RUHAGOYACU.com

Urunturuntu hagati ya Sugira Ernest na bagenzi be muri AS Vita Club

Rutahizamu w’umunyarwanda ukina muri Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sugira Ernest, ntacana uwaka na bagenzi be bakinana muri Vita Club abashinja kutamuha imipira nk’uko abyifuza.

Sugira ufite igitego kimwe mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League), arashaka kongera ibitego bye, ariko ngo bagenzi be ntibamuha imipira nk’uko aba abyifuza.

Ati "Ntabwo uko mbishaka cyangwa uko mbyifuza ariko imipira nyibona ariko muri rusange bizagenda biza, ndakeka ko tuzagenda tubikosora nk’ikipe."

Sugira yishimira igitego na bagenzi beSugira yishimira igitego na bagenzi be

Ikipe ya Vita Club iri ku mwanya wa gatatu mu mikino ya Play offs muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite amanota 9 nyuma ya Tout Puissant Mazembe ya kabiri(12) na DCMP ya mbere (14).

Umukino uheruka Vita Club yatsinze TP Mazembe igitego kimwe ku busa, ariko Sugira ntiyigeze atsinda, ahubwo Taggy Etekiama wamusimbuye niwe watsinze icyo gitego rukumbi cy’uwo mukino.

Taggy Etekiama akomeje kumurusha ibitegoTaggy Etekiama akomeje kumurusha ibitego

Mu mikino ya TOTAL CAF Champions League, Sugira amaze gutsinda igitego kimwe gusa, ariko ngo arashaka kongera umubare.

Ati "Ni amarushanwa yanjye ya mbere ya Champions League, ndacyafite igitego kimwe, ndashaka kongera ibitego nk’umwataka, kugira ngo mbashe kugira urwego nanjye ngeraho, urabona ndi gusoza contrat (amasezerano) yanjye hano, ndagirango bizagende neza mu minsi iri imbere."

Sidibe (numero 17), Padou Bompunga (numero 15) na Sugira(numero 7)Sidibe (numero 17), Padou Bompunga (numero 15) na Sugira(numero 7)

Vita club igeze mu mikino y’amatsinda ya TOTAL CAF Champions League iri mu itsinda rya gatatu hamwe na Mamelodi Sundowns (Afurika y’Epfo), ES Tunis (Tunisia) na Saint George Fc (Ethiopia).

Umukino wa mbere wo mu matsinda Vita Club irabanza gusura ES Tunis, dore ko yamaze kugera muri Tunisia kuwa mbere taliki ya 8 Gicurasi, umukino uzaba kuwa gatanu taliki ya 12 Gicurasi, kuri stade olympique 7 Novembre i Rades.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Elyse

    Kuya 11-05-2017 saa 18:55'

    imana izamufashe ntibazamugjre ishyamba

  2. Luc

    Kuya 11-05-2017 saa 16:05'

    Ariko nk’iyo mukoze iyi title ngo Sugira arashinja bagenzi kutamuha imipira, mwibaza ko ibi bishobora kumukoraho bikanateza umwuka mubi mu ikipe bimuturutseho akaba yanabihanirwa?

    Ariko sinatangare rwose!
    Ibi biba bigaragaje urwego mwibonamo n’aho abasomyi banyu bagarukira.

    Naho iyo muba muzi ko na Kinshasa bashobora kubakurikira ntimwakabaye mukora title nk’iyi, nyamara content yo nabonye ntacyo yari itwaye.

    Iyi comment muyishyireho, nabonye mwanga abababwira intege nke zanyu.

  3. mugisha

    Kuya 11-05-2017 saa 14:36'

    sugira u have to work hard niba ushaka kuba good strike kd nibikunanira uzagaruke muri as kigali nobody will blames u our league is not good enough to produce good strikers


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru