RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abayobozi batanu baturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Marco bageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho baje kureba ibikorwa bitandukanye bazafatanyamo n’u Rwanda, harimo kureba uburyo mu turere tugize u Rwanda hakwirakwizwa stades nyinshi.

Aba bayobozi bageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa kane, taliki ya 27 Mata, ni Hajji Mouad, Tahiri Driss, Terhzaz Mohammed, Amaoui Gueriri Anouar na Lakhimouli El Mustafa.

Gahunda yabo ni ugusura u Rwanda kugirango bamenye aho bagenda bafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu bagirana inama na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, nyuma bagasura urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali.

Kuwa gatandatu, taliki ya 29 Mata, aba bayobozi bazagirana inama n’abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda, kuko twatumiwe twose, ndetse bakazabonana n’abanyamakuru.

Umuvvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper avuga ko uku kubonana n’abayobozi b’uturere bashaka kuzafasha u Rwanda kugirango rugire ibibuga bitandukanye hirya no hino mu turere.

Ati “ iyo abantu baganira bavugana ibintu bitandukanye, ariko by’umwihariko ni ukugirango turebe ko twagira amastades hirya no hino mu gihugu, turifuza ko twagira ibibuga bitandukanye mu gihugu hose, nibura muri buri karere hakaba hari ikibuga cy’umupira w’amaguru, mu mubano dufitanye na federation (ishyirahamwe) ya Maroc.

Yakomeje agira ati: N’ibyo ngibyo birimo, ariko urumva ko ibintu bizanozwa nyine muri ibyo biganiro bazagirana n’abayobozi b’uturere na federation y’umupira w’amaguru, uturere twose twaratumiwe ubwo ariko ntabwo ari itegeko haba hari n’uturere nawe uzi ubwawe dufite ibibuga, dushobora kutagira ibindi twifuza ubwo nyine mu biganiro hazavamo ababikeneye kurusha abandi abe aribo bashyirwa imbere” Ruboneza.

Mu turere 30 tugize u Rwanda, uturere 6 nitwo twonyine dufite stade zirimo ikibuga cyiza cyo gukinirwamo .

Utwo turere ni Gasabo (Stade National Amahoro), Nyarugenge (Stade Regional ya Kigali), Kicukiro, Huye, Muhanga na Rubavu.

Aba bayobozi baje i Kigali nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Maroc na FERWAFA, biteganijwe ko bazataha ku cyumweru taliki ya 30 Mata2017.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)