RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Stade ya Mironko igiye kuba iya mbere yakira abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Stade ya Mironko igiye kuvugururwa nyuma y’imyaka 34 yubatswe, ku buryo izava ku bantu babarirwa hagati ya 4000 na 5000 yakira ubu ikakajya ijyamo abagera ku 40,000, bityo ikazaba ibaye iya mbere ijyamo abantu benshi kuruta izindi zose mu Rwanda.

Izamuka rya Miroplast FC no kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri ni ryo ryahishuye umugambi wa Mironko Francois n’iyo kipe abereye umuyobozi w’icyubahiro, wo kubaka stade izaba ari nini kurusha izindi zose zubatse mu Rwanda rw’ubu.

Ubutaha abasifuzi ngo ntibazongera kuba bahagaze aha inyuma yabo hameze kuriyaUbutaha abasifuzi ngo ntibazongera kuba bahagaze aha inyuma yabo hameze kuriya

Stade National Amahoro ni yo nini kugeza ubu, yakira abantu 25.000 bicaye, wenda ikaba yajyamo n’abarenze abo ariko bagahagarara.

Stade Mironko yo ubu yakira abantu babarirwa hagati ya 4000 na 5000 ariko ngo igiye kuvugururwa ijye yakira abagera ku 40.000 kandi bose bicaye.

Ubwo Miroplast FC yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri itsinze Isonga FC ibitego 2-0, Mironko Francois, Umuyobozi w’icyubahiro w’iyo kipe akaba na nyiri uruganda Mironko Plastic Industries, yatangaje ko bafite gahunda yo kuvugurura Stade yabo kugirango bitazajya biba ngombwa ko batira ikibuga kandi bafite icyabo.

Ibyo kandi ngo bazabikora mu rwego rwo kubaka umupira utanga ibyishimo, haba ku buyobpozi bwa Miroplast FC ndetse no mu banyarwanda bose muri rusange.

Aha abafana bari bifashe ku itama batsinzwe na Rwamagana City, ariko ngo Miroplast FC ije kubaha ibyishimo gusaAha abafana bari bifashe ku itama batsinzwe na Rwamagana City, ariko ngo Miroplast FC ije kubaha ibyishimo gusa

Mironko yagize ati “Byari ngombwa ko igaruka kuko kuva kera dukunda imikino. […] Tugiye kugikora rwose (ikibuga) kuko ntabwo twazajya gutira dufite icyacu, ibyo byose biraza vuba. Tuzareba ibizakunda, twateramo ibyatsi, twakora ibindi, icyo nzi ni uko tuzagikora.”

Mironko Herve, Umuyobozi wa Miroplast FC yatangarije RuhagoYacu ko bitari kera imirimo yo kuvugurura iyo Stade iza kuba yatangiye, kandi bakazubaka Stade yakira abanti nibura 40.000.

Ati “Nibyo igiye kuvugurwa. Turimo gukora inyigo, hari byinshi byo gukora kandi bizakorwa. Nk’uko muzehe yabivuze icy’ibanze ni ibyishimo. Miroplast ifite gahunda yo kuzamura umupira w’amaguru, tubikora nk’umwuga. Abanyarwanda bafite inyota y’umupira w’amaguru, reka tuyibahe, ni cyo twifuza kandi turakora ibishoboka byose.”

Ikibuga cya Miroplast FC (Stade Mironko) gifite uruhara?Ikibuga cya Miroplast FC (Stade Mironko) gifite uruhara?

Stade ya Mironko yubatswe mu 1983, iza kuvugururwa bwa mbere mu 1998, ariko nta kipe iyo Stade yagiraga kuko Miroplast FC yaherukaga kuba mu cyiciro cya mbere mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. icyakora nyuma yo kuyivugurura amakipe nka Rayon Sports yajyaga ahakodesha akahakorera imyitozo ndetse akanahakirira imikino yayo muri shampiyona.

Uretse ikipe nkuru yazamutse mu cyiciro cya mbere kandi ubuyobozi buvuga ko ije kubanza gushinga ibirindiro mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu ikabona gutangira guhatanira ibikombe, Miroplast FC ngo ifite n’amakipe y’abakiri bato kugeza ku myaka indwi, ku buryo ibarizwamo abana bagera ku 150, abo bose bakazabasha kungukira ku ivugururwa ry’iyo stade rizatuma batangira kwitoreza aheza.

Abafana bagera ku 40.000 ngo bazajya baba bicaye nezaAbafana bagera ku 40.000 ngo bazajya baba bicaye neza

Aba na bo hari aho bazaba bagenewe gufanira hatari muri utu twatsi, ariko nta gihe ntarengwa cyatanzwe ngo icyo kibuga kizabe cyuzuyeAba na bo hari aho bazaba bagenewe gufanira hatari muri utu twatsi, ariko nta gihe ntarengwa cyatanzwe ngo icyo kibuga kizabe cyuzuye

Kalisa Kuya 28-06-2017 saa 08:57'

Igitekerezo ni cyiza ariko nticyizamere nka wa mushinga Majyambere Silas yemeye imbere ya President Kagame w’amamiliyoni y’amadorari none icyizere cyikaba cyararenze kuba amasinde!

Uyu mushinga wa Mironko nawo abakunzi ba ruhago bazawushima bawubonye kubera ko uretse na stade ijyamo abantu ibihumbi 40, nta kindi gikorwa kigaragara cy’ishoramari uyu musaza arakora kuva mu 1994 kandi atari uko abuze ubushobozi bwo kugikora! Wait and see kuko ngo "ntawe uvuma iritararenga"....

kay Kuya 28-06-2017 saa 01:43'

abantu nkabo nibo Ruhago yacu ikeneye abirirwa biruka hirya no hino nka ba degaule nabo kwangiza guza

Kawunga Kuya 27-06-2017 saa 22:32'

Uwomusaza Nagerageze Ahiteko Akosora Degole


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)