RUHAGOYACU.com

SKOL yahagaritse Rayon Sports gukorera imyitozo ku kibuga yayubakiye

Nyuma y’iminsi igera kuri 19 ikipe ya Rayon Sports itangiye gukorera imyitozo ku kibuga cyubatswe n’umufatanyabikorwaho wayo; Skol, kuri ubu yamaze guhagarikwa gukomeza kugikoreraho bitewe n’ubwumvikane bucye buvugwa hagati y’impande zombi.

Iki kibuga cyubatse mu Nzove cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo; Uwacu Julienne mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, cyatangiye gukorerwaho imyitozo n’ikipe ya Rayon Sports tariki ya 6 z’uku kwezi k’Ukwakira.

Minisitiri Uwacu yafunguye ku mugaragaro ikibuga SKOL yubakiye Rayon Sports Minisitiri Uwacu yafunguye ku mugaragaro ikibuga SKOL yubakiye Rayon Sports
Umuyobozi mukuru w'Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert ubwo hafungurwaga iki kibuga Umuyobozi mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert ubwo hafungurwaga iki kibuga
Karekezi Olivier na Usengimana Faustin ku myitozo ya mbere ya Rayon Sports kuri iki kibuga cyubatswe na SkolKarekezi Olivier na Usengimana Faustin ku myitozo ya mbere ya Rayon Sports kuri iki kibuga cyubatswe na Skol

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika iyi kipe ya Rayon Sports gukorera imyitozo kuri iki kibuga bitewe n’ingingo zimwe na zimwe batumvikanaho zirimo no kuba batarabashyikirije imikoreshereze y’inkunga bahaye iyi kipe mu myaka itatu ishize, kuva mu 2014 batangira kubatera gufatanya.

Muvunyi Paul uyobora ikipe ya Rayon Sports yatangarije ikinyamakuru Kigali Today ko kuri ubu Rayon Sports bari gukora ibyo basabwe n’aba bafatanyabikorwa kugira ngo byose bisubire ku murongo.

“Ntabwo ari ukwirukanwa hari hashize imyaka itatu hataratangwa ikoreshwa ry’amafaranga.”

“Nanjye nshyigikiye ko ayo mafaranga agaragazwa, turashyiraho abagenzuzi b’imari baturebere uko ayo mafaranga yakoreshejwe kandi turi kureba uko byakwihutishwa ntibiri butinde.”

Rayon Sports yari imaze hafi ibyumweru bitatu itangiye gukorera imyitozo mu NzoveRayon Sports yari imaze hafi ibyumweru bitatu itangiye gukorera imyitozo mu Nzove
Ku munsi wa mbere w'imyitozo habaye ubusabane hagati ya Skol na Rayon SportsKu munsi wa mbere w’imyitozo habaye ubusabane hagati ya Skol na Rayon Sports

Kuri ubu Rayon Sports ishobora kuba igiye kuba ikoresha ikibuga cyahazwi nko kuri Malaria yaherukaga gukoreraho mu myaka yashize mu gihe mbere yo gutangira gukorera kuri iki kibuga cyubatswe na Skol, yakoreshaga ikibuga cyo ku Mumena hamwe na Kiyovu Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 26-10-2017 saa 13:53'

    Njye ndabona ibi uyu muperezida mushya azanye ari ibyakavuyo gusa.ese ubundi ikipe yari igeze aha bari he? Ko bari barayitaye bakaba batangiye kuyizamo ari uko itangiye kwiyubaka yishakira n’abatarankunga. Ese uwo Muvunyi ngo ni prezida yiteguye gusimbura uruhare skol yari ifitiye Rayon sport cg n’ubundi dushiduke ayigejeje mumanegeka ubundi yigendere.
    Njye ndabona yari akwiye kuza ashimangira ibyagezweho nabamubanjirije apana kuza yishongora ananenga ibyo bakoze kuko babikoraga munyungu z’ikipe.
    Naho we ngo reyon ntikeneye akabari cg ikibuga, ese ifite ibihe???

  2. ARLAIN

    Kuya 26-10-2017 saa 09:35'

    hahahahahaha ariko Rayon weeee uranze ubaye gasenyi nugutumuka gusa kugasozi. nkunda iyo muri rayon hajemo umwiryane. mukomereze aho ubundi se ko ubusirimu butababera mwigumire kuri maralia mu mibu, ubundi babarangurire supanet cg coartem kugirango mwikingire

  3. Bubu

    Kuya 26-10-2017 saa 02:33'

    Hhhhaaa Ibya gasenyi ntibitinda rero. Ubwo rwaserera iratangiye. Ejobundi sinumvaga bishongora ngo skol irabahenda?none nutwo yabahaga iraduhagaritse basubiye mibicocero byabo. Iriya mikorere yakajagari ntibashobora gukorana nabazungu biburayi bari smart. Bazashake umuterankunga wumunyarwanda nibo usanga batitaye kubyama raporo yimitungo. Nka nyirangarama cg twatubari twinyamirambo babatere inkunga . Gasenyi yaravumwe izabora ibunza akarago

  4. neli

    Kuya 25-10-2017 saa 21:15'

    erega umwami yarayivumye ngo izapfa yangara. hahhhhh gasenyi we waravumwe koko!!!!! uzapfa wangara ubunza akarago!!!!!!

  5. H

    Kuya 25-10-2017 saa 18:29'

    Ni ubwo bitakwishimirwa n’abakunzi ba rayon sports benshi, kumva ko equipe yabo yahawe ikibuga cy’imyitozo nyuma irakibuzwa, kubwo impamvu zavuzwe haruguru, abayobozi bayo bakwiye nabo kunoza imikorere Niba bakeneye kubaka equipe iri professional!

    Abayobozi bacyuye igihe bakoze neza ushingiye k’umusaruro wo mu kibuga gusa n’ibi by’mikoranire n’abaterankunga nibinozwe amasezerano yubahirizwe nkuko mwayemeranyijweho Ku mpande zombie.

    Rapport y’uko amafaranga yakoreshejwe itangwe niba byarumvikanyweho n’impande zombi mu masezerano. ndetse n’ibindi biyakubiyemo bibe uko.

    Rayon ni equipe y"abafana ngira ngo biri mu mpamvu skol na fezabet bifuje gukorana nayo so imikoranire niba ntamakemwa bizareshya n’abandi baterankunga.

    Abayobozi bayo basanzwe bakora business barabizi so nibicare hamwe bashyire k’umurongo buri cyose kdi bazaba successful muri mandat yabo

  6. SAMUSURE

    Kuya 25-10-2017 saa 15:58'

    Skol ngo ngw’ki? ngo nibabereke uko amafaranga yabahaye yakoreshejwe? ejo tuzumva ngo imyenda bayiguriye bayifashe nabi............. harya ngo barihagije ngo inkunga ihabwa na Skol ngo ninka agatonyanga mu nyanja ikaba ariyo ibajujubya?
    Reka umuzungu abazunguze wenda mwahumuka

  7. nyagasambu

    Kuya 25-10-2017 saa 15:38'

    ubutaha mumasezerano mashya muzababwire ko ntampamvu yoguha rapport umuterankunga , bituma aba ameze nkaho agukoresha agatuma utigenga, mbere yo gusinya muzashake abanayamategeko basobanukiwe ibyumupira neza babigire ayo masezerano, nimubona harimo amananiza muyavemo burundu, n’inyagasambu rirarema.

  8. mucyo

    Kuya 25-10-2017 saa 15:05'

    Ibi nibyo nta muterankunga watanga inkunga ye ngo ntabone uko yakoreshejwe. Ndizera ko nta muyobozi wakwanga iri hame yaba ashaka korora ubusambo. Ndizera ko komite nshya ibyihutisha. Jye ahubwo ndifuza ko natwe abafana twahabwa raporo y’ayo dutanga buri kwezi? Skol siwe muterankunga wenyine. Ntawaje muri Rayon Sports kwishakira indonke cyangwa kwicyemurira utubazo twamunaniye.

  9. mucyo

    Kuya 25-10-2017 saa 15:05'

    Ibi nibyo nta muterankunga watanga inkunga ye ngo ntabone uko yakoreshejwe. Ndizera ko nta muyobozi wakwanga iri hame yaba ashaka korora ubusambo. Ndizera ko komite nshya ibyihutisha. Jye ahubwo ndifuza ko natwe abafana twahabwa raporo y’ayo dutanga buri kwezi? Skol siwe muterankunga wenyine. Ntawaje muri Rayon Sports kwishakira indonke cyangwa kwicyemurira utubazo twamunaniye.

  10. hitayemma@gmail.com

    Kuya 25-10-2017 saa 14:59'

    Bazahora bangara nk’ibiziba!!!!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru