RUHAGOYACU.com

Simba SC ya Masudi na Haruna iragera amajanja abakinnyi babiri ba Rayon Sports

Nyuma yo kuyigeramo kwa Haruna Niyonzima n’Umutoza Masudi Djuma, Simba SC iragera amajanja Nahimana Shassir na Muhire Kevin ba Rayon Sports, ngo ibagure ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifungurwa mu kwa mbere.

Mwanaspoti dukesha iyi nkuru itangaza ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifungurwa muri Mutarama 2018, izahera ku bakinnyi babiri ba Rayon Sports, Muhire Kevin n’Umurundi Nahimana Shassir, ikaba yaramubonye ubwo bakinaga umukino wa gicuti ku munsi wiswe ‘Simba Day’.

Nahimana Shassir ngo azahita asimbura mugenzi we Laudit MavugoNahimana Shassir ngo azahita asimbura mugenzi we Laudit Mavugo

Icyo gitangazamakuru gitangaza ko Masudi Djuma ari we wagiriye inama Simba SC ngo igure aba bakinnyi babiri, nyuma yo kuhagera agasanga aba basore bombi bari ku rwego rwo hejuru kurusha abandi banyamahanga bose iyi kipe ifite.

Kugera muri Simba SC kwa Muhire Kevin w’imyaka 19 ukina mu ikipe y’igihugu Amavubi na Nahimana Shassir w’imyaka 24 ukinira Intamba ku Rugamba, bizatuma iyi kipe ihita isezerera Umurundi Laudit Mavugo wenda kujya muri Gor Mahia yo muri Kenya, n’Umunya-Ghana Nicolaus Gyan.

Aba bakinnyi bombi ngo ni bo bari imbere ku rutonde rw'abakinnyi Simba SC igomba kuzana mu kwa mbereAba bakinnyi bombi ngo ni bo bari imbere ku rutonde rw’abakinnyi Simba SC igomba kuzana mu kwa mbere

Icyakora Simba SC izi neza ko kuza kwa Muhire Kevin bikirimo ingorane kuko uyu mukinmnyi atakibarizwa mu Rwanda, kuko nyuma yo kuva mu Isonga FC yagiye muri Rayon Sports, nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus atarangije amasezerano ye muri iyi kipe yafatanyije na yo gutwara igikombe cya Azam Rwanda Premier League 2016/2017.

Muhire Kevin bita Rooney ngo yasimbura Umunya-Ghana witwa Nicolaus Gyan muri Simba SCMuhire Kevin bita Rooney ngo yasimbura Umunya-Ghana witwa Nicolaus Gyan muri Simba SC

Masudi yababwiye ko yitegereje ikipe ya Simba SC asanga hakenewemo ibirungo bibiri, Nahimana Shassir na Muhire KevinMasudi yababwiye ko yitegereje ikipe ya Simba SC asanga hakenewemo ibirungo bibiri, Nahimana Shassir na Muhire Kevin

Ngo Nahimana Shassir bamubonye ubwo Rayon Sports yakinaga na Simba SC mu mukino wa gicuti kuri 'Simba Day'Ngo Nahimana Shassir bamubonye ubwo Rayon Sports yakinaga na Simba SC mu mukino wa gicuti kuri ’Simba Day’

Haruna Niyonzima ngo asanga akeneye Muhire Kevin ngo hagati ha Simba SC habe umutamenwaHaruna Niyonzima ngo asanga akeneye Muhire Kevin ngo hagati ha Simba SC habe umutamenwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mucanzigo Deogratias

    Kuya 16-11-2017 saa 05:02'

    Nta mukinnyi kampara nibagenda haza abandi. Kandi ibibazo Rayon Sport yagira ntiharimo igenda ryabamwe mubakinnyi. Kuko umukinnyi iyo agiye haza undi , kandi undi uje akabikora neza.

  2. Eric

    Kuya 15-11-2017 saa 19:14'

    Reyon Siport Ntizamutange

  3. theo

    Kuya 14-11-2017 saa 21:38'

    shassir nagenda tuzababara abareyo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru