu, aho imaze kwegukana igikombe kimwe cya shampiyona ndetse na bibiri by’igihugu mu myaka 66 imaze ishinzwe.

Iyi kipe ikaba yaribifite itike yo gukina imikino ya Europa League gusa Papy akaba atazabona amahirwe yo guhura na Arsenal, kuko ikipe ye yaje gusezererwa na Sūduva Marijampolė yo muri Lithuania ku bitego 2-1 mu majonjora y’ibanze y’iri rushanwa ry’iburayi.

Papy yahawe ikaze mu ikipe ye nshyaPapy yahawe ikaze mu ikipe ye nshya

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. murenzi

    Kuya 9-08-2017 saa 09:56'

    congratulation kumusore wacu papy!!!!

  2. mcdonald

    Kuya 5-08-2017 saa 06:32'

    Ibi nibyo dukeneye ku bakinnyi bo mu rwa Gasabo. Courage ni kubandi birihafi gutungana nitugira abayobozi beza bumupira kuku ntabwo biza ari impanuka.

  3. nyirsbizeyimana

    Kuya 4-08-2017 saa 20:51'

    Asante papy ubaye umuntu w’umugabo rwose kuba urebye kure ntujye muri rayon arega APR ibaye ubukombe mukurera abana babanyarwanda ikabaha amahirwe yo kujya guhahira no hanze ahubwo nibaza nkabariya birukira muri rayon ninde munyarwanda wavuye muri rayon akajya hanze? ahubwo irimo kwirukira gusakuma abo Apr yirukanye ngo ni ubukeba rwo muri apr hari politike yo guteza abana bacu imbere rero nabandi barebereho

  4. Fan

    Kuya 4-08-2017 saa 20:09'

    Wabona utabaye nka katauti ukaba umunyarwanda ukoze ibigwi byo gukina champion league kumugabane w’uburayi... Imana igushyigikire kdi nawe uziheshe agaciro ndetse ugaheshe ni igihugu cyacu.

  5. Peter

    Kuya 4-08-2017 saa 20:04'

    Imana ishimwe cyane kd imushyigikire

  6. barya

    Kuya 4-08-2017 saa 19:38'

    wow, uwiteka ahimbazwe kweli, niyo utakina nayo uyu mwaka, wazakina niyirenze umwaka utaha WANGU,
    kandi ikiruta byose uwiteka akubere umuyobozi wurwo rugendo.

    gusa ngize amatsiko!!
    ese umufasha wawe waramujyanye??


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru