RUHAGOYACU.com

Singida, Gor Mahia, Kenitra na Shakhtyor ya Papy mu makipe akinamo abanyarwanda yitwaye neza mu mpera z’iki cyumweru

Singida United yo muri Tanzania ikinamo Rusheshangoga Michel na Usengimana Danny, kimwe na Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo abanyarwanda 3, Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptiste na Kagere Meddie, zitwaye neza mu mpera z’iki cyumweru.

TANZANIA: Singida United & Simba SC

Ikipe ya Rusheshangoga Michel ibonye amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda Mbao FC kuri CCM Kirumba ibitego 2-1.

Rusheshangoga yatangiye umukino, mu gihe Danny Usengimana umaze iminsi arwaye, atarabasha gukira ngo agaruke mu kibuga.

Ni umukino wa mbere ikipe ya Singida itsinze nyuma yo gutakaza ubanza, ubwo Mwadui yayitsindaga igitego 1-0.

JPEG - 1.5 Mb
Niyonzima ahanganye na Salum Abubacar (Sure Boy) na Atta Agyei ba AZAM FC

Ku rundi ruhande, Niyonzima Haruna na bagenzi be ntabwo babashije gutsinda ikipe ya AZAM FC mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, bakaza kunganya 0-0.

Haruna yari mu bakinnyi babanje mu kibuga, akaba yaranakinnye iminota 90. Ni ubwo barushije cyane AZAM FC, ntabwo babashije kubona amanota 3.

Umukinnyi Emmanuel Okwi w’umugande, wari watsinze ibitego 4 ku munsi wa mbere, ntabwo yagaragaye mu kibuga, nyuma yo kuva mu Misiri akerewe aho yari kumwe n’Imisambi ya Uganda.

KENYA: Gor Mahia

Mu gihugu cya Kenya, abakinnyi b’abanyarwanda bakinayo bakomeje kwitwara neza aho ikipe yabo ya Gor Mahia, ikomeje gutera intambwe igana ku gikombe.

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Gor Mahia yanyagiye Nzoia ibitego 4-0, harimo ibitego 3 byatsinzwe n’abakinnyi b’abanyarwanda.

Kagere na Tuyisenge batsinze ibitego 3 mu mukino banyagiyemo NzoiaKagere na Tuyisenge batsinze ibitego 3 mu mukino banyagiyemo Nzoia

Tuyisenge Jacques yatsinze ibitego 2 harimo igitego yatsinze ku mupira yari ahawe na Mugiraneza Jean Baptiste, Kagere Meddie nawe atsindamo igitego 1.

Kuri ubu Gor Mahia ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho irusha ikipe ya Sofapaka iyikurikiye, amanota 6. Gor Mahia ibitse kandi umukino w’ikirarane, aho basigaje gukina imikino 7 shampiyona ikarangira.

ZAMBIA: Zesco United

Ikipe ya Iranzi Jean Claude utarabasha gukina kubera ikibazo gikomeje kumugora cyo kutabona ibyangombwa, yaje gutsindwa na Zanaco mu mukino ukomeye wabaye kuri uyu wa gatandatu.

JPEG - 81.4 kb
Iranzi ntarabona ibyangombwa byo gutangira gukinira ZESCO

Zesco igishaka uko yakwegukana igikombe cy’uyu mwaka, yatsinzwe na Zanaco ya mbere ibitego 3-2, ihita irushwa amanota 4 n’iyi kipe ya Zanaco ya mbere.

Zesco iracyafite umukino umwe w’ikirarane.

MOROCCO: KAC Kenitra

Iyi kipe ya Bayisenge Emery yamanutse mu cyiciro cya 2, yatangiye Botola 2 (Shampiyona y’icyiciro cya 2) itsinda kuri uyu wa Gatandatu.

JPEG - 156.8 kb
Abafana ba KAC Kenitra bishimiye uko ikipe yabo yatangiye
JPEG - 107.7 kb
Emey ntiyagaragaye muri uyu mukino

Iyi kipe yatsinze KASBA TADLA igitego 1-0. Bayisenge Emery ntiyagaragaye mu kibuga.

BELGIUM: AFC Tubize

Ikipe ya Salomon Nirsarike ntiyahiriwe n’impera z’icyumweru gishize, aho yaje gutsindwa n’ikipe ya OH LEUVEN ibitego 2-0.

JPEG - 40.9 kb
Salomon yakinnye umukino wose

Ni umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya 2, ikipe ya AFC Tubize ikaba itorohewe, kuko imaze kubona amanota 2 gusa.

BELARUS: Shakhtyor

Ikipe ya Shakhtyor yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus ifite umunyarwanda Sibomana Patrick, wayerekejemo uyu mwaka avuye muri APR FC.

Iyi kipe ikomeje kwirukanka ishaka uko yatwara shampiyona, yatsinze Krumkachy ibitego 2-0.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda afite ukwezi ari hanze kubera ikibazo cy’invune yagize mu kwezi gushize.

Kugeza ku munsi wa 21 wa shampiyona iyi kipe iri ku mwanya wa 2, irarushwa amanota 2 n’ikipe ya mbere yitwa Dinamo Minsk, ikarusha BATE Borisov amanota 2 ya 3.

SOUTH AFRICA: Free State Stars

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Kwizera Olivier iraza kwakira igihangange Mamerodi Sundowns.

Ni shampiyona igeze ku munsi wa 3, aho iyi kipe imaze kubona inota 1, yakuye kuri Bidvist ifite igikombe giheruka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 10-09-2017 saa 20:19'

    aya makipe aroroshye aba nacyo bafasha amavubi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru