RUHAGOYACU.com

Simba SC yashoye miliyoni 110 z’Amashilingi kuri Haruna Niyonzima

Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yashoye miliyoni 110 z’Amashiringi y’icyo gihugu, zihwanye na 41.176.960 z’Amafaranga y’u Rwanda, aya akaba make ku yo bivugwa ko ikipe ya Singida yaba igiye guha Rusheshangoga Michel.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania byatangaje ko Simba SC yamushoyeho miliyoni 110 z’Amashiringi y’icyo gihugu, ariko twagerageje guhamagara Haruna Niyonzima ngo tumenye ukuri nyakuri, ariko ntiyitabaga telefoni ye igendanwa.

Munezero Fiston uherutse kwerekeza muri Simba SC mu gihe yaburaga iminsi mbarwa ngo asoze amasezerano ye muri Rayon Sports, yatangarije RuhagoYacu ko na we abyumva ko iyo kipe akinira ubu ishaka cyane Haruna Niyonzima, gusa yirinda kugira byinshi atangazaho.

Haruna Niyonzima yari kapiteni wungirije wa Yanga AfricansHaruna Niyonzima yari kapiteni wungirije wa Yanga Africans

Haruna Niyonzima yari amaze imyaka itandatu muri Yanga Africans, aho yegukanye ibikombe bitandukanye hamwe n’iyo kipe, bakagera ku bigwi batari basanganywe mu ruhando nyafurika, ndetse uyu Kapiteni w’Amavubi ni we watowe nk’Umukinnyi uhiga abandi banyamahanga bakina shampiyona ya Tanzania mu mwaka wa 2016/2017.

Hakunze kuvugwa byinshi ku hazaza he mu mupira w’amaguru nyuma y’uyu mwaka w’imikino, aho byavuzwe ko agiye kwerekeza muri Singida yo muri Tanzania, nyuma bivugwa ko yaba agiye kwerekeza ku mugabane wa Aziya (Asia), ariko amakuru agezweho ni uko na Simba SC yashyizeho akayabo ngo irebe ko yamwirukana.

Ubwo yari yitabiriye umwiherero w’Amavubi bitegura kujya gukina na Centrafrica, yari yatangaje ko ikipe azerekezamo azayitangaza nyuma y’uku kwezi, ariko agashimangira ko ikwiye kuba ari imuha amafaranga menshi ku buryo yazamutunga na nyuma yo gusezera ku gukina umupira w’amaguru.

Haruna Niyonzima ngo mu myaka 6 amaze muri Yanga yagowe no kwemeza abanya TanzaniaHaruna Niyonzima ngo mu myaka 6 amaze muri Yanga yagowe no kwemeza abanya Tanzania

Icyakora ngo yagowe cyane no kwemeza abanya Tanzania ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru, ari na ho ahera ashimira abamusengeye n’abandi bose bagize uruhare ngo yitware neza muri Yanga Africans byatumye aniyongerera cyane agaciro.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo byari byoroshye ariko ndabishimira Imana. Urabona muri Tanzania haragoye, ntibajya bemera (umuntu), ibintu byose wakora barapinga. Ni abantu bapinga cyane! icyo njye nshimira Imana ni uko narangije ndi muzima ikindi kuba umukinnyi mwiza uva hanze ni ibintu bishimishije ni ibintu nanjye nifuzaga. Nk’uko nagiye mbivuga ntabwo nifuza gukomeza gukina muri Tanzania, numvaga nabasezera neza. Ni ibintu nshimira Imana abafana banjye n’umuryango wanjye’’.

Mbere yo kwerekeza muri Young Africans mu 2011, Niyonzima Haruna yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles FC y’i Rubavu aho avuka ari na ho yatangiriye umupira, Rayon Sports ndetse na APR FC yamazemo imyaka 4 kuva mu 2007 kugeza mu 2011, ubu akaba ashaka aho akura amasaziro ugendeye ku byo yitangarije ubwe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ntibaziyaremye innocent

    Kuya 18-06-2017 saa 21:50'

    rayon tuzagitwara gusa abakinnyi bacu bahagume .

  2. Arera jon’s

    Kuya 16-06-2017 saa 10:40'

    Oooo!!mbega byiza nubundi ngumunyarwanda uba uganda byambabazaga kubona kapiteni wikipeyigihugu dukunda akinira mur tanzania under dog igenderahandi mwana wurwanda nubundi bashima ugiye uhahe uronge mwana wacu!! mugirumusi mwiza bavandimwe murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru